• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda, POLITIKI

Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku isi mu mahoro (Global Peace Index) cya 2019 cyatangajwe uyu munsi, ibihugu bimwe byo mu karere bikaba biri mu myanya ya nyuma.

Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye.

Mu bishingirwaho hakorwa uru rutonde harimo ubwicanyi mu gihugu bushingiye ku makimbirane, ubwicanyi mu ngo, imari, leta mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihugu, ibikorwa by’urugomo, inzego z’umutekano zigenga, ubuhunzi, ubwoba bwuko haba ibyaha by’urugomo, imbunda nto mu baturage, iterabwoba no kwiyahura.

Muri Afurika byifashe gute?

Raporo y’uyu mwaka ivuga ko ibihugu 27 muri 44 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byasubiye inyuma mu kugira amahoro.

Ibihugu ivuga ko byasubiye inyuma cyane muri Afurika ni Burikina Faso, Zimbabwe, Togo, Sierra Leone na Namibia.

Mu karere bimeze gute?

Iyi raporo ishyira ibihugu byo ku karere mu myanya ikurikira:

  1. Tanzaniya
  2. Rwanda
  3. Uganda
  4. Kenya
  5. Burundi
  6. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo

Ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iyi raporo ivuga ko byazamutse kurusha ibindi ni u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, Gambia yazamutseho 12, Djibouti yazamutseho 4, Eswatini yazamutseho 10 na Somalia yazamutseho umwanya umwe kimwe n’u Burundi.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi kurusha ibindi ku isi ku rutonde rw’uyu mwaka.

Ibihugu bitandatu bifite amahoro kurusha ibindi:

  1. Iceland
  2. New Zealand
  3. Portugal
  4. Austria (Autriche)
  5. Denmark
  6. Canada

Ibihugu bitanu bya nyuma:

  1. Iraq
  2. Yemen
  3. Sudani y’Epfo
  4. Syria
  5. Afghanistan

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwazamutse iyo myanya iruta iyo rwanazamutse muri raporo ziheruka kuko amakimbirane mu gihugu, ibikorwa by’urugomo n’ubwoba bw’ibyaha by’urugomo byagabanutse.

2019-06-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Umuhanzi Danny Vumbi yakebuye abanyamashyari ndetse n’ababiba urwango muri bagenzi babo.

Ubwanditsi 31 May 2021
Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Abarundi basaga 40 bakekwaho ibikorwa by’ubutasi birukanwe mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ubwanditsi 08 May 2021
Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Huye: Polisi n’urubyuruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) bifatanyije mu bikorwa byo kurengera ibidukikije

Ubwanditsi 05 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi
Mu Rwanda

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi
Amakuru

Ubucabiranya bwa Paul Rusesabagina bwongeye kumvikana mu rubanza rw’ubujurire, Yanze kwitaba urukiko atanga impamvu z’amatakirangoyi

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu
POLITIKI

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru