• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri

RUSHYASHYA 28 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda, SHOWBIZ, UBUKERARUGENDO

Ikipe ya RSSB Tigers BBC ikomeje kwandika amateka mashya muri Basketball y’u Rwanda nyuma yo kubona itike y’umukino wa nyuma wa BAL 2026, itsinze Al Ahly amanota 106-97 mu mukino wa 1/2 wabereye muri BK Arena.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, witabiriwe n’abafana benshi barenga 6,500 ndetse wari wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Wari umukino ukomeye cyane kuva utangiye kugeza urangiye, amakipe yombi agaragaza ubushake bwo kugera ku mukino wa nyuma.

Agace ka mbere karangiye amakipe anganya amanota 24-24, buri ruhande rugaragaza imbaraga mu bwugarizi no gutsinda amanota yihuse. Mu gace ka kabiri, RSSB Tigers yatangiye gushyiramo ikinyuranyo ibifashijwemo na Oumar Ballo na Craig Randall batsindaga amanota menshi, gusa Al Ahly na yo ntiyacitse intege kuko Kelvin Murphy na Nuni Omot bakomeje kuyigarura mu mukino.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 50-50, ibintu byatumaga umukino urushaho gukomera no gushimisha abakunzi ba Basketball bari muri BK Arena.

Mu gace ka gatatu, RSSB Tigers yongeye gusubirana imbaraga, Teafale Lenard Jr na Mangok Mathiang bayifasha gushyiramo ikinyuranyo, ariko Al Ahly ikomeza kuguma hafi ibikesheje Zachary Lofton. Aka gace karangiye ikipe yo mu Rwanda iyoboye umukino n’amanota 80 kuri 76.

Mu gace ka nyuma, abafana ba RSSB Tigers bakomeje gushyigikira ikipe yabo cyane, ibintu byafashije abakinnyi nka Antino Jackson, Mangok Mathiang na Teafale Lenard Jr gukomeza kongera ikinyuranyo cyageze mu manota 10 kugeza iwutsinze amanota 106-97.

Iyi ntsinzi yahise yinjiza RSSB Tigers mu mateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma wa BAL kuva iri rushanwa ryatangira gukinwa.

Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, RSSB Tigers izacakirana n’iza kuva hagati ya Petro de Luanda na Al Ahly Benghazi bazahura kuri uyu wa Kane guhera saa moya z’ijoro.

2026-05-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka yari itwawe n’ukekwaho ubusinzi yahitanye batatu barapfa, abandi barakomereka

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe

Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Alikiba yagize icyo avuga ku mushinga wo gukorana na Davido indirimbo

Ubwanditsi 09 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru
Amakuru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Ubwanditsi 28 Mar 2021
Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?
INKURU NYAMUKURU

Umurage wa Perezida Nkurunziza mu myaka 15 amaze ku butegetsi: Ese CNDD FDD yahawe ubutegetsi yiteguye?

Ubwanditsi 05 May 2020
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204
Amakuru

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Ubwanditsi 20 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru