• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa

RUSHYASHYA 28 Apr 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026, hasojwe imikino y’amatsinda ya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo (CAVB Men’s Club Championship 2026) iri kubera mu Rwanda, hamenyekana amakipe 16 azakomeza muri 1/8 cy’irangiza nyuma y’urugendo rw’imikino itanu kuri buri kipe.

Iri rushanwa ryatangiye rihuje amakipe 24 aturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho buri tsinda ryatanze amakipe ane yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho. Mu matsinda, Al Ahly SC yo mu Misiri na Port Autonome De Douala yo muri Cameroun ni zo zonyine zasoje imikino zifite amanota 15 yuzuye nyuma yo gutsinda imikino yose.

Mu Itsinda A, Petrojet Sporting Club yo mu Misiri na Nemo Stars VC yo muri Uganda ni zo zabaye iza mbere, APR VC yo mu Rwanda iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 11 nyuma yo gutsindwa na Petrojet amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, mu gihe Nigeria Customs Service na yo yabonye itike. Litto Team Volleyball na Black Rhinos zo zasezerewe.

Mu Itsinda B, Al Ahly SC yayoboye n’amanota 15, ikurikiwe na Kepler VC yo mu Rwanda yagize amanota 12. Sport-S VC yo muri Uganda na Equity Bank VC yo muri Kenya na zo zakomeje, mu gihe Cameroon Sports Volleyball na AS INJS yo muri Côte d’Ivoire zitabashije kurenga amatsinda.

Mu Itsinda C, Police VC y’u Rwanda yanditse amateka meza yo gusoza amatsinda idatsinzwe, iyobora n’amanota 14. Ku mukino wa nyuma, Police VC yatsinze Kenya Ports Authority (KPA) amaseti 3-2, ikomeza kwerekana ko iri mu makipe akomeye muri iri rushanwa. Faith Union Sport yo muri Maroc yasoreje ku mwanya wa kabiri, ikurikiwe na Ghana Army na KPA, mu gihe Wolaitta Dicha yo muri Ethiopia na Prisons VC yo muri Tanzania zasezerewe.

Mu Itsinda D, Port Autonome De Douala yasoje iyoboye n’intsinzi zose, REG VC yo mu Rwanda ikurikira ku mwanya wa kabiri n’amanota 12. General Service Unit yo muri Kenya na Kalibi Sporting SC na zo zakomeje, mu gihe Rukinzo VC na Atlético Clube Do Mindelo zitabashije gukomeza nubwo Rukinzo yabonye intsinzi yayo ya mbere ku mukino wa nyuma.

Amakipe y’u Rwanda arimo Police VC, Kepler VC, REG VC na APR VC yose yabashije kugera muri 1/8 cy’irangiza, ibi byongereye icyizere cy’abakunzi ba volleyball nyarwanda muri iri rushanwa riri kubera imbere mu gihugu.

Iyi mikino izasubukurwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Mata 2026 hakinwa imikino ya 1/8 cy’irangiza izabera muri BK Arena na Petit Stade, aho urugamba rwo gushaka igikombe cya Afurika ruzakomereza mu cyiciro cy’amakipe 16 ya mbere.

2026-04-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Ubwanditsi 30 May 2018
Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Ubwanditsi 16 Feb 2016
Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Ubwanditsi 30 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa
POLITIKI

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe
Mu Mahanga

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016
Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa
Mu Rwanda

Gukorera hamwe kw’Abanyarwanda byahesheje Perezida Kagame igihembo cy’indashyikirwa

Ubwanditsi 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru