• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere
Maj. Gen. Samuel Kavuma

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Ubwanditsi 01 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Brig. Gen. Sam Kavuma wari wungirije umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu kirere mu ngabo za Uganda, UPDF, yazamuwe mu ntera agirwa Major Gen. ahita anoherezwa kungiriza umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Amakuru ava muri Uganda avuga ko uku kuzamura abasilikare mu ntera bikozwe mu rwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka , ndetse uganda ikaba yitegura kohereza ingabo zayo ku mupaka wa Congo na Uganda mu minsi ya vuba.

Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko ibi byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire.

Uyu akaba yavuze ko koherezwa muri iyi mirimo mishya kwa Major Gen. kavuma bikurikiye igihe amaze muri serivisi zitandukanye z’igisirikare.

Abajijwe impamvu ubuyobozi bushinzwe kugena abasirikare mu myanya bwasanze Gen. Kavuma akwiye koherezwa muri uyu mwanya, Karemire yavuze ko Gen Kavuma yabaye mu myanya myinshi y’ubuyobozi bw’ingabo harimo kuba yarabaye umugaba w’umutwe uhuriweho wa Afurika Yunze Ubumwe wari ushinzwe kurwanya umutwe wa LRA ndetse akaba yaranayoboye ingabo za Uganda muri AMISOM mu gihugu cya Somalia.

Kuri ubu Maj. Gen. Kavuma agiye kungiriza Maj. Gen. Peter Elweru, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri UPDF. Ibi ngo bikaba bikozwe mu gihe igisirikare cya Uganda kirimo gukomeza imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka.

Umuvuugizi w’igisirikare yakomeje avuga ko Maj. Gen. Kavuma yasoje amasomo ajyanye no kuyobora ingabo (Senior Command and Staff College) ndetse n’amahugurwa yakoraga mu ishuri rya gisirikare ryo muri Kenya, National Defence College riri I Nairobi.

Maj. Gen. Kavuma asuhuza ingabo za Uganda muri Somalia

Ubwo iki kinyamakuru cyamusabaga kuvuga aho Gen Kavuma yigaragaje ku rugamba, yavuze ko Yayoboye division y’ingabo mu majyaruguru ya Uganda, yahanganye n’inyeshyamba za LRA muri centrafrica ndetse akaba yaragiye agira uruhare mu bitero bikomeye ku mutwe wa Al Shabab muri Somalia.

2017-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Perezida Museveni arashinjwa gutunganya Zahabu yambuwe Abayahudi mbere y’uko bicwa muri Jenoside yabakorewe

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024
“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Ubwanditsi 27 Oct 2018
Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we
POLITIKI

Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika
ITOHOZA

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Ubwanditsi 18 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru