• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje umushinga w’itora rya kamarampaka rigamije guhindura Itegeko Nshinga, isaba ko havugururwa ibijyanye n’urutonde rw’abazatora.

Uyu mushinga watowe n’abasenateri 89 mu 109 bagize Sena ya RDC ku wa 15 Kamena 2026, nyuma y’iminsi itandatu abadepite na bo bawutoye ku bwiganze busesuye.

Urutonde rw’abo biteganyijwe ko bazatora kamarampaka, abadepite bifuje ko rwaba ruriho abadepite, abasenateri, abagize inteko zo ku rwego rw’intara ndetse n’abajyanama ba za komini zigize imijyi itandukanye.

Abasenateri bo basabye ko abajyanama ba za komini bakurwa mu bagize inteko izatora kamarampaka, kandi iyo nteko y’agateganyo ikazayoborwa Perezida wa Sena afatanyije n’uw’umutwe w’abadepite.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Sena n’umutwe w’abadepite byumvikanye ko Perezida w’abadepite ari we uzayobora inteko izatora kamarampaka, yungirizwe n’uwa Sena, kandi ko abajyanama ba za komini bakuwemo.

Sena n’umutwe w’abadepite byumvikanye ko izi mpinduka zishyikirizwa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, azemeze. Bigaragara ko nta kabuza, amatora ya kamarampaka azaba mu gihe cya vuba.

Senateri Salomon Kalonda uhagarariye ishyaka Ensemble muri Sena ni umwe muri bake barwanyije umushinga wa kamarampaka. Yashinje Tshisekedi gushaka kugundira ubutegetsi, amusaba kwisubiraho.

Kalonda yagize ati “Gushaka guhindura Itegeko Nshinga muri RDC kugira ngo ugundire ubutegetsi ni ukwica dipolomasi no kongerera imbaraga guca igihugu mo ibice. Bwana Perezida, haracyari igihe cyo kwisubiraho.”

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bashinze ihuriro bise C64, basobanura ko rigamije kurengera Itegeko Nshinga mu gihe umugambi wo kurihindura ukomeje. Abo barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga na Moïse Katumbi.

2026-06-16
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Burundi: Nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, Col Richard Niyitanga yarishwe bivugwa ko yari agiye kwiba

Ubwanditsi 28 Feb 2020
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u  Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Polisi y’u Rwanda yasubije ubuyobozi bw’u Bwongereza imodoka yibiwe muri icyo guhugu.

Ubwanditsi 09 Feb 2016
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Ubwanditsi 14 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI  bahinduka  POWER
ITOHOZA

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Ubwanditsi 17 Aug 2016
APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara
Amakuru

APR FC yasinyishije rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara

Ubwanditsi 23 Jan 2025
Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru