• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»POLITIKI»Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi: Leta y’u Burundi yahagaritse ibikorwa bya Belgian week

Ubwanditsi 13 Nov 2017 POLITIKI

Guverinoma y’u Burundi kuri uyu wa Gatanu yahagaritse icyumweru cy’u Bubiligi cy’uyu mwaka wa 2017 (Belgian Week 2017) cyagombaga gutangira kuwa  Gatandatu itariki 11 Ugushyingo  kugeza kuwa 19 Ugushyingo, I Bujumbura. Guverinoma ikaba itigeze imenyesha Ambasade y’u Bubiligi mu Burundi ku mpamvu y’iki cyemezo.

Belgian Week isanzwe ari igikorwa gitegurwa na ambasade y’u Bubiligi mu Burundi mu rwego rwo kurushaho kungurana ibitekerezo ku bufatanye hagati y’Ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu n’iterambere, ndetse n’iserukiramuco mu kugaragaza umuco wa buri gihugu.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi, Bernard Quintin yabwiye abakozi ba Ambasade ko yabwiwe guhagarika iki gikorwa. Aho yagize ati: “ku mpamvu zitaduturutseho kandi zirenze ubushobozi bwacu hamwe n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi, icyumweru cy’u Bubiligi (Belgian week 2017) ntikibaye.”

Kugeza ubu Guverinoma y’u Burundi ntabwo irasobanura impamvu yo guhagarika Belgian week 2017. Gahunda nkiyi ikaba yaherukaga mu mwaka wa 2014.  Ambasaderi w’u Bubiligi nawe akaba nta bindi bisobanuro nawe birenzeho yatangaje.

Guverinoma y’u Burundi ikaba ifashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe  urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera mu Buhorandi (ICC) rutanganje ko Umushinjacyaha mukuru wa ICC, umudamu ukomoka muri Afurika Fatou Bensouda agiye gukora iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga kwiyamamariza manda ya gatatu binyuranije n’itegeko nshinga.

Umubano w’u Burundi n’u bubiligi ntiwifashe neza kuva mu mwaka wa 2015. Leta y’u Burundi ikunze gushinja u Bubiligi kuba inyuma y’ibibazo bya politike u Burundi burimo.

Abadipolomate benshi mu Burundi kimwe nabandi basesenguzi mu bya politike mpuzamahanga, bakaba bemeza ko ihagarikwa rya Belgian week rifitanye isano no kuba ICC yafashe icyemezo cyo gukora iperereza ku byaha by’ubwicanyi mu Burundi.

Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aime Laurentine Kanyana, akaba aherutse gutangariza abanyamakuru ko Leta ititeguye na gato kuzakorana na ICC dore ko u Burundi bwamaze gufata icyemezo cyo kwikura muri ICC. Yakomeje avuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ibihugu bimwe by’I Burayi no muri Amerika, Imiryango mpuzamahanga imwe ndetse n’abashatse guhirika ubutegetsi mu 2015, aribo bari inyuma y’iki cyemezo cyo gutangiza iperereza ku byaha by’ubwicanyi byakoze mu Burundi.

Ubwanditsi

2017-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?

RUSHYASHYA 31 Aug 2026
RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

RDC: Perezida Kabila yirukanye abacamanza barenga 250

Ubwanditsi 17 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Umuvugizi Wa FDLR, La Forge Fils Bazeyi Yatawe Muri Yombi
INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi Wa FDLR, La Forge Fils Bazeyi Yatawe Muri Yombi

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza
Mu Rwanda

Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Ubwanditsi 04 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru