• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

RUSHYASHYA 15 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUTABERA

Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko atiteguye kuburana urubanza mu mizi kuko hari impamvu enye zirimo no kutabasha guhura n’abo bareganwa ngo abashe gutegura neza urubanza, Ubushinjacyaha buvuga ko ari ubutesi.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kamena 2026 ubwo yagezwaga mu rukiko ngo aburane ibyaha akurikiranyweho.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Ni ibyaha bishingiye ku mahugurwa yahawe abayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya DALFA Umurinzi mu 2021, aho bahugurwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa “Blueprint For Revolution” cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.

Abari bitabiriye amahugurwa bayobowe na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa wayo, ni bo bareganwa na Ingabire Victoire.

Mbere y’uko Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo kugaragaza ibyaha bukurikiranye kuri Ingabire Victoire, uregwa yahise azamura ikiganza, agaragaza ko atiteguye kuburana.

Ingabire ati “Ndumva Ubushinjacyaha bugiye kundega kandi ntiteguye kuburana kubera ko mfite inzitizi.”

Yakomeje asobanura ko hari ibaruwa abanyamategeko be batatu, Me Gatera Gashabana, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien bandikiye urukiko ku wa 10 Kamena 2026, bagaragaza imbogamizi bafite zishingiye ku gutegura urubanza.

Ingabire yavuze ko atiteguye kuburana kuko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima n’ibijyanye n’imyemerere ye.

Yabwiye urukiko ko hari impamvu enye zituma yumva atameze neza ku buryo yabasha kuburana no gutegura neza dosiye ye.

Yavuze ko ibyaha aregwa byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi abireganwa n’abandi bari bitabiriye amahugurwa, we atarayitabiriye, bityo ko yifuzaga guhura na bo akabona uko ategura urubanza ariko igororero rikaba ryanze ko bahura.

Ati “Nkeneye guhura n’abo tureganwa hamwe kugira ngo mbone uko ntegura neza n’urubanza cyane ko duhuriye kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.”

Impamvu ya kabiri yagaragaje ni iyo kutavugana n’umuryango we uko bikwiye, kuko uri mu mahanga. Yavuze ko kuva yafungwa yemerewe kuvugana n’umugabo we gusa ariko atabasha kuvugana n’abana be kandi umugabo ari mu bitaro ntacyo yafasha mu gukemura ibibazo by’abanyamategeko be.

Yibukije ko amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye agaragaza ko umuntu ufunzwe yakabaye ahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we.

Impamvu ya gatatu yerekanye ni ijyanye n’ubuzima, aho yerekanye ko hari iby’ibanze bitaboneka kandi byakabaye bimufasha gutegura neza urubanza. Ibyo birimo umuti w’amenyo, pomade yisiga ku ruhu biboneka rimwe na rimwe.

Ikindi yagaragaje ngo atemererwa ni uburenganzira bwo gusenga. Yasabye Urukiko ko rwategeka ko nibura yahabwa uburenganzira bw’ibanze.

Me Gashema yagaragaje ko banditse amabaruwa atandukanye agaragaza imbogamizi zirimo izo ku 18 Gicurasi 2026, ku wa 2 Kamena n’uwa 11 Kamena 2026.

Me Bikotwa yavuze ko babona nta mpamvu zikwiye kubuza Ingabire guhura n’abandi bareganwa ngo bategure urubanza.

Me Gatera Gashabana yasabye Inteko iburanisha urubanza ko yasura igororero, ikareba ibibazo uwo bunganira ahura na bigashakirwa umuti.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko impamvu zivugwa na Ingabire n’abamwunganira ari ubutesi kandi nta tegeko ryaba ryishwe mu gihe batahura n’abo bareganwa.

Ati “Ntabwo ari inzitizi zatuma urubanza rusubikwa, ahubwo ni amarangamutima ye n’ay’abanyamategeko be, twe twakwita ko ari ubutesi. Nashakishije ibintu byose bavuze, mburamo impamvu y’amategeko yatuma urubanza rwe rusubikwa.”

Yavuze ko kuba atarahuye n’abo bareganwa itaba impamvu yo gusubika urubanza kuko nta tegeko ryaba ryarishwe. Yemeje ko byari kuba ikibazo gikomeye iyo Ingabire aza kuba atabasha kuvugana cyangwa guhura n’abanyamategeko be.

Ku bijyanye no gusenga, Umushinjacyaha yavuze ko abari mu igororero mu Rwanda bemererwa gusenga kandi ko ari uburenganzira bwabo.

Ku kijyanye n’umuti w’amenyo na pomade y’uruhu, Ubushinjacyaha buvuga ko atari impamvu yatuma urubanza rusubikwa, na cyane ko atajya abuzwa guhura na muganga.

Umucamanza yongeye kubaza Ingabire inshuro yifuza guhura n’abo bareganwa kugira ngo abashe gutegura urubanza, agaragaza ko nibura zaba inshuro enye.

Yanasabye abanyamategeko be kugaragaza inyandiko zose zigaragaza ko bandikiye igororero n’inzego bireba basaba ko Ingabire yahabwa ubwo burenganzira.

Nyuma y’impaka nyinshi, urukiko rwahise rusubika iburanisha, rutegeka ko urubanza ruzakomeza ku wa 16 Kamena 2026, saa tanu za mu gitondo.

2026-06-15
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Liberia: Batangiye kwishimira ko Weah wamamaye muri ruhago yatorewe kuba Perezida

Ubwanditsi 28 Dec 2017
U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Kuki Urupfu Rwa Karegeya  Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Ubwanditsi 09 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera
Amakuru

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo
Mu Rwanda

Imikino yamamaye y’amahirwe izwi cyane nka ’Betting’ yahagaritswe kubera kutishyura abatsindiye Amahirwe yabo

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi
INKURU NYAMUKURU

Burundi: ibya Leta n’impunzi bikomeje kujya i rudubi

Ubwanditsi 04 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru