• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kurwanira uburenganzira bw’Abakongomani bavuga ikiyarwanda bahezwa muri iki gihugu, ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu gucukura amabuye muri iki gihugu bikomeje kuyobya uburari ku bibera muri iki gihugu bashyira imbere amabuye kurusha ubuzima bw’abantu.

Ibi Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yabigarutseho ubwo yagaragazaga ko amahanga akomeje kwamagana u Rwanda no kuvugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta mpuhwe afitiye iki gihugu, ko ahubwo agamije kurengera inyungu zayo cyane cyane izijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hashize iminsi ibihugu birimo Canada, u Bubiligi n’u Budage bifatiye u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 no kuba nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi bihugu bigaragaza ko u Rwanda rukora ibi rugamije kungukira mu mabuye y’agaciro ya RDC.

Mu butumwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukena kandi ifite umutungo kamere.

Ati “RDC iri mu ihurizo ry’iterambere. Nubwo ifite umutungo kamere mwinshi, nicyo gihugu gikennye ku Isi. Raporo ya Loni ku iterambere ry’abaturage, yashyize RDC ku mwanya wa 180 (mu bukene) mu bihugu 190 biyiriho.”

Amb. Rwamucyo yakomeje avuga ko amabuye y’agaciro iki gihugu gifite, agirira akamaro amahanga n’abayobozi bacyo bashyize imbere ruswa.

Ati “Tugarutse ku bacukura amabuye y’agaciro ya RDC. Guverinoma ya RDC yashyize imbere ruswa n’abanyepolitike bakomeye bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi baratanze amabuye y’agaciro y’ibihugu nk’ingwate ku bakora ubucukuzi bakomeye, babamenyera icyo mu mufuka. Gukomeza imvugo y’uko ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro ari bwo ntandaro y’intambara muri RDC ni uburyarya no kubeshya. Ukuri kubabaje ni uko iyi mvugo itegurwa n’abayobozi ba RDC barangwa na ruswa ndetse n’abafite uruhare muri ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Uyu muyobozi yavuze ko kwegeka k’u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ugushakira ikibazo aho kitari, no kwirengagiza ko impamvumuzi yacyo ari ruswa n’imiyoborere mibi.

Yavuze ko kuba RDC yarahaye rugari umutwe wa FDLR n’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo ari cyo gihangayikishije u Rwanda.

Ati “Uburinzi n’ubufasha buhabwa FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ikibazo cy’umutekano k’u Rwanda, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi.”

Amb. Rwamucyo yavuze ko ibihugu by’amahanga byahisemo kwiyunga kuri RDC mu gukwirakwiza iyi mvugo y’uko u Rwanda rukurikiye amabuye y’agaciro muri Congo, bigamije guhisha ubucukuzi bumaze igihe bikorera muri iki gihugu.

Ati “Hari ikirombe cya Zahabu mu Mujyi wa Kamituga, muri teritwari ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo. Kamituga ni umujyi munini ukorerwamo ubucukuzi bwa Zahabu. Zahabu yavumbuwe aha bwa mbere muri za 1920[…] ikigo cy’Ababiligi Miniere des Grands Lacs Africain (MGL) yatangiye ubucuruzi bwa zahabu mu Kamituga muri za 1930 kugeza mu 1997.”

“Iyo ni imyaka 67 yo gusahura zahabu nta nyungu ku baturage b’Abanye-Congo. Mu 1997 MGL yagurishije iki kirombe cya zahabu Banro, ikigo cyo muri Canada. Kugeza uyu munsi Banro niyo ifite iki kirombe. Ababiligi nabo baracyafite imigabane.”

Yakomeje avuga ko nubwo uyu mujyi wo muri RDC ukungahaye, abawutuye bakennye ndetse nta bikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda ufite.

Amb. Rwamucyo yagaragaje ko iyo aya mahanga avugira RDC, atari uko aba ayikunze cyangwa ashyira imbere cyane demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, ahubwo aba arengera inyungu zayo.

Ati “Iyo u Bubiligi, Canada ndetse n’inshuti zabo z’i Burayi za bagashakabuhake ari nabo mpamvu muzi y’amateka y’iki kibazo, bifatanya na RDC mu kurwanya u Rwanda no kwanga ubwicanyi bushingiye ku moko bukorerwa Abanye-Congo, baba batwawe no kurinda inyungu z’ibihugu byabo z’ubukungu bafite mu duce nka Kamituga n’ahandi muri RDC. Ni igikorwa kigamije gushimisha Abanyepolitike ba Congo bihebye. Ibi ntabwo ari ukubera indangagaciro z’imiyoborere myiza, Demokarasi cyangwa uburenganzira bwa muntu, bigamije kurinda inyungu z’ibihugu byabo.”

Amb. Rwamucyo atangaje ibi, mu gihe mu minsi mike ishize Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’uko bamwe babivuga.

2025-03-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abakozi ba ISO  bashimuta impunzi bazikangisha  kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Umunya-Eritrea Nahom Araya yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda kavaga i Nyanza kagasorezwa i Kigali

Ubwanditsi 01 Mar 2025
USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe
POLITIKI

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi
UBUKUNGU

Nukurikiza ibi bintu icumi ntakabuza uzatsinda interview nujya gusaba akazi

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije
Mu Mahanga

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Ubwanditsi 08 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru