• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS

FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS

RUSHYASHYA 18 Aug 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko Super Cup 2026 izakinwa nk’uko byari byatangajwe, ariko APR FC yari yaramenyesheje iri shyirahamwe ko itazitabira, isimbuzwa Mukura Victory Sports & Loisirs.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje FERWAFA n’amakipe bireba, aho byemejwe ko imikino ya Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane, aho kuba abiri nk’uko byari biteganyijwe mbere.

Ubusanzwe Super Cup yakinwaga n’amakipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro  cy’umwaka w’imikino uheruka, byose bikaba byari byatwawe na APR FC yagombaga guhura n’iyabaye iya kabiri muri shampiyona iyo akaba ari Rayon Sports.

Nyuma yahoo FERWAFA ibonye umuterankunga w’uyu mwaka akaba ari Turbo King, yahisemo kongera umubare w’amakipe ava kuri abiri aba ane, aha akaba ariho ikipe ya APR FC yanditse ivuga ko itazabasha kwitabira iri rushanwa.

Ibiganiro byahuje FERWAFA n’amakipe ane yari yabwiywe ko azakina iri rushanwa byanzuye ko APR FC isimbuzwa Mukura VS yo yari yabaye iya Gatanu muri shampiyona, ikaba ije yiyunga ku nyandi makipe yari yabaye iya kabiri, gatatu ndetse n’iyakane ariyo Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC.

Ibi bivuze ko Super Cup 2026 igiye kuba iya mbere mu mateka y’umupira w’amaguru w’u Rwanda izakinwa n’amakipe ane, kandi APR FC yatwaye shampiyona y’u Rwanda ikazaba itari mu makipe azahatana.

Biteganyijwe ko imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa ku wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, kuri Kigali Pele Stadium aho guhera ku I saha ya saa cyenda ikipe ya Kiyovu Sports izakina na Mukura VS&L naho ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri n’Igice Rayon Sports izakine na Police FC.

Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa ku cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, saa 15:00, kuri Kigali Pele Stadium ari naho hazatangwa igikombe.

FERWAFA kandi yatangaje ko buri kipe izitabira izahabwa amafaranga yo kwitabira.

Image

ImageImage

ImageImage

2026-08-18
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Ubwanditsi 01 Oct 2021
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

CAF yemeje ko sitade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga

Ubwanditsi 14 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara  bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika
Mu Rwanda

Abasirikare b’u Rwanda 140 barwanisha imodoka z’intambara bari kwitegura kwerekeza muri Centrafrika

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda
ITOHOZA

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti
Mu Mahanga

Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Ubwanditsi 24 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru