• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ese kuki  Kayumba Nyamwasa Yanyereje RNC, Miliyoni n’igice z’amadolari kandi akaba akomeje gukusanya andi menshi muri Uganda?

Ubwanditsi 15 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC yanyereje miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika,ni amafaranga yari yatanzwe n’abanyamuryango ba RNC baturutse muri Afurika yepfo no mu bindi bihugu, ni amafaranga yari agamije kugura kontineri yuzuye intwaro zo gutera u Rwanda. Amafaranga yose yakusanyijwe yahawe Kayumba wagombaga kugura intwaro mu gihugu atamenyesheje abanyamuryango ba RNC kubera ubwumvikane buke

Abanyamuryango bizeye Kayumba F. Nyamwasa bamutuma Kontineri y’imbunda yigurira Amakamyo y ‘Ubucuruzi    (Photo: Internet)

Abanyamuryango bamwizeye nk’uwahoze ari Jenerali w’igisirikare wari ufite ubuhanga ku bwoko bw’intwaro zishobora kugurwa zifite ubushobozi bwo hejuru ngo zishobora gushwanyaguza ingabo z’u Rwanda mu kanya nk’ako guhumbya. Ibyo akaba yarabikoze ashyushya abanyamuryango ba RNC kugira ngo batange umusanzu batizigamye batange menshi yirire, Nyamwasa akaba yari yasezeranyije ibyihebe bigenzi bye ko byanze bikunze nta matora azaba mu Rwanda. Hari mu 2017, igihe u Rwanda rwari rugiye gukora amatora ya Perezida wa Repubulika.

Kayumba Nyamwasa ntiyahwemye gukora inama zitandukanye, Ubutumwa bwe atahwemaga gutanga, bwari bugufi kandi bufite ubusobanuro bwiyahuzi buti “Bagenzi, muzi impamvu turi hano. Intego yacu ni ugusubira mu gihugu cyacu dukoresheje intwaro. Kagame ntashobora gukurwa k’ubutegetsi hakoreshejwe ubundi buryo ubwo aribwo bwose. (Intwaro) Uru ni rwo rurimi rwonyine ashobora kumva”. Iki nicyo gihe gikwiye buri wese muri twe agomba gutanga umusanzu kugirango dushobore kugura intwaro zigezweho kugirango duhirike ubutegetsi bwa Kagame. Icyo nakwizeza ni uko amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda atazabaho kuko tuzaba twigaruriye igihugu cyose. ”

Nyuma y’ijambo nk’iryo ribisha, ryakomewe amashyi. Indirimbo z’intsinzi za Morale zararirimbwe  umukungugu utumuka mu kirere. Abacuruzi barushanijwe gutanga imisanzu hatangwa amafaranga menshi. Kayumba yari yabaye Umusitari (icyamamare) kuko abanyamuryango bose bifuzaga amahirwe yo kwifotozanya n’uzaba Perezida w’u Rwanda. Bitewe n’ibyishimo, amwe mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga maze abantu bibaza niba Afurika y’Epfo yemereye RNC gukora ibikorwa bya politikibigamije guhungabanya Umutekano w’u Rwanda k’Umugaragaro.

Igikorwa cyo gukusanya inkunga cyinjije amadolari arenga miliyoni imwe n’igice!!!!!! Ni iki cyakurikiyeho rero???? Nta nama z’indi zigeze zimenyeshwa abanyamuryango batanze amafaranga,nta ntwaro n’imwe habe n’umushyo wo kubaga ihene waguzwe, ndetse nta n’icumu iri rya gakondo ryaguzwe, ashwi daaa. Amatora yo mu Rwanda yagenze neza cyane %nta wahungabanye, maze Perezida Kagame yongera gutorwa nta kibazo na kimwe cyabaye, Maze agafaranga kose kakusanyijwe Kayumba agakenyereraho habe ngo arabaha n’urumiya.

Abanyamuryango ba RNC bararakaye maze babura Kayumba Nyamwasa wahise yihisha maze  terefone ayirya urwara arayizimya. Ubrakari mu banyamuryango bwabaye uruhuri aho bamenyeye ko amafaranga yose ataguzwe kontineri ,habe n’ikibiriti, Ahubwo Kayumba yakoresheje miliyoni 1.5 z’amadorali yigurira amakamyo manini ya gaheza umunani ya Actros Mercedez Benz maze akomeza kwikorera ubucuruzi bwo gutwara ibintu uruhuri, yikomanga mu gatuza ati ”Ikizaba nzanywa umuti”. ahita atangira gukorera mu bihugu byo muri Afrika y’epfo, cyane cyane hagati ya Afurika y’Epfo, Angola na Mozambike.

Ku wa gatanu, Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Sankara wari umunyamuryango wa RNC mu 2017 akaba n’umwe muri 21 bagize undi mutwe w’iterabwoba ari wo The National Liberation Front (FLN) bari mu rubanza rw’iterabwoba mu Rwanda yabwiye urukiko ku wa gatanu, ko Kayumba yabatengushye nyuma yo kunyereza miliyoni 1.5  niyo mpamvu abantu benshi barimo we n’abacuruzi bafite amafaranga bamutereranye bashinga imitwe yabo ya politiki.

Mwamenya ko abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ari abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare bagize mu bikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi kandi umururumba wa Kayumba wo gukunda amafaranga ni wo wamujyanye utuma aba  inshuti y’akadasohoka y’abajenosideri batinya kugaruka kubera amahano basize bakoreye igihugu, Ijambo Umugome ntabwo ryumvikana neza nk’ijambo rya Kinyarwanda risobanura imico ya Kayumba,Ijambo ryiza ni “Ikigwari”!

Nkuko Abongereza babivuga, old habits die hard (Ingeso ntikizwa na Reka cyangwa Se ngo “Ingeso ikira nyirayo yapfuye”). Abantu bazi Kayumba Nyamwasa bibuka neza uburyo mu 1994 nyuma y’intambara yo kubohora igihugu, igihe ingabo za APR n’abakozi bakoraga amanywa n’ijoro kugirango barebe ko iguhugu cyasubira ibuzima, Kayumba yari ahugiye mu gusahura amapine y’imodoka, frigo n’ibindi yapakiraga ku makamyo akabijyana kubigurisha muri Uganda. Hariho abacuruzi nka Celestin boroherezaga ibikorwa bye byo gusahura hafi mu mugi wa Kigali. Amapine yapakiriwe mu gace ka Magerwa i Gikondo ni akangari.

Kayumba yifashishije imisanzu y’abanyamuryango ba RNC aremera bamutakariza icyizere ariko afite intego ye. yimuye icyicaro gikuru cy’ibikorwa bye ndetse no gushaka abamukorera akazi muri Uganda, Ubu mwishywa we Kayumba Rugema ashinzwe kwakira imisanzu yose y’abanyamuryango ba RNC maze akamwoherereza asigaye nawe agakomba imbehe. Kayumba Rugema umukozi wa CMI ya Kandiho Abel na we ashinzwe gutoteza abacuruzi bo mu Rwanda bakorera muri Uganda bajyanwa muri gereza zitemewe maze bagakorerwa iyicarubozo babita abatasi b’u Rwanda kandi barengana nyuma abadapfuye bakajugunywa ku mipaka ibahuza n’u Rwanda.

Twigeze kubaha amakuru k’uburyo imiryango ibiri izwi ku izina rya Self-worth Development Initiative (SWDI) hamwe n’Abahinzi-borozi bakoreshwa mu gukusanya imisanzu y’abanyamuryango ba RNC mu turere dutandukanye twa Uganda. Umuterankunga wa Kayumba wa mbere ubu ni Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, basezeranye guha RNC intwaro nyuma yo gutsinda amatora, kandi abanyamuryango ba RNC bishimiye intsinzi ye bategereje ko Museveni asohoza amasezerano ye maze bagahungabanya umutekano w’u Rwanda

Kayumba usanzwe akorana na bene wabo ba hafi yahinduye RNC mo ibintu bibiri. Icya mbere nuko yahinduye RNC inka ye bwite imukamira wenyine imufasha gutera inkunga ingoma ye y’ubucuruzi. Icya kabiri, yakoresheje RNC kugirango ashukishe abasore b’inzirakarengane kwinjizwa mu barwanyi, barangije bapfira nabi mu mashyamba ya RDC abandi bazanwa imbere y’inkiko.

Abagize amahirwe bagafatwa n’ingabo za Kongo bashyikirizwa u Rwanda aho abatari bake muri bo bakurikiranyweho icyaha cyo kuba bari mu mutwe w’iterabwoba washinzwe ugamije guhirika leta y’u Rwanda utaretse guhungabanya umutekano w’abaturage. Kugirango ube umunyamuryango wa RNC, umuntu agomba kuba yiteguye gutanga amafaranga kugirango atungishe Kayumba kandi amugumane muri zone yoroheje muri Afrika yepfo, cyangwa kumena amaraso ye mu mashyamba ya RDC nta mpamvu ifatika. umugani ukwiriye Kayumba ni umwe, “ngo agapfa Kaburiwe”.

2021-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?

RUSHYASHYA 20 Aug 2026
Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Bonnie Mugabe wakoraga muri FIFA yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

Ubwanditsi 22 Nov 2025
Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Ubwanditsi 02 Apr 2024
Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Menya ibyo Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke k’iterabwoba ka RNC bakumiriwe gukora muri Afurika y’Epfo guhera Mutarama 2020

Ubwanditsi 09 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura
IMIKINO

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Ubwanditsi 16 Aug 2019
Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Mu Rwanda

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF
HIRYA NO HINO

Congo intambara irarimbanije : UPDF yakoresheje ibitwaro biremereye n’ibirasa kure bitungura ADF

Ubwanditsi 24 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru