• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 18 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Urubuga SOS Médias-Burundi dukesha aya makuru, ruravuga ko abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, cyane cyane abaturiye ishyamba rya Kibira ryegereye u Rwanda, binubira cyane kuba inzego z’ umutekano ntacyo zikora ngo zibarinde ibikorwa by’ubwicanyi n’ ubusahuzi, bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba, FLN, ugizwe n’ inyeshyamba z’ Abanyarwanda.

Abo baturage bavuga ko aho kubatabara, igisirikari n’ Imbonerakure z’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, usanga bakorana bya hafi na FLN, babaha ibyo kurya n’imiti.
Ikindi abaturage bavuga, ni uko abacuruzi bo mu duce twa Mukoma,Gacumbegeti, na Rutorero, nabo bagemurira FLN mu ishyamba rya Kibira, ariko ngo iyo batinze kubagezaho ingemu, izo ngegera zirara mu myaka n’ amatungo by’ abaturage, ugize ngo aravuga akahasiga ubuzima, inzego z’ umutekano zirebera.

Guverineri w’iyo ntara ya Cibitoke, BIZOZA Carême, we yabwiye SOS Médias-Burundi ko agiye kuvugana n’ inzego z’ umutekano ngo bakarebera hamwe uko bakoma imbere ubugizi bwa nabi bukorwa na FLN, ndetse anaburira abakorana nayo ko bazabihanirwa. Ese imvugo izaba ingiro?

FLN ni umutwe w’ iterabwoba washinzwe na Paul Rusesabagina n’ibindi byihebe, ukaba ufite indiri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi, ariko ryegereye umupaka w’u Rwanda. Aho niho bava bakinjira mu Rwanda guhungabanya umutekano, nk’uko babigenje mu bihe bitandukanye mu turere twa Nyamasheke, Nyaruguru na Nyamagabe.

Abafatiwe muri ibyo bitero bagashyikirizwa ubucamanza, batanze ubuhamya bushimangira ko FLN ifashwa n’inzego z’ umutekano mu Burundi, haba mu kubona abarwanyi n’ intwaro, ndetse n’ inzira bakoresha bagaba udutero-shuma mu Rwanda.

Leta y’ icyo gihugu irabihakana, nyamara ntirashobora gusobanura impamvu ntacyo ikora ngo isenye ibirindiro bya FLN mu ishyamba rya Kibira. Muri Gicurasi 2021 hari amakuru yatangajwe na ”Burundi Daily” yavugaga ko icyo gihugu kigiye kohereza mu Rwanda abarwanyi 20 ba FLN, ariko icyo gikorwa cyaje guhera mu magambo.
Ku ruhande rwayo, Leta y’ u Rwanda ivuga ko yifuza kuvugurura umubano n’uBurundi umaze igihe warajemo igitotsi, ndetse muri Nyakanga 2021, uRwanda rwashyikirije uBurundi abarwanyi 19 b’ umutwe wa RED-Tabara, bafatiwe ku butaka bwarwo bari bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ u Burundi.

Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amaze kumvikana kenshi avuga ko nta gikwiye kubangamira umubano mwiza w’ “ibihugu by’ibivukanyi”, ariko nta gikorwa kiraherekeza iyo mvugo nziza.

2022-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 30 Mar 2016
Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Gucika ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba waragize uruhare mu kuyihagarika, warangiza ukifatanya nabayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, ni ugutatira igihango kandi gihana kihanukiriye

Ubwanditsi 06 Apr 2021
7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène

7 Basezerewe, Jimmy Mulisa atangazwa nk’Umutoza uyobora Amavubi, Umutoza Yves asimburwa na Sosthène

Ubwanditsi 18 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aho bikomereye  n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe
Mu Rwanda

Aho bikomereye n’uko Afurika iboshywe n’ababoshywe

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Nyuma yo gusezererwa muri CHAN2018, Antoine Hey yasezeye
IMIKINO

Nyuma yo gusezererwa muri CHAN2018, Antoine Hey yasezeye

Ubwanditsi 25 Jan 2018
APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru