• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

  • Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo   |   23 Sep 2026

  • Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.   |   22 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ruhango:  Umuryango “ Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge ”  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 

Ubwanditsi 23 Sep 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Kuri Uyu wa kane tariki ya 22, Nzeli 2022, mu Karere ka Ruhango,Umurenge wa Buhoro, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE ufatanyije n’akarere ka Ruhango wateguye igikorwa cy’Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uwamahoro Marie Claire wahawe umubyizi ukomeye mu budehe

Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho umurima wahinzwe ugaterwamo imbuto y’Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k’amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw)

Uwamahoro wahawe umubyizi ahoberana na Mugorewase Rachel washinze Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge

Ni ubudehe bwitabiriwe n’abaturage bo mu Ruhango barenga 300 bayobowe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by’umwihariko mu bagize akarere ka Ruhango kugeza ku rwego rw’Umudugudu, cyitabiriwe kandi n’abakuriye iby’Ubuhinzi n’ubworozi kugirango bamukorere ibikora byujuje ubuziranenge mu by’Ubuhinzi

Abaturage bafatanya n’abayobozi mu gikorwa cy’Ubudehe

Nyuma yo guhinga uwo murima ndetse no kumuremera ibindi, abaturage bashimiwe igikorwa bitabiriye bakomeza gushimirwa igikorwa cyo kunga ubumwe n’Ubwiyunge nk’inkingi yo kubanisha abanyarwanda by’umwihariko abanyaRuhango, Akimara kubona uburyo aabaturage barikuye mu ntagara bakamuhingira bashishikaye umurima bakaurangiza Madame Uwamahoro byaramurenze arishima ashimira abaturanyi be beza bakomeje kumuba hafi ndetse n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bwamutekereje

Mugorewase Rachel ahinguye

Uwamahoro yashimiye Umuryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE agira ati “ Uyu murima wari warananiye kuwuhinga nkajya mpitamo kuwatisha, ndahamya ko ari umusingi w’Umusanzu mpawe ntabo nzacika integer kuko mwandemeye kandi mu mpa n’imbuto nziza yera”

 Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE yatangarije abitabiriye icyi gikorwa ko ari inshingano z’abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge. Agira ati “ Nitwebwe banyarwanda turebwa n’iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, ntabwo bihagije kubahingira kandi umutima wabo ufite intimba yo kuba abenshi batarabwira aho ababo biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, nitutabafasha nta muntu uzava ikantarange ngo aze afashe abaturanyi bacu”

Mugorewase Rachel Yashishikarije urubyiruko kujya mu ngamba bagashyigikira ibikorwa byiza bya Leta y’Ubumwe, bagasenyera umugozi umwe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarashenywe na Politike mbi yaranze u Rwanda mbere y’uko rubohorwa, avuga ko bikwiye kubana mu mahoro n’ubwumvikane, tukagira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri ukundi

Mugorewase Rachel asoza ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye abanyarwanda bose ntae usigaye inyuma zikabakura ishyanga bagataha by’umwihariko abari barahungiye mu mashyamba ya Kongo,avuga ko we by’umwihariko yatashye mu ndenge ava Kongo kandi yari yarahunze inkotanyi agenda n’amaguru, akavuga ko cyizira ko uwaguhaye amata wamwima amatwi, Umuryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE uzashyigikira gahunda zose za Leta nziza kandi utazahwema kuvuga ibyiza u Rwanda rwagejeje ku baturage.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ruhango Bwana Nemeyimana Jean Bosco yashimye cyane iki gikorwa avuga ko Umuryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE ari indashyikira kuko urimo gufasha umuryango nyaranda kongera gusangirira kuntango imwe y’amahoro, yagize ati “ Iyo umunyarwanda wese akomeretse ava amaraso ntawe uva amazi, icyo ni ikiranga ko turi umwe, dushyire hamwe dufashanye dutezanye imbere twubake igihugu cyacu, duhe ababyiruka umurage mwiza”.

Nyuma y’icyo gikorwa abitabiriye ubudehe basangiye ikigage,n’Ubundi bwoko butandukanye bw’inzoga ndetse n’umutobe nk’uko Umuco n’amateka abitwereka mu bihe byashize.

2022-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Ubwanditsi 17 Nov 2023
 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Abandi bantu 17 bakize Coronavirus mu Rwanda, umubare w’abayanduye uba 127

Ubwanditsi 14 Apr 2020
Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Gikundiro ku ivuko, umunsi waranzwe n’umuganda ndetse n’umukino Rayon Sports yatsinzemo Nyanza FC igitego kimwe ku busa cya Moussa Camara

Ubwanditsi 25 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa
Mu Rwanda

Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rurambiwe kugaraguzwa agati n’u Bufaransa

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Mu Mahanga

Kamonyi: Abamotari bashishikarijwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 18 Mar 2016
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?
Mu Rwanda

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Ubwanditsi 29 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru