• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere
Maj. Gen. Samuel Kavuma

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Ubwanditsi 01 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Brig. Gen. Sam Kavuma wari wungirije umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu kirere mu ngabo za Uganda, UPDF, yazamuwe mu ntera agirwa Major Gen. ahita anoherezwa kungiriza umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Amakuru ava muri Uganda avuga ko uku kuzamura abasilikare mu ntera bikozwe mu rwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka , ndetse uganda ikaba yitegura kohereza ingabo zayo ku mupaka wa Congo na Uganda mu minsi ya vuba.

Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko ibi byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane n’Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire.

Uyu akaba yavuze ko koherezwa muri iyi mirimo mishya kwa Major Gen. kavuma bikurikiye igihe amaze muri serivisi zitandukanye z’igisirikare.

Abajijwe impamvu ubuyobozi bushinzwe kugena abasirikare mu myanya bwasanze Gen. Kavuma akwiye koherezwa muri uyu mwanya, Karemire yavuze ko Gen Kavuma yabaye mu myanya myinshi y’ubuyobozi bw’ingabo harimo kuba yarabaye umugaba w’umutwe uhuriweho wa Afurika Yunze Ubumwe wari ushinzwe kurwanya umutwe wa LRA ndetse akaba yaranayoboye ingabo za Uganda muri AMISOM mu gihugu cya Somalia.

Kuri ubu Maj. Gen. Kavuma agiye kungiriza Maj. Gen. Peter Elweru, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri UPDF. Ibi ngo bikaba bikozwe mu gihe igisirikare cya Uganda kirimo gukomeza imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka.

Umuvuugizi w’igisirikare yakomeje avuga ko Maj. Gen. Kavuma yasoje amasomo ajyanye no kuyobora ingabo (Senior Command and Staff College) ndetse n’amahugurwa yakoraga mu ishuri rya gisirikare ryo muri Kenya, National Defence College riri I Nairobi.

Maj. Gen. Kavuma asuhuza ingabo za Uganda muri Somalia

Ubwo iki kinyamakuru cyamusabaga kuvuga aho Gen Kavuma yigaragaje ku rugamba, yavuze ko Yayoboye division y’ingabo mu majyaruguru ya Uganda, yahanganye n’inyeshyamba za LRA muri centrafrica ndetse akaba yaragiye agira uruhare mu bitero bikomeye ku mutwe wa Al Shabab muri Somalia.

2017-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yarenze umurongo

Uganda yarenze umurongo

Ubwanditsi 29 May 2019
Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Ubwanditsi 18 Aug 2020
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi
Amakuru

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi
ITOHOZA

Biravugwa ko FDLR n’igisirikare cya Congo bahawe ikiraka cyo kurwanirira Perezida Nkurunziza w’u Burundi

Ubwanditsi 20 Aug 2017
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !
INKURU NYAMUKURU

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Ubwanditsi 08 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru