• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2024 Amakuru, IMIKINO

Imikino y’umunsi wa 25 ya shampiyona y’u Rwanda yakomeje mu mpera z’iki cyumweru, ni imikino itagize icyo ihindura ku rutonde rwa shampiyona ku makipe ahatanira igikombe.

Ni imikino yatangiye ikinwa uhereye ku munsi wo kuwa kane, aha ikipe ya Gasogi United yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Etoile de l’Est aho umukino warangiye ari igitego kimwe kubusa.

Bucyeye bwaho, ikipe y’Amagaju yari ari mu rugo iwayo i Huye aho isanzwe yakirira imikino yayo, yatsinze Marine FC igitego kimwe ku busa.

Kuwa Gatandatu nibwo amakipe akomeye ariko Rayon Sports yegukanye intsinzi imbere ya Mukura VS, Gikundiro ikaba yaratsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yahatsindiwe na Gorilla FC ibitego 2-0, ibi byatumye iyi kipe ya Gorilla yiyongerera amanota ashobora no kuyigumisha mu kiciro cya mbere kuko ubu yagejeje amanota 26 biyishyira ku mwanya wa 12.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsindiye i Nyamirambo ikipe ya Musanze FC ibitego 3-1, ibi bituma ikipe Musanze ibura umwanya wa kabiri wahise ufatwa na Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 25 aho APR FC yanganyirije na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.

I Bugesera, ikipe y’ako karere ikaba yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, naho i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yahatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0.

Kugeza ubu Ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda aho ifite amanota 59 igakurukirwa na Rayon Sports ifite amanota 48.

Mu gice cy’amakipe amanuka, ikipe ya Etoile de l’Est iracyari ku mwanya wa Nyuma n’amanota 22, ikabanzirizwa na Bugesera ifite amanota 24.

Uko imikino yakinwe yose yagenze:

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo:

2024-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

REG VC na APR WVC begukanye igikombe cy’irushanwa ry’ubutwari 2023 mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 30 Jan 2023
Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Nov 2016
Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023

Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2023
Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Ubwanditsi 01 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?
Mu Rwanda

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye
Mu Rwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yeguye

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga
Mu Mahanga

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Ubwanditsi 08 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru