• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi

RUSHYASHYA 15 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUTABERA

Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko atiteguye kuburana urubanza mu mizi kuko hari impamvu enye zirimo no kutabasha guhura n’abo bareganwa ngo abashe gutegura neza urubanza, Ubushinjacyaha buvuga ko ari ubutesi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kamena 2026 ubwo yagezwaga mu rukiko ngo aburane ibyaha akurikiranyweho.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

Ni ibyaha bishingiye ku mahugurwa yahawe abayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya DALFA Umurinzi mu 2021, aho bahugurwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa “Blueprint For Revolution” cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.

Abari bitabiriye amahugurwa bayobowe na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa wayo, ni bo bareganwa na Ingabire Victoire.

Mbere y’uko Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo kugaragaza ibyaha bukurikiranye kuri Ingabire Victoire, uregwa yahise azamura ikiganza, agaragaza ko atiteguye kuburana.

Ingabire ati “Ndumva Ubushinjacyaha bugiye kundega kandi ntiteguye kuburana kubera ko mfite inzitizi.”

Yakomeje asobanura ko hari ibaruwa abanyamategeko be batatu, Me Gatera Gashabana, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien bandikiye urukiko ku wa 10 Kamena 2026, bagaragaza imbogamizi bafite zishingiye ku gutegura urubanza.

Ingabire yavuze ko atiteguye kuburana kuko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima n’ibijyanye n’imyemerere ye.

Yabwiye urukiko ko hari impamvu enye zituma yumva atameze neza ku buryo yabasha kuburana no gutegura neza dosiye ye.

Yavuze ko ibyaha aregwa byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi abireganwa n’abandi bari bitabiriye amahugurwa, we atarayitabiriye, bityo ko yifuzaga guhura na bo akabona uko ategura urubanza ariko igororero rikaba ryanze ko bahura.

Ati “Nkeneye guhura n’abo tureganwa hamwe kugira ngo mbone uko ntegura neza n’urubanza cyane ko duhuriye kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.”

Impamvu ya kabiri yagaragaje ni iyo kutavugana n’umuryango we uko bikwiye, kuko uri mu mahanga. Yavuze ko kuva yafungwa yemerewe kuvugana n’umugabo we gusa ariko atabasha kuvugana n’abana be kandi umugabo ari mu bitaro ntacyo yafasha mu gukemura ibibazo by’abanyamategeko be.

Yibukije ko amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye agaragaza ko umuntu ufunzwe yakabaye ahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we.

Impamvu ya gatatu yerekanye ni ijyanye n’ubuzima, aho yerekanye ko hari iby’ibanze bitaboneka kandi byakabaye bimufasha gutegura neza urubanza. Ibyo birimo umuti w’amenyo, pomade yisiga ku ruhu biboneka rimwe na rimwe.

Ikindi yagaragaje ngo atemererwa ni uburenganzira bwo gusenga. Yasabye Urukiko ko rwategeka ko nibura yahabwa uburenganzira bw’ibanze.

Me Gashema yagaragaje ko banditse amabaruwa atandukanye agaragaza imbogamizi zirimo izo ku 18 Gicurasi 2026, ku wa 2 Kamena n’uwa 11 Kamena 2026.

Me Bikotwa yavuze ko babona nta mpamvu zikwiye kubuza Ingabire guhura n’abandi bareganwa ngo bategure urubanza.

Me Gatera Gashabana yasabye Inteko iburanisha urubanza ko yasura igororero, ikareba ibibazo uwo bunganira ahura na bigashakirwa umuti.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko impamvu zivugwa na Ingabire n’abamwunganira ari ubutesi kandi nta tegeko ryaba ryishwe mu gihe batahura n’abo bareganwa.

Ati “Ntabwo ari inzitizi zatuma urubanza rusubikwa, ahubwo ni amarangamutima ye n’ay’abanyamategeko be, twe twakwita ko ari ubutesi. Nashakishije ibintu byose bavuze, mburamo impamvu y’amategeko yatuma urubanza rwe rusubikwa.”

Yavuze ko kuba atarahuye n’abo bareganwa itaba impamvu yo gusubika urubanza kuko nta tegeko ryaba ryarishwe. Yemeje ko byari kuba ikibazo gikomeye iyo Ingabire aza kuba atabasha kuvugana cyangwa guhura n’abanyamategeko be.

Ku bijyanye no gusenga, Umushinjacyaha yavuze ko abari mu igororero mu Rwanda bemererwa gusenga kandi ko ari uburenganzira bwabo.

Ku kijyanye n’umuti w’amenyo na pomade y’uruhu, Ubushinjacyaha buvuga ko atari impamvu yatuma urubanza rusubikwa, na cyane ko atajya abuzwa guhura na muganga.

Umucamanza yongeye kubaza Ingabire inshuro yifuza guhura n’abo bareganwa kugira ngo abashe gutegura urubanza, agaragaza ko nibura zaba inshuro enye.

Yanasabye abanyamategeko be kugaragaza inyandiko zose zigaragaza ko bandikiye igororero n’inzego bireba basaba ko Ingabire yahabwa ubwo burenganzira.

Nyuma y’impaka nyinshi, urukiko rwahise rusubika iburanisha, rutegeka ko urubanza ruzakomeza ku wa 16 Kamena 2026, saa tanu za mu gitondo.

2026-06-15
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ubwanditsi 30 Mar 2017
U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge

RUSHYASHYA 21 Apr 2026
Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Ubwanditsi 19 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano
INKURU NYAMUKURU

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ubwanditsi 28 Dec 2020
Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)
Mu Rwanda

Peter wahoze muri P Square yageze i Kigali (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 29 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru