• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

  • Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga   |   03 Nov 2026

  • Rayon Sports yatsinze Marines FC, Police FC yongera kubona intsinzi, Gorilla FC iracyayoboye BK Pro League   |   02 Nov 2026

  • FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha   |   02 Nov 2026

  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar   |   01 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

RUSHYASHYA 05 Nov 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, Mu Mahanga

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yatangaje ko asezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ni nyuma y’urugendo rwatwaye imyaka 23 yamugize umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje iki cyemezo ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, abinyujije mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko igihe kigeze ngo ashyikirize abandi nimero 7 yambaraga mu Ikipe y’Igihugu.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Igihe kirageze ngo nsubize nimero 7 y’Ikipe y’Igihugu. Mu myaka 23 nayambaye, nayifashe nk’inshingano ikomeye yo kuyihagararira no kuyitwarana ishema mu bibuga bitandukanye byo ku Isi.”

Yongeyeho ko atari icyemezo cyoroshye gufata, kuko hari ibyemezo bitafatwa n’ubwenge gusa, ahubwo n’umutima ugira uruhare mu kubifata.

Ronaldo asezeye afite amateka akomeye cyane muri ruhago mpuzamahanga, aho yakiniye Portugal imikino 234, ayitsindira ibitego 146, akaba ari we uyoboye abandi bakinnyi bose mu mateka y’umupira w’amaguru mu bagabo haba mu mikino mpuzamahanga yakinnye no mu bitego yatsinze.

Yatangiye gukinira Portugal mu 2003, ayifasha kugera ku mateka atandukanye arimo kwegukana igikombe cy’u Burayi (EURO 2016), cyari icya mbere gikomeye mu mateka y’iki gihugu, ndetse n’ibikombe bibiri bya UEFA Nations League yegukanye mu 2019 no mu 2025.

Mu myaka Ronaldo amaze mu mupira w’amaguru, uyu rutahizamu yubatse izina rikomeye ku Isi, abifashijwemo n’ibitego, ibikombe, ibihembo ku giti cye ndetse n’ubuhanga mu guhatana ku rwego rwo hejuru mu makipe atandukanye yakiniye.

Mu butumwa bwe bwo gusezera, yashimiye umuryango we, Abanya-Portugal, abakinnyi bakinanye, abatoza n’abandi bose bagize uruhare muri uru rugendo.

Yagize ati: “Niba hari igihe igitego cyanjye cyigeze kibashimisha, kigatuma muhoberana, mukibagirwa ibibazo cyangwa mukumva mwishimiye igihugu cyanyu, byose byari bifite agaciro.”

Nubwo asezeye mu Ikipe y’Igihugu, ibi ntibivuze ko ahise ahagarika gukina umupira w’amaguru, kuko azakomeza gukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite.
Cristiano Ronaldo Threw His Captain's Armband After Euro 2020 Exit - Business InsiderCristiano Ronaldo vuelve a la selección portuguesa tras el Mundial Qatar 2022: “Pasé por una mala etapa de mi carrera” - Yahoo NoticiasWho would dare to cross Ronaldo's name off the list?Роналду заплакал после незабитого пенальти в матче 1/8 финала Евро-2024 - Oxu.azNew ArrivalImage

2026-11-05
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Nyagatare:Pasiteri ari mu maboko ya polisi akekwaho gutera umwana w’umukobwa inda

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ruharwa Bagosora apfuye bamaze kumubaga umutima inshuro zirenze eshatu aho yari afungiye muri Mali

Ubwanditsi 26 Sep 2021
Police FC yageze  muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri

Police FC yageze muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri

Ubwanditsi 25 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside
Mu Mahanga

CNLG iramagana Leta y’u Burundi ikomeje gupfobya Jenoside

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi
SHOWBIZ

Umuhanzi Sheebah Karungi yarokotse igico cy’amabandi

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda
Mu Mahanga

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru