• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi : Imbonerakure n’Interahamwe nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Burundi : Imbonerakure n’Interahamwe nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru atangazwa na UBM news, avuga ko izi Mbonerakure  n’interahamwe nyinshi zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda  mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage baturiye imipaka bakaba bavuga ko bafite impungenge.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Imbonerakure, nk’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku buyobozi, zashyizwe cyane cyane ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Mu ijoro ryo ku wa Kane, haje imodoka ya double cabine, yari izanye ibikoresho izo Mbonerakure zishobora kwifashisha, buri wese yambaye imyenda ya gisirikare, dufite ubwoba bw’izo Mbonerakure kuko hari hasanzwe hari abasirikare basanzwe”.

Ubwo Perezida Nkurunziza yiteguraga kwiyamamaza kuri manda ya gatatu mu 2015, nabwo byatangazwaga ko Imbonerakure zahawe imyenda ya gisirikare na polisi n’intwaro, zihabwa n’inshingano zo kurinda umujyi wa Bujumbura, zikirirwa zihanganye n’abigaragambyaga.

Izi Mbonerakure zagiye zinengwa mu raporo zasohowe n’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ko zihohotera abatavuga rumwe na Leta, gufata abagore ku ngufu, ubwicanyi,…

Gusa Leta y’u Burundi yagiye ihakana ibyo zishinjwa, ikavuga ko nta myitozo ya gisirikare zihabwa n’ibikoresho. Kuri iyi nshuro ikaba nta kintu yari yatangaza.

Ibi biraba mugihe hari andi makuru , aturuka i Burundi arahamya ko hari umugambi utegurirwa muri iki gihugu wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru  dukesha urubuga rwa  twitter ya ndongoziB, avuga ko Abaturage  amagana bo muri Komini ya Bukinanyana aho mu gihugu cy’Uburundi babifashijwemo n’Igipolisi cy’Igihugu ishami rya Komini ya Bukinanyana  binjijwe  mu mutwe witoza  intwaro,  ugizwe n’Interahamwe, imbonerakure n’urubyiruko rwitwa urwa RNC [ Kayumba Nyamwasa] zikorera imyitozo mu Burundi mu ishyamba rya Rukoko ni mu Ntara ya Cibitoki.  Ibyo kwandika abantu bikaba byarabereye ku kicaro cya Polisi y’Uburundi ikorera muri Komini Bukinanyana mu minsi ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama 2018, bafite umugambi wo gutera u Rwanda, babifashijwemo n’Imbonerakure.

Uyu mugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’ igihugu cy’u Rwanda uri gutegurirwa mu ibanga mu gihugu cya Uganda n’u Burundi urimo na RNC ya Kayumba Nyamwasa  na  FDLR  kandi  uyu  mugambi wo kuzahungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda wiganjemo n’Interahamwe zisanzwe zaratojwe  ubwicanyi  mu gihugu cy’Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo. Izi  nterahamwe ninazo zirinda muri ikigihe umukuru w’igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza.

2018-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Ubwanditsi 15 Apr 2021
Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo

Ubwanditsi 16 Mar 2025
“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ribara uwariraye”: Icengezamatwara rishya mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 07 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite  Nyandwi
Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Nyandwi

Ubwanditsi 17 Oct 2016
Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu
Mu Rwanda

Perezida Zuma yishyuye amafaranga yaregwaga ko yibye igihugu

Ubwanditsi 13 Sep 2016
Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali
UBUKERARUGENDO

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Ubwanditsi 21 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru