• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Ubwanditsi 24 Jul 2016 Mu Mahanga

Umutwe w’abapolisi barinda abayobozi n’ibikorwaremezo mu butumwa bw’amahoro(FPU) bagera kuri 160, barimo 21 b’igitsinagore, berekeje mu butumwa bw’amahoro bumara umwaka umwe mu gihugu cya Haiti bwitwa MINUSTAH.

Uyu mutwe wa karindwi FPU7 ugiye uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa, ukaba wahagurutse saa moya n’igice y’umugoroba.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ACP Félix Namuhoranye niwe wabasezeyeho mbere y’uko bahaguruka.

Uku gusimburana ni ukwa karindwi abapolisi b’u Rwanda bakoze mu gihugu cya Haiti kuva umutwe wabo wa mbere wakoherezwayo muri 2010 nyuma y’umutingito wagwiriye iki gihugu ugahitana ibihumbi by’abaturage n’amamiliyoni y’abatagira aho baba.

Mbere yo guhaguruka rero, uyu mutwe wahawe impanuro mu cyumweru gishize n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasabye kuzubakira ku isura nziza yasizwe na bagenzi babo bahasimbuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati:” FPU 7 izasimbura FPU6 yagiyeyo muri Nyakanga umwaka ushize ikaba igomba gutahuka mu minsi mike, aho bashoje neza inshingano bari barahawe, dore ko baherutse no kubyambikirwa imidali y’ishimwe na Loni.”

Yongeyeho ati:” Polisi y’u Rwanda ishyize imbere gahunda y’u Rwanda yo gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu hamaze gushyirwaho undi mutwe witegura kujya muri Sudani y’Epfo muri Nzeli uyu mwaka.”

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite imitwe itanu ya FPU igizwe n’abapolisi 820 bari mu butumwa bw’amahoro butatu: itatu muri Centrafrika, umwe muri Sudani y’Epfo n’undi muri Haiti.

-3381.jpg

Loni ikaba ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitanga abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Senegal na Bangladesh bifiteyo abarenga 1000, ariko rukaba urwa kabiri mu gutanga ab’igitsinagore.

RNP

2016-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Uburengerazuba: Uburenganzira bw’ abagenzi bakoresha moto n’amagare bwagarutsweho

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane

Abahagarariye rutahizamu wa Borussia Dortmund Erling Haaland bagiranye ibiganiro na Real Madrid ndetse na FC Barcelona zagaragaje kwifuza uyu mukinnyi cyane

Ubwanditsi 02 Apr 2021
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize
Mu Rwanda

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika
Amakuru

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Ubwanditsi 29 Jun 2022
Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora
Amakuru

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Ubwanditsi 16 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru