• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga ku majwi ye yasohotse avuga ko yaba yarihenuye ku bahanzi bagenzi be barimo The Ben na Meddy ngo baba bariswe abanebwe

Ubwanditsi 24 Mar 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Mu minsi mike nibwo humvikanye amajwi y’umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu muziki nyarwanda aho abumvise ayo majwi bavuze ko yaba yaribasiye abahanzi barimo The Ben ndetse na Meddy bitewe nuko muri ayo majwi humvikanagamo ko hari abahanzi bari bazwiho gukora cyane aribo ubu batagikora nka mbere.

Muri ayo majwi yumvikanye hari abahanzi bamwe na bamwe uyu muhanzi Bruce Melodie yaba yaribasiye avugako ari abanebwe, gusa abandi bakavuga ko uyu muhanzi uri mubakunzwe mu Rwanda atatinyuka kuvuga abahanzi bagenzi be nabi ko wenda haba hari uwiganye ijwi rya Bruce Melodie akavuga ayo magambo atarashimwe na benshi.

Muri ubwi butumwa bw’amajwi yumvikanagako Bruce Melodie yarimo aganira nundi muntu basanzwe baziranye witwa Emmy, Bruce yavugaga ko iki ari igihe cye bityo adakwiye kugereranywa n’abandi bahanzi atavuze amazina ariko abakurikiye neza ikiganiro bavuga ko ari Meddy na The Ben yavugaga.

Ayo majwi atangira Bruce Melodie agira Ati “Sha Emmy buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”

Ati “Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.”

Nyuma y’uko aya majwi yumviswe n’abantu benshi bamwe mu bahanzi bakora umuziki nyarwanda bumvikanye mu biganiro bitandukanye bavuga ko Bruce Melodie yaba arimo kwishongora ku bahanzi bagenzi be bamwe banamutanze gukora uyu muziki.

Mu banenze Bruce Melodie harimo umuhanzi Tom Close, Sparks wamenyekanye mu itsinda rya Family Squad, Bad Rama uzwi nka nyiri The Mane ireberera inyungu abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Marina na Queen Cha ndetse n’abandi bantu bazwi mu muziki nyarwanda.

Nyuma y’ibi byose, umuhanzi Bruce Melodie aherutse kugirana ikiganiro na ISIMBI TV, aha akaba ariho yashimangiriye ko amajwi ari aye koko ariko ko ntamuntu n’umwe yigeze yibasira kuko nta mazina y’umuhanzi uwariwe wese yavuze.

Bruce Melodie ati “Ririya jwi rero ni iryanjye, ririya jwi kuba iryanjye ni iryanjye, ririya jwi rero naryoherereje Emmy mu mwaka wa 2017 cyangwa 2018, kandi koko ibintu narindimo mvuga byaribyo.”

“Hari igihe cyageze Ben na Meddy bashyiramo gap, ariko kuki abantu bahise batekereza ko navuze Ben na Meddy ?, nibyo koko ntabwo bakoraga ibintu byinshi”.

“Mu byukuri amajwi ni ayanjye, njyewe na Emmy twaravuganye, amampa voicenote nanjye muha iyindi bikomeza uko, barangije bafata agace gato mu magambo menshi twari twavuganye, umuntu arangije arabifata ngo uyu ni Bruce Melodie yavugaga The Ben na Meddy, noneho ngiye kubona mbona hari n’abantu babigize ibyabo, The Ben na Meddy abo mwigeze mwumva mbavuga?”.

Muri icyo kiganiro na Isimbi TV, Bruce Melodie yashoje avuga ko nta muntu n’umwe yigeze atunga urutoki muri ayo majwi yagiye hanze mu buryo butateguwe, avuga kandi ko yatunguwe no kuba nta muntu ni umwe wafashe umwanya ngo yumve neza niba koko hari umuntu yavuzemo.

Kugeza ubu Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze guhirwa nawo ndetse ibi bikagaragarira mu buryo bihangano ashyira hanze abantu babyakira, aha twavuga nko mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi harimo iheruka yise Bado ndetse n’izabanje zirimo Saa moya, Ikinyafu yafatanyije na Ken Sol, Abu Dhabi ndetse n’izindi zagiye zigaragara ko zakunzwe cyane.

2021-03-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Reba Video: Ap. Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi wa mbere muri Afurika ukaze

Reba Video: Ap. Gitwaza avuga ko ari we muhanuzi wa mbere muri Afurika ukaze

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda, abanduye biyongereyeho 2 baba 136

Abantu 54 bamaze gukira Coronavirus mu Rwanda, abanduye biyongereyeho 2 baba 136

Ubwanditsi 16 Apr 2020
Burundi: Hagabwe igitero abantu 8 barapfa abandi 50 barakomereka

Burundi: Hagabwe igitero abantu 8 barapfa abandi 50 barakomereka

Ubwanditsi 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda
Amakuru

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022
88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza
Mu Mahanga

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Ubwanditsi 17 Feb 2017
Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura
Amakuru

Amakipe 54 yo mu bihugu bitatu niyo azitabira imikino ya Volleyball yo Kwibuka Rutsindura

Ubwanditsi 29 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru