• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, Mukuralinda yatangaje ko muri ibi biganiro byabaye tariki ya 14 Nzeri, abahagarariye RDC bisubiye, banga gahunda yo gusenya FDLR ikubiye muri raporo y’inzobere, nyamara iki gihugu cyari cyagaragaje ko gishaka kuyisenya.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko uko ibiganiro bya Luanda biba, ari ko udafite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’impande zombi agaragara.

Tariki ya 31 Nyakanga, abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bemeranyije ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye muri RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024, umutwe witwaje intwaro wa FDLR na wo ugasenywa.

Umwanzuro wo gusenya FDLR washingiye ku gitekerezo cyatanzwe n’Intumwa za RDC mu biganiro bya Luanda byabaye tariki ya 21 Werurwe 2024.

Byagaragaraga ko hatagize igihinduka, aya makimbirane ashobora kurangira kuko uyu mutwe ni wo ufatwa nka nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano muke.

Ni kenshi Guverinoma ya RDC yumvikanye ivuga ko ishaka gukemura iki kibazo, ariko ibyabereye mu biganiro bya Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024 byerekanye ibihabanye n’ibyo.

Ubwo ibi biganiro ku rwego rw’abaminisitiri byajyaga gusubukurwa, inzobere mu iperereza n’Igisirikare z’u Rwanda, RDC na Angola zaherukaga guhurira i Rubavu mu nama yabaye tariki ya 29 n’iya 30 Kanama 2024, zemeza gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.

Yagize ati “Ubwo bageze mu nama, abagomba gutanga raporo barayitanze. Niba Minisitiri wacu avuze ngo ‘Twasinye saa saba’, ugomba kumva ko byagoranye. Mu byagoranye rero hagomba kuba harabayeho impinduka kuko ya migambi yo kuvuga ngo barahagarika FDLR ntayo twumvise.”

Ubutumwa bwa “saa saba” Mukuralinda yakomojeho ni ubwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, watangaje ko inyandikomvugo y’ibi biganiro yashyizweho umukono saa saba z’ijoro kubera ko byabanje kugorana.

Mukuralinda yakomeje ati “Usesenguye ukareba uti byagenze gute?, ni umuhuza ugomba kubivuga, niba ariko ntacyo yavuze, na ba bandi batubwiraga bati ‘Tuzabaha ingamba zo guhagarika FDLR’, bakaba ntazo baduhaye, ni uko hari icyahindutse.”

Tshisekedi wo kwakira muri RDC Abanyarwanda batandatu bigeze gukurikiranwaho ibyaha bya jenoside. Aba bacumbikiwe by’agateganyo muri Niger, bamwe muri bo barangije igifungo, abandi bagirwa abere.

Muri aba Banyarwanda harimo Capt Innocent Sagahutu wagerageje kabiri kujya muri RDC binyuranyije n’amategeko kugira ngo yinjire mu mutwe wa FDLR n’abandi nka muramu wa Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda, Zigiranyirazo Protais.

Mukuralinda yagaragaje ko kuba Perezida Tshisekedi yarahindukiye, agashaka kwifatanya n’aba Banyarwanda bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda kandi ibiganiro bya Luanda bikomeje, byerekana ko afite indimi ebyiri.

Ati “Niba uhindukiye, ukajya gufatanya n’abantu na bo ubwabo bavuga bati ‘Twahirika ubutegetsi bw’u Rwanda’, ni nde se ufite indimi ebyiri? Niba harabayeho indimi ebyiri, hakabaho kwivuguruza, ni nde se watinyuka kubabuza ngo ‘Ibyo twari tugiye gukora byose nibihagarare’. Ni Umukuru w’Igihugu!”

Mukuralinda yemeje ko uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, bigenda bigaragaza ufite ubushake buke bwo gukemura ibibazo byateye amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC.

Yagize ati “Uyu munsi uko ibiganiro bigenda biba, bigenda bigaragara udafite ubushake ni nde? Nyamara ejo bundi mu minsi ishize, ni we wavuzaga akamo ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana. Nibikomeze kugeza igihe nyirabayazana azagaragarira koko, nubwo yarangije kugaragara.”

Mukuralinda yanzuye ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bya Luanda, ariko ko ruzanagumishaho ingamba zo kurindira Abanyarwanda umutekano.

2024-09-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Imwe mu mikino ndetse n’amarushanwa byari biteganyijwe mu mikino y’amaboko ya Volleyball na Basketball yasubitswe by’agateganyo.

Ubwanditsi 30 Jun 2021
EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Umurinzi wa Bobi Wine yaburiwe irengero, igisirikare kirashinjwa kumushimuta

Ubwanditsi 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly
Amakuru

BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly

Ubwanditsi 19 May 2023
Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC
ITOHOZA

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN
Amakuru

Abaturage bo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi barashinja inzego z’umutekano ubugambanyi mu bugome bakorerwa n’ umutwe w’ iterabwoba wa FLN

Ubwanditsi 18 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru