• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Ubwanditsi 14 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Ibi umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi, harimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi mu ngabo z’igihugu.

Nyuma yo kwakira indahiro z’abo bayobozi, Perezida Kagame yabashimiye kuba baremeye izo nshingano zikomeye, aboneraho kubifuriza imirimo myiza.

Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w
Gen. Patrick Nyamvumba, Minisitiri w’Umutekano ageza indahiro kuri Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko ibyo igihugu cyagezeho byose kibikesha kuba gitekanye, kugeza ubwo Abanyarwanda bamaze gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.

Yavuze kandi ko nta n’igishobora guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ko ndetse bazakomeza gufata umutekano nk’ibintu bisanzwe.

Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC
Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Umukuru w’igihugu ariko yagarutse ku bantu bihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, bagashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, avuga ko ababuriye ngo bisubireho hakiri kare, kuko nibitagenda gutyo bazabiryozwa ku kiguzi cyose byasaba.

Yagize ati “Hano ndashaka gusobanura ko tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu.

Muri make, ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye. Bihisha inyuma ya politiki, demukarasi, ubwigenge, natwe ubusanzwe dushaka, kuko ni inshingano zacu kumenya ko hari demukarasi, amahoro, ubwigenge n’amahoro mu gihugu cyacu”.

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w
Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Ku bantu rero bashaka kwihisha inyuma y’ibintu bidasobanutse, ndetse ugasanga bashimagizwa banashyigikiwe n’abantu bari hanze y’igihugu, bakaryoherwa,… muraza kutubona.

Abantu bose babirimo, baze bisobanure vuba na bwangu. Ntushobora kuba uri hano ubona ku mutekano twameneye amaraso imyaka myinshi, ngo nurangiza ukore ibintu biduteza ibibazo. Tuzagushyira aho ukwiye kuba uri.

Lt Gen Jack Musemakweli, Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y
Lt Gen Jack Musemakweli, Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’ingabo

Abantu bagize uruhare muri Jenoside, bakomeza gukina iyo politiki n’iyo ngengabitekerezo, barafunzwe nyuma barafungurwa, twarabababariye, hanyuma bagatangira kongera gukina iyo mikino! Tuzabashyira aho mukwiye kuba muri”.

Umukuru w’igihugu kandi yibukije abayobozi barahiye, ko batangiye inshingano mu gihe igihugu kiri gutangira icyerekezo gishya, abasaba ko imbaraga bazanye n’imikorere bigomba kuganishwa muri icyo cyerekezo.

Jeanne d
Jeanne d’Arc Mujawamariya, Minisitiri w’ibidukikije

Yabasabye kandi gukora bagamije guhindura igihugu, ku buryo ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bikomeza kwiyongera, imiyoborere bigenderaho cyangwa ituma bishoboka na yo igakomeza kunozwa.

Gen. Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w
Gen. Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu

Perezida Kagame yagize ati “Kugira ngo tugere ku rwego twifuza, abayobozi bagomba kunoza imikorere, n’imicungire y’ibyo bashinzwe, bagashyira inyungu z’Abanyarwanda imbere muri byose, inyungu zacu nk’abayobozi ziza nyuma.

Ibibazo dukunze guhura na byo mu buzima, uburezi, imyidagaduro harimo n’imikino n’ibindi, akenshi bituruka ku micunmgire mibi, kudakurikirana, ibyo byavanga n’izindi ntege nke, bigatuma tutagera aho dukwiye kugera uko bikwiye”.

Munyangaju Aurore Mimoza, Minisitiri wa Siporo
Munyangaju Aurore Mimoza, Minisitiri wa Siporo
Gen. Fred Ibingira, umugaba mukuru w
Gen. Fred Ibingira, umugaba mukuru w’inkeragutabara

Umukuru w’igihugu yabwiye abayobozi barahiye ko atari ngombwa kubibutsa inshingano zibategereje kuko basanzwe bazizi, kandi zihora zisubirwamo buri gihe.

Yababwiye kandi ko abizeye, ku buryo ibyo Abanyarwanda babategerejeho bazabikora, abasaba kuzakora uko bashoboye bakuzuza inshingano bahawe.

Maj. Gen. Innocent Kabandana,umugaba mukuru wungirije w
Maj. Gen. Innocent Kabandana,umugaba mukuru wungirije w’inkeragutabara
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco

src: KT

2019-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Ubwanditsi 24 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
Amakuru

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 21 Dec 2023
FDLR  igeze mu marembera
Mu Rwanda

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016
Rwamagana : Umucuruzi  Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye
Mu Mahanga

Rwamagana : Umucuruzi Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Ubwanditsi 10 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru