• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 28 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugore ukomoka muri Turkiya , umuhanga cyane mu mateka , akaba n’umushakashatsi  mu bjyanye na politiki mpuzamahanga, amaze gusohora imbanzirizamushinga y’igitabo yitegura gushyira ahagaragara muri Mutarama 2021, kivuguruza, mu buryo bucukumbuye cyane,ubugome buvanze n’ubuswa umunyakanadakazi, Judi Rever , yandikanye igitabo”L’éloge du sang”,gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bugaragarira buri wese. Muri iyo  mpanzirizamushinga twashoboye kubonera kopi, Sila Cehreli, aravuga ko icyo agamije ari ukwereka isi yose uburyo Judi Rever yokamwe n’urwango, kugeza n’aho yitiranya  nkana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikorewe n’abayihagaritse isi yose irebera. Agendeye ku buhamya bwatanzwe n’abantu bafitiwe icyizere ku rwego mpuzamahanga, ku nyandiko n’ubushakashatsi isi yose yahaye agaciro, Sila Cehreli, aravuga ko azasenya yivuye inyuma ibinyoma bya Judi Reva, we washingiye ibitakaragasi bye ku batangabuhamya batabaho, ku magambo y’abicanyi  bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ ay’ abahoze muri RPF-Inkotanyi bakaza kuyivamo kubera ubuhemu bunyuranye.

Umuhanga Sila Cehreli ngo ntiyumva uburyo umuntu wiyita umunyamakuru w’igitangaza nka Judi Rever,  yasohora igitabo kizasomwa n’isi yose, ibigikubiyemo ari ibipapirano, bishingiyue gusa ku marangamutima n’urwago afitiye uRwanda , abayobozi barwo bakuru, n’abarokotse Jinoside yakorewe Abatutsi . Mu gitabo we yise “L’éloge de la Haine”,  uyu mushakashatsi  akaba n’umwarimu  muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Marmara muri Turkiya, ngo yiteguye kwerekana ,urupapuro ku rundi, ko Judi  Rever nta kindi agendereye uretse gutagatifuza abicanyi, dore ko ngo ibyo yanditse yabibwiwe ahanini n’abo ba rukarabankaba, nka Théoneste Bagosora, Colonel Anatole Nsengiyumva, Eriezel Niyitegeka n’abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukabibahanira.

Madamu Dr  Cehreli ati:”Namwe nimunyumvire abantu Judi Reva akesha ibyo yanditse mu ngirwagitabo ye, mumbwire agaciro bikwiye guhabwa”. Mu mahomvu menshi Judi Reva adahwema gukwirakwiza, agerageza kwerekana ko ubwicanyi  bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye , bwakozwe n’ingabo za RPF-Inkotanyi, yewe no mu bice byagenzurwaga n’ingabo za Leta y’icyo gihe. Urugero ni nk’aho avuga ko Abatutsi baguye mu Bisesero(Kibuye), bishwe na FPR inkotanyi, yirengagije ko bishwe ako karere k ‘uburengerazuba kose kakigenzurwa na EX-FAR ndetse n’abasirikari b’uBufaransa bari  mu cyiswe “Zone Turquoise”.

Dr Sila Cehreli asobanura ko ikindi kimenyetso cy’ umugambi mubisha wa Judi Rever wo gushaka gusiga icyasha ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko hari amafoto yita ay’ “Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi “, kandi abashakashatsi n’abatangabuhamya badafite aho babogamiye, baragaragagaje ko ahubwo ayo mafoto ari ay’ Abatutsi bizwi neza ko bishwe n’Interahamwe n’abasirikari ba Leta.Ikindi, ngo hari abo yita Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi, bikaza kugaragara ko bakiriho, abandi bakaba barishwe n’urw’ikirango mu myaka ya za 95-96.

Ntabwo ari Dr Seli Cehreli  unenga cyane ibivugwa na Judi Rever, kuko  ubu ahanganye  n’Umufaransa Guillaume Ancel wari umusirikari muri “Opération Turquoise”,   abadepite mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga irwanya Jenoside n’irondabwoko,  iharanira uburenganzira bw’Abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abashakashatsi, abanyamateka, n’abandi benshi bashyira mu gaciriro, batumva ukuntu umuntu yakwikora akagorera amateka abantu bose bafiteho ukuri.  Igitabo cya Seli Cehreli cyatangiye kuvugisha amangambure abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kitaranasohoka. Akagabo gahimba akandi kataraza, Judi Rever n’abo basangiye ikinyoma bahame hamwe bajye ku Karubanda!

2020-12-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Ubwanditsi 28 Jun 2021
Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022, ikipe ya AS Kigali yatsinze Kiyovu SC 4-0, yuzuza ibitego bitandatu itsinze itaratsindwa na kimwe

Ubwanditsi 03 Nov 2021
Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Umunsi wa kane wa Primus National League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports isura Marines FC

Ubwanditsi 01 Oct 2022
Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Loni itewe impungenge n’igicu cy’ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi.

Ubwanditsi 20 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside
ITOHOZA

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye
Amakuru

Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi  mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda
Mu Mahanga

Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru