• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ni gute Rusisibiranya Rusesabagina yemereye isi yose amahano yakoreye Abanyarwanda, nka KATRINA LENTHOS SWETT n’abandi babeshya ko baharanira ubutabera babihakana?Urundi rugero rw’ikinyoma n’urwango bafitiye uRwanda.

Ni gute Rusisibiranya Rusesabagina yemereye isi yose amahano yakoreye Abanyarwanda, nka KATRINA LENTHOS SWETT n’abandi babeshya ko baharanira ubutabera babihakana?Urundi rugero rw’ikinyoma n’urwango bafitiye uRwanda.

Ubwanditsi 01 Sep 2020 INKURU NYAMUKURU

Tumaze kumenyera ko ibyegeranyo by’abiyita impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu bisohoka bivuga ku Rwanda ari isura y’ubugome,urwango n’agasuzuguro bisanganiwe ku birabura no ku banyarwanda by’umwihariko. Ni mu gihe ariko, usanga ababitegura n’ababibafashamo ari ba bandi n’ubundi bagize uruhare mu mateka mabi y’uRwanda, bakifuza ko rwayahoramo.

Uzasanga bashingira ku marangamutima n’ubuhamya bwa RNC, FDLR n’ibindi bidakwiye agaciro mu isi ya none, aho kugendera ku ukuri n’iperereza rya kinyamwuga.
Dore nk’ubu, nyuma y’aho ikihebe Paul Rusesabagina kigerejwe mu Rwanda ngo kiryozwe ubugome cyakoreye Igihugu cyamubyaye, hari amatsinda y’ababeshya ko barengera ikiremwamuntu yatangiye kuvuza induru, ngo Rusesabagina ni intungane igiye kuzira ibitekerezo bya politiki.

Hari ikitwa LENTOS FOUNDATION FOR HUMAN RIGHTS AND JUSTICE, cyahise gisimbukira ku isunzu ry’inzu, ngo ‘… Rusesabagina ni intwari yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyakuri, igihangange muri politiki, inzirakarengane ihohotewe kubera gusa kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda”!
Mbere na mbere, ni gute wavuga ko uharanira ubutabera, kandi wanga ko abakekwaho ibyaha bashyikirizwa ubutabera ,baba abere bakarekurwa, byabahama bagahanwa. Ngirango ubwo nibwo butabera!
Icya kabiri, Rusesabagina yiyemereye imbere y’isi yose ko yagize uruhare mu bitero byahitanye abantu mu Rwanda mu mwaka wa 2018.Niba se uharanira uburenganzira bwa muntu, abishwe bo nta burenganzira bari bakwiye?
Icya gatatu, iri tsinda Lentos Foundation rikorera muri USA niryo ryahaye igihembo Rusesabagina muw’2011, rimugira igitangaza mu guharanira amahoro, riritaye ku buhamya bw’abo Rusesabagina abeshya ko yarokoreye muri 1000 Collines, nyamara bakamushinja kubishyuza ngo atabajugunyira interahamwe bakoranaga bya hafi. Guhakana ibyaha nyirubwite yiyemereye rero, ni ukwikura mu isoni, ngo iryo tsinda ridashinjwa ubushishozi buke, ubwo ryahaga igihembo umwicanyi.
Ikindi, Umuvugizi w’uRwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe”ku bufatanye n’ibindi bihugu”. Ubwo tuvuge ko ibyo bihugu byagize uruhare mu guta muri yombi uyu mugizi wa nabi nabyo byamuhoye kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda?
Rusesabagina yigambye kenshi ko ari umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa MRCD , yivugira ko abarwanyi bayo ba FLN, aribo bagabye ibitero mu natara y’amajyepfo mu muw’2018, bikambura ubuzima abatari bake, abandi bagatwikirwa ibyabo.

Ubwo yageraga bwa mbere imbere y’ubushinjacyaha, Nsabimana Callixte “Sankara”, wari umuvugizi wa Rusesabagina n’izindi mburamajyo muri politiki yarabyemeye, avuga ko mu bamutumaga harimo Rusesabagina. Ese nk’ubu Rusesabagina ubwe niyongera gushimangirira imbere y’abacamanza ko ibyo aregwa ari ukuri, abamuvugira nka muzakwirwa he?
Birababaje kuba hari abacyanga kumvira amateka, kandi ariyo mwarimu uruta abandi. Rusesabagina nako Rusisibiranya, iyo wirira ibifaranga wasaruye mu njiji z’abazungu ngo uri igihangange muri za filimi, ukituriza, aho kwishora mu ntambara utazi n’uko zirwana?Uretse nawe, interahamwe kabombo yiyitirira kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naba Kayumba Nyamasa, bo banarwanye intambara yo guhagarika iyo Jenoside, guhemukira uRwanda ntibishoboka kubahira. Ibyo ba Patrick Karegeya waguye mu kiziriko nk’imbwa, ba Ben Rutabana waguye igihugu igicuri, n’abandi babatatiye igihango babitangamo ubuhamya.

Nta gihe iyo miryango irisha iturufu yo kurengera ikiremwamuntu itasobanuriwe ko Ubuyobozi bw’uRwanda budatozwa kurengera uburenganzira bwa muntu.Abari ku isonga muri ubwo buyobozi batanze amaraso yabo ngo Abanyarwanda basubirane uburenganzira, ndetse utwo dutsiko muzamahanga twagombye kuba tuzi ibikorwa byo kubungabunga amahoro Abanyarwanda barimo hirya no hino ku isi.

Naho ibya Rusesabagina ntawe byagombye gutungura kandi n’abakiri mu buyobe, bagombye gusubiza agatima impembero bitarabacikiraho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, nta gihe atabaciriye amarenga, ati”:…ubushake n’imbaraga byo kurinda umutekano wacu birahari. Abagitsimbaraye ku kugambanira Abanyarwanda nta mahoro bazabigiriramo, ni ikibazo cy’igihe gusa”.Irya mukuru ntirijya rihera.
u Rwanda ruraterwa ntiruterwa, kandi ntirukangwa n’amagambo ya ba Katrina Lentos Swett, Reyntjens, Judi Rever n’abandi babeshejweho no gusaruza amafranga ngo baraharanira uburenganzira na demokrasi mu Rwanda. Umunyabwenge ati:Urusha impuhwe nyina w’umwana aba ashaka kumurya”!!!

2020-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

FLN  ya Sankara, yatakaje ibirindiro byinshi yari ifite muri Congo, Jenerali Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya gisilikare yishwe

Ubwanditsi 01 Dec 2019
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Mporana Ubwoba Bwo Kuba Nabura Igisubizo Igihe Nabazwa Ibitagenda Neza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa
Mu Rwanda

Perezida Museveni yahagurukiye abarimu ba Makerere bigaragambije bigatuma Kaminuza ifungwa

Ubwanditsi 05 Nov 2016
Perezida Kagame yasabye impinduka mu turere twa nyuma mu mihigo ‘twiganje mu gice kimwe cy’igihugu’
ITOHOZA

Perezida Kagame yasabye impinduka mu turere twa nyuma mu mihigo ‘twiganje mu gice kimwe cy’igihugu’

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)
IMIKINO

Champions League: Real Madrid yageze ku mukino wa nyuma, Zidane yandika amateka (Amafoto)

Ubwanditsi 02 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru