• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Ubwanditsi 16 Dec 2018 POLITIKI

Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukuboza 2018, Polisi ya Uganda iri guhigisha uruhindu Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, umudepite akanaba umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda. Mu butumwa uyu muhanzi yagendaga acisha kuri Twitter ye nimugoroba ari mu bwihisho, yatabazaga avuga ko Polisi yamaze kugota hotel yitwa City Hotel yarimo, ndetse ko abenshi mu bari bitabiriye igitaramo cye bamaze gutabwa muri yombi ari na ko abandi bakubitwa.

Bobi Wine wahigishwaga uruhindu yagombaga gukorera igitaramo mu karere ka Jinja gaherereye mu Burasirazuba bwa Uganda, gusa birangira we n’abantu be birukanwe mu mujyi na Polisi.

Ati” Polisi yirukanye abantu bacu mu mujyi wa Jinja ibatunze imbunda, ibageza i Lugazi. Bakubise bamwe muri bo, babata muri yombi banabakurura baberekeza mu modoka za polisi zabajyanye ahantu hataramenyakana kandi nta cyaha bakoze.”

Bobi Wine yavuze ko bijya gutangira Polisi yagose Hoteli bari bari kuruhukiramo mbere yo kujya mu gitaramo. Nyuma ngo abo bari kumwe batawe muri yombi, Polisi ikikiza ako gace ari na ko inamuhiga.

Bobi avuga ko atumva impamvu Polisi yategereje ko umwijima uza kugira ngo abe ari bwo ikora ibyo yari igambiriye, bityo agasanga ibyabaye byari byarateguwe.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko kuva nimugoroba kugeza magingo aya Bobi Wine akihishe, gusa akaba agishakishwa na Polisi ya Uganda.

Mu butumwa Bobi Wine aheruka kwandika kuri Twitter ye, yavuze ko Polisi yafunze imihanda yose mu rwego rwo kumushakisha, gusa akaba adashobora kuyigaragariza ngo kuko acyibuka urwo yaboneye muri Arua.

Ibyabereye Arua Bobi Wine avuga byabaye muri Kanama uyu mwaka, aho inzego z’umutekano za Uganda zamukoreye iyicarubozo zimushinja gutera amabuye imodoka za Perezida Museveni.

Ibyabaye kuri Bobi Wine kandi byatumye abantu batandukanye bahaguruka, bamagana ibikorwa by’ubunyamaswa leta ya Uganda ikomeje gukorera uyu mudepite. Mu bagize icyo bavuga, harimo D.r Kiiza Besigye urwanya ubutegetsi bwa Museveni. Uyu yavuze ko ibyabaye bihagije, bityo ko ari cyo gihe cyo guhaguruka bagahangana n’ihohoterwa NRM ikomeje gukorera abatavuga rumwe na yo.

2018-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Ubwanditsi 25 Sep 2016
Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Ubwanditsi 30 Nov 2017
U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

U Burundi bwakangishije kwikura mu gashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Ubwanditsi 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame
UBUKERARUGENDO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Feb 2019
Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida
Mu Rwanda

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

Ubwanditsi 13 Mar 2017
Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Amakuru

Gasabo : Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru