• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

RUSHYASHYA 26 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona wabereye i Nyamirambo.

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi, aho Rayon Sports yagaragaje inyota n’ubushake bwo kurangiza shampiyona iri mu myanya itanga itike yo kwitabira amarushanwa Nyafurika, cyane cyane CAF Confederation Cup ya 2026/27.

Mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona y’u Rwanda izwi nka BK Pro League wahuje Rayon Sports na Bugesera warangiye ikipe ya Gikundiro yitwaye neza.

Muri uyu mukino igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 58 gitsinzwe na Ndikumana Asman, nyuma yo guhabwa umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, awubyaza umusaruro.

Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka gushimangira intsinzi yayo, maze ku munota wa 88, Aziz Bassane Koulagna atsinda igitego cya kabiri ari nacyo cyashoje uyu mukino.

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports isobanuye byinshi cyane ko mu mukino ubanza yari yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1, mu mukino wari wabereye kuri Sitade y’akarere ka Bugesera.

Amanota atatu Rayon yabonye yatumye igira amanota 55, ikomeza kwegera umwanya wa kabiri ushobora kuyihesha itike yo guhagararira igihugu mu mikino Nyafurika.

Kimwe n’andi makipe, Rayon Sports ihanganiye uyu mwanya na Kiyovu SC irusha amanota atatu gusa aho iri ku mwanya wa Gatatu n’amanotw 52.

Biteganyikwe ko umunsi wa nyuma wa BK Pro league uzakinwa kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports izahura na Kiyovu Sports mu mukino uzaba saa moya z’ijoro.

Abakinnyi babanjemo ku ruabnde rwa Rayon Sports: Kwizera Olivier (GK), Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Ishimwe Ganijuru Elie, Bayisenge Emery, Youssou Diagne (C), Ndayishimiye Richard, Bigirimana Abedi, Tony Kitoga, Tambwe Gloire, Mugisha Didier, Ndikumana Asman.

Bugesera FC yabanjemo aba bakurikira:  Ibrahima Daouda Baleri (GK), Kaneza Augustin (C), Isingizwe Rodrigue, Iracyadukunda Eric, Hirwa Jean De Dieu, Eric Ngendahimana, Akipseri Naibe, Mwisha Bahunga Joel, Nshimirimana Darcy, Byishimo Valua, Clement John Naantuam.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi ubanziriza uwa Rayon Sports na Kiyovu SC, Ikipe ya Etincelles FC yatsinze Gorilla FC ibitego 4-0.

Etincelles nayo ikaba yiyongereye amahirwe yo ku guma mu kiciro cya mbere cya BK Pro League 2026/2027.

2026-05-26
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi

Iya 6 Gicurasi 1994: Akanama gashinzwe amahoro ku Isi kasabiye u Rwanda ibikorwa by’ubutabazi

Ubwanditsi 06 May 2018
Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Ubwanditsi 03 Feb 2018
ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ababyeyi barasabwa kudaha inzoga no kujyana abana mu tubari

Ubwanditsi 15 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.
Amakuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Ubwanditsi 10 Jun 2021
Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2023
Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze
IMIKINO

Areruya Joseph ni we wegukanye agace ka Rubavu- Musanze

Ubwanditsi 15 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru