• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubuga rwa YouTube rwitwa Main Switch 257 uhagarariye u Burundi mu Bubiligi Ambassadeur Therence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda ari ikibazo mu karere ko kurutera nta kibazo aho yakoresheje imvugo ikabije ko u Rwanda rugomba guterwa.

Akari ku mutima gasesekara ku munwa; ibi Ambassadeur Therence Ntahiraja avuga nibyo bitegurwa na leta ye dore ko mu gihugu cy’Ububiligi ambasade y’u Burundi yahindutse indiri y’abarwanya u Rwanda.

Niho Jean Luc Habyalimana umuhungu wa Perezida Habyalimana ahurira n’abandi barwanya u Rwanda bibumbiye muri RNC mu mugambi wa Leta ya Kinshasa n’u Burundi bwo guhuza Kayumba Nyamwasa na Jean Luc Habyarimana ngo bahuze ingufu.

N’ibitwenge byinshi Ambassadeur Ntahiraja aburira u Rwanda kwitegurira ibyo bitero akavuga n’abazabikora barimo kuri we abahunze muri 1996, bigaragaza ubuswa bwe mu mateka dore ko yashakaga kuvuga abahunze muri 1994.

Icyo Ambassadeur Therence atamenye nuko ahubwo guhera muri uwo mwaka wa 1996 nibwo ibitero byakozwe ku Rwanda kugeza ejobundi muri 2019 ubwo u Burundi bwahaga inzira abagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe bibumbiye mu mutwe wari uyobowe na Paul Rusesabagina MRCD/FLN.

Nyaruguru na Nyamagabe ntizihana imbizi na Congo bityo u Burundi bwiyemeje gutanga inzira ngo batere u Rwanda.

Col Bora Manasseh wari ukuriye iperereza ryo hanze muri FDLR uheruka gutaha yatangaje ko yagiye kenshi I Burundi bagiye gushaka amaboko dore ko leta ya CNDD FDD ikorana bya hafi na FDLR haba mu Rugamba rwo kurwanya M23 ariko n’amateka yemeza ko abagize FDLR bagize uruhare rukomeye mu ishingwa no gutoza igisirikari cya CNDD FDD bakiri mu ishyamba.

Ibyo Therence yavuze si bishya ahubwo nibyo bakora nubwo nta bushobozi u Burundi bufite bwo gutera u Rwanda.

2026-05-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Apr 2020
Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo  by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Perezida Kagame yagaragaje aho ibibazo by’umubano w’u Rwanda na Uganda bituruka

Ubwanditsi 18 Feb 2019
Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Ubwanditsi 26 Aug 2021
Burundi: Perezida Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga wa CNDD-FDD iteka n’iteka

Burundi: Perezida Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’ikirenga wa CNDD-FDD iteka n’iteka

Ubwanditsi 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho
Mu Rwanda

Abafite ubumuga bwo kutabona NEC yabitayeho nubwo hakiri ingorane zishamikiyeho

Ubwanditsi 26 May 2017
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro
Amakuru

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cya Nobel 2019 gihabwa uwaharaniye amahoro ku isi
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cya Nobel 2019 gihabwa uwaharaniye amahoro ku isi

Ubwanditsi 11 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru