• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

‘Abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho’- Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2017 Mu Rwanda

Perezida Kagame mu ijambo ryamaze umwanya munini atanga impanuro, yavuze ko amateka y’u Rwanda afite umwihariko ari na yo mpamvu Abanyarwanda (by’umwihariko abayobozi) bagomba gukora cyane ku muvuduko wihariye.

Yagize ati “Amateka y’aho tuvuye harimo byinshi by’umwihariko biduha gukora, kumva bifite umwihariko wabyo…Inshingano dufite tuba twifuza ko buri wese azigiramo imyumvire mizima, nubwo bitoroshye kuri buri wese ariko ngira ngo tubifitemo ‘ambitions’ (ubushake)… Umuntu yakwiba ngo kuki ari twe turi hano, twagize amateka yo mu 1994 na mbere yaho, kuki ari twe twagize amateka ya Jenoside…tugomba kwibaza ngo kuki?”

Perezida Kagame avuga ko ayo mateka ya Jenoside n’ibyatumye iba ntaho Abanyarwanda bazabihungira, ngo ni yo mpamvu bagomba gukorana umwihariko kugira ngo bagere ku iterambere.

Ati “Bidusaba umwihariko kuko tuva muri ayo mateka tugana aho umuntu yakagombye kuba ari. Bidusaba gukora mu buryo budasanzwe, muri ubwo bushake ‘ambitions’ abantu bagomba gukora bagana mu majyambere, hagomba kubaho ‘sense of urgency’ (kwiyumvamo ko ibintu byihutirwa). Umwihariko, ‘ambitions’ n’ako gaciro tuvuga, mu mateka yacu twagizemo icyuho kinini cyane tugomba gukora cyane tukakiziba.”

Yavuze ko umuntu atagira ubushake bwo gukora bitandukanye birimo ikinyuranyo n’amateka u Rwanda rwanyuzemo mu gihe arimo abaho yumva ko ibintu ari ibisanzwe.

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorera hamwe buri umwe akirinda gukora ibye kandi abantu baba bumvikanye uko ibintu bigomba gukorwa. Yavuze ko mu myaka 15 ishize hari ikintu cya ‘careless’ (kutita ku bintu umuntu ashinzwe cyakunze kubaho), asaba ko abayobozi bakora ibyo umutimanama ubasaba gukora.

Ati “Kuvugana na mugenzi wawe, umuturanyi wawe ni ikintu gikomeye ngo tugere ku ntego twifuza.”

Kagame ngo yatangajwe n’ifoto yabonye igaragaraza abayobozi baje mu mwiherero bose bunamye baganira na telefoni zabo nta n’umwe uvugana na mugenzi we.

Kagame yanenze cyane abayobozi bahombya Leta bamwe mu byo bita kwibagirwa, abandi bakaba babifata nk’ubumenyi buke mu byo bakora, ariko ngo yasanze hari abasinya amasezerano Leta igirana n’abikorera nabi bagaha inyungu ibigo by’abikorera bagamije kuzagabana inyungu, ibyo ngo ni ukunyereza umutungo wa Leta kandi ntibizihanganirwa.

Ati “‘Contracts’ za Leta n’ibigo by’abikorera ziha amahirwe y’inyungu bamwe, kandi zikajya ku ruhande rw’abikorera. Umuntu yibaza ku bumenyi dufite muri icyo kintu, ukibaza kuki batsindwa (Leta itsindwa igahomba), umuntu yakwibaza ko ari ubushobozi buke, ariko ni ibikorwa bibi ‘malpractices’ byihishe inyuma utamenya impamvu yabyo.”

-5940.jpg

Evode Imena warekuwe by’agateganyo, akurikiranyweho bene ibi byaha

Yavuze ko usanga abo bantu bagabana inyungu n’abikorera ugasanga ibyo bakora ari uguhombya Leta kandi ngo ntibizemerwa. Yavuze ko u Rwanda rufite amikoro make ariko ugasanga mu bayobozi harimo abahombya igihugu, akibaza niba intego yavuze zagerwaho.

Yagize ati “Tugomba gukora neza kugira ngo tubone umusaruro, ibikozwe nabi bitera igihombo bitewe n’imigirire mibi ihombya igihugu. Gukora ibyo dufitiye ubushobozi bizatuma tugera ku bisubizo by’ibyo dushaka kugeraho. Twakwishimira ibyo twagezeho ariko kuki tutakora ibyo dufitiye ubushobozi?”

Kagame yavuze ko abantu bafite umutima ucagase ‘halfhearted’ cyangwa n’abatagira umutima ‘heartless’ nta kintu bageraho kuko ngo ibyo bakora biba bicagase.

Yavuze ko ashima abayobozi ku byo bagezeho bigaragara ariko akanashima abaturage babumviye kugira ngo bigerweho kuko ngo iyo hatabamo ubushake bwabo ntibyari kugerwaho.

Abari mu mwiherero barawukora mu matsinda bitewe n’icyiciro cy’ubuzima buri wese akoramo, haba mu bukungu, imibereho myiza, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere.

-5941.jpg

Umwiherero

2017-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Ubwanditsi 10 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka
INKURU NYAMUKURU

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Ubwanditsi 17 Jul 2018
Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe
HIRYA NO HINO

Winnie Madikizela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela yashyinguwe

Ubwanditsi 15 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru