• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Isi yose iracyahanze amaso intambara iri kubera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.

Mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel byatangiraga kurasa i Tehran bibinyujije mu bikorwa byise ‘Operation Epic Fury’ na ‘Operation Roaring Lion’, byishe abayobozi benshi bo muri Iran barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.

Ibi bitero ntibyiciwemo Khamenei gusa, kuko n’abandi bayobozi bakuru barimo Ali Shamkhani wari Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’Umutekano, Umugaba Mukuru w’ingabo, Abdol-Rahim Mosavi, Umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (IRGC), Mohammad Pakpour, n’abandi benshi bose bahitanywe n’ibyo bisasu.

Ibiro by’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom, byatangaje ko ‘Operation Epic Fury’ yifashishije ubwato bwa rutura busanzwe bubiri burimo ‘USS Gerald R. Ford’ na ‘USS Abraham Lincoln’ bwari bwikoreye indege z’intambara z’ubwoko butandukanye.

Indege z’intambara Amerika yakoresheje muri ibi bitero zirimo B-2 Stealth yikorera ibisasu bya GBU-57 bipima ibilo birenga 900 bifite ubushobozi bwo gucengera mu ntera ndende y’ubujyakuzimu, Falcon F-18, F-16, F-22, F-35, F-10, indege z’ubwikorezi, drones za LUCAS na MQ-9 Reaper.

Amerika yari yiteze ko Iran yihorere, itegura intwaro zihambaye zihanura ibisasu, zirimo Patriots na THAAD. Isobanura ko hari ibindi bikoresho yifashishije ariko idashobora kugaragaza mu ruhame.

‘Operation Roaring Lion’ ya Israel yifashishije indege zigera kuri 200 igitangira tariki ya 28 Gashyantare, zirimo F-35I Adir, F-15I Ra’am na F-16I Sufa.

Imibare imaze kumenyekana kugeza uyu wa Mbere irerekana ko abantu barenga 333 bamaze gupfira muri Iran, mu gihe abarenga 747 bakomeretse. Icyakora, hari impungenge ko iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibitero byibasiye ibice bituyemo abaturage benshi.

Ishuri ribanza ry’abakobwa riri mu karere ka Minab ryaguyeho igisasu, cyica abanyeshuri barenga 165. Icyakora, igisirikare cya Israel cyavuze ko cyibasiye gusa ibikorwaremezo bya gisirikare n’ahakorerwa intwaro kirimbuzi.

Ku ruhande rwa Amerika, Centcom yemeje ko abasirikare bayo batatu bamaze kugwa muri iyi mirwano, mu gihe Israel na yo imaze gutakaza abasivili 11 bishwe n’ibisasu bya misile byoherejwe na Iran mu rwego rwo kwihimura binyuze muri ‘Operation True Promise IV’.

Muri ‘Operation True Promise IV’, Iran yifashishije misile ziremereye cyane kandi zinyaruka, indege z’intambara zirimo F-4 na F-5 ndetse na drones z’ubwiyahuzi ziganjemo izo mu bwoko bwa Shahed.

Iran yarashe misile zirenga 400 muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikoreramo ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Bahrain, Kuwait, Qatar na Iraq.

Muri UAE gusa, hoherejwe drones zirenga 540. Ingabo z’iki gihugu zatangaje ko zifashishije indege z’intambara, intwaro zihanura ibisasu zirimo Patriot na THAAD, zahanuye izigera kuri 506, izindi zigwa ku bikorwaremezo bya gisivili birimo ikibuga cy’indege cya Dubai, hoteli ya Burj Al Arab na Fairmont Palm.

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, watangaje ko umaze kwica cyangwa gukomeretsa abasirikare ba Amerika barenga 560 bakorera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Iraq na Qatar.

IRGC kandi yatangaje ko yarashe misile enye kuri ‘USS Abraham Lincoln’ ariko Centcom yatangaje ko aya makuru yose, yaba ay’impfu z’abasirikare amagana n’ay’ubu bwato, ari ibinyoma kuko ngo nta gisasu cyageze kuri ubu bwato butwara indege z’intambara.

Drones ebyiri za Iran zarashe ibirindiro by’ingabo z’u Bufaransa zirwanira mu mazi biri i Abu Dhabi muri UAE, ku wa 1 Werurwe ariko imibare y’ibyangiritse ntiratangazwa.

Ibihugu by’i Burayi birimo u Bufaransa, u Bwongereza n’u Budage byamaganye ibitero Iran ikomeje kugaba mu Burasirazuba bwo Hagati, nta kuvangura. Byateguje ko bigiye gukoresha ubwirinzi bwabyo mu kubikumira, ibyumvikanisha ko byinjiye mu ntambara mu buryo buziguye.

Kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Perezida Donald Trump wa Amerika yatangaje ko ingabo zabo zirwanira mu mazi zarashe ubwato bw’intambara icyenda bwa Iran, bwika mu mazi, ashimangira ko bazakomeza gutera Tehran kugeza basenye ibikorwaremezo by’ingufu za nucléaire, misile n’inganda zizikora.

Ingaruka z’iyi ntambara zageze no ku Rwanda kuko sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir, yatangaje ko yasubitse zimwe mu ngendo zayo zijya mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati kubera umutekano muke uri mu kirere.

Ku rwego mpuzamahanga, ifungwa ry’umuhora wa Hormuz (Strait of Hormuz) riteye impungenge kuko unyuramo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi, kandi Iran yatangaje ko nta bwato buzongera kuwunyuramo mu gihe intambara ikomeje.

Kugeza ubu, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamaze kuzamukaho 13%, aho akagunguru kageze ku madolari 82, kandi abahanga mu by’ubukungu bakaba bagaragaza ko gashobora kurenga amadolari 100 mu minsi iri imbere nib anta gihindutse.

Muri Libani, umutwe wa Hezbollah na wo watangaje ko winjiye mu ntambara mugaragaro mu rwego rwo guhorera Ayatollah Khamenei, utangira kurasa i Tel Aviv. Israel na yo yatangiye gusubiza, irasa mu majyepfo ya Beirut, abaturage benshi batangira guhunga.

Mu gihe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kasabye ko impande zose zahagarika intambara zigashaka umuti binyuze mu biganiro, Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, babyanze bavuga ko intambara izakomeza.

Ku munsi wa mbere w’intambara, Israel na Amerika byarashe ibisasu byinshi i Tehran

Minisiteri y’Ingabo ya Koweit, yatangaje ko indege nyinshi z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, abari bazirimo bararokoka.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Col Said Al-Atwan, yasobanuye ko izi ndege zikimara guhanuka, ubuyobozi bwatangije ako kanya ibikorwa by’ubutabazi, bukura abari muri izi ndege aho zaguye, bubajyana ku bitaro, bigaragara ko nta kibazo gikomeye bafite.

Leta ya Koweit igaragaza ko icyateye izi mpanuka kitaramenyekana ariko ko yo na Amerika byatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyaziteye kandi ko amakuru nyakuri agomba gutangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Koweit ni kimwe mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati biri kuraswaho na Iran, aho isobanura ko birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika; igihugu kiri kuyigabaho ibitero cyifatanyije na Israel kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026.

Aya makuru yemejwe nyuma y’aho CNN itangaje amashusho y’indege y’intambara ya Amerika yagaragaye ihira mu kirere cyo muri Koweit, umupilote wari uyirimo amanukira mu mitaka mbere y’uko yitura hasi.

Ntacyo Amerika iratangaza ku makuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Kuwait.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 10% kubera ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel byagabye kuri Iran.

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero kuri Iran. Ni ibitero byanahitanye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bayobozi batandukanye muri icyo gihugu.

Nyuma y’ibyo bitero, Iran mu kwihimura yahise irasa mu bihugu bituranye bisanzwe ari inshuti z’akadasohoka za Amerika, bikagira n’ibirindiro by’ingabo zayo.

Ibyo byagize uruhare rukomeye mu gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka, aho ku Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, abacuruzi batangaje ko byahise bizamukaho 10%.

Bimwe mu bigo bitwara ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira ya Hormuz yo mu Burasirazuba bwo Hagati byatangaje ko byahagaritse imirimo mu gihe intambara ihanganishije Iran na Israel na Amerika ikomeje gukaza umurego.

Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na miliyoni 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.

Ibihugu byo mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.

Kubera ibi bitero, ibigo byinshi bicuruza ibikomoka kuri peteri byamaze guhagarika kunyuza ibicuruzwa byabyo muri iyi nziza nk’uko kimwe muri byo cyabibwiye Reuters.

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare, akagunguru kaguraga 73$ ariko kuri ubu kamaze kugera kuri 80$.

Bamwe mu basesenguzi mu bukungu, bagaragaza ko bishobora kurushaho gutumbagira kakagera kuri 100$ mu gihe intambara yakomeza gukomera.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko kigiye guhamagaza inkeragutabara z’iki gihugu zirenga ibihumbi 100 nk’uburyo bwo guhangana na Iran byuzuye.

Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye ibitero simusiga kuri Iran, ku ikubitiro bihitana benshi barimo abayobozi bakuru mu ngabo z’iki gihugu barenga 40, barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Iran na yo yagabye ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq, ari na ko igaba ibitero kuri Israel.

Nk’ubu bivugwa ko kandi abantu icyenda baguye mu gitero cya missile Iran yagabwe ku Mujyi wa Beit ⁠Shemesh wo muri Israel ndetse abandi 11 baburiwe irengero muri iki gitero.

No ku wa 1 Werurwe 2026 Israel na bwo yakomeje kugaba ibitero bitandukanye muri Iran ari na ko Tehran na yo isubiza bimwe ndetse ivuga ko itazacogora ku kwihorera.

Mu guhangana n’ibyo Igisirikare cya Israel cyavuze ko kigiye gukora ku nkeragutabara zayo kugira ngo ihangane na Iran byuzuye.

Mu itangazo IDF yakomeje iti “Igisirikare kiri kwitegura guhamagaza inkeragutabara ibihumbi 100 mu buryo bwo gukomeza kwitegura ku rugamba rwa ‘Roaring Lion’.”

The Times of Israel yatangaje ko byibuze ibihumbi 50 by’inkeragutabara biri mu mirimo itandukanye uyu munsi ijyanye n’umutekano.

Iran na yo yatangaje ko gupfa kwa Ayatollah Ali Khamenei nta ngaruka nyinshi byagize kuko ngo iki gihugu kidashingira ku muntu umwe. Umuvugizi w’iki gihugu yavuze ko na bo biteguye kurwana kugeza ku ifirimbi ya nyuma.

 

Inzira ya Harmuz inyuramo ibikomoka kuri peteroli, iri kugirwaho ingaruka n’intambara ya Amerika na Iran

2026-03-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Uganda: Umugore yafatanwe igikapu gipakiyemo intwaro zitandukanye za gisirikare

Ubwanditsi 28 Jan 2018
Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke yavuze ko ataretse ibikorwa byo gusetsa ajya imbere y’abantu bizwi nka Standup Comedy, asobanura ko kuri ubu ahubwo yahisemo kuyikora mu buryo bwa Filimi

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke yavuze ko ataretse ibikorwa byo gusetsa ajya imbere y’abantu bizwi nka Standup Comedy, asobanura ko kuri ubu ahubwo yahisemo kuyikora mu buryo bwa Filimi

Ubwanditsi 11 Mar 2021
FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Ubwanditsi 30 Aug 2023
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Ubwanditsi 02 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi
ITOHOZA

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe
ITOHOZA

Red Pepper yanditse ko Museveni ‘ategura guhungabanya’ ubutegetsi bw’u Rwanda, yafunguwe

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 
Amakuru

Victoire Ingabire yibukijwe ko igihe cya Muvoma cyo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside cyibagiranye 

Ubwanditsi 29 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru