• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Hari amakuru avuga ko umutwe wa All For Rwanda, ugizwe n’abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bahuje imyumvire yo kuyihakana cyangwa kuyipfobya, uri gutegura igikorwa cyo kwibuka isenywa ry’inkambi z’impunzi zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo nkambi zari zarahindutse ibirindiro by’abahoze mu ngabo za FAR n’abari muri Interahamwe, bamwe muri bo bakaba barateguraga kongera gutera u Rwanda no gukomeza umugambi wo kurimbura Abatutsi nyuma yo kugerageza ibitero byo kwica abarokotse.

Nyuma ya Jenoside, hari impunzi nyinshi zari zaragiye muri Kongo ariko byagaragaye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje izo mpunzi nk’uburyo bwo kwihisha no gushaka abayoboke, ndetse bakazikoreramo imyitozo ya gisirikare.

Ni muri urwo rwego, mu 1996, inkambi zarasenywe, bituma bamwe mu mpunzi batahuka mu Rwanda bari baragizwe ingwate. Abatari baragize uruhare muri Jenoside bagarutse mu gihugu maze batangira ubuzima bushya, mu gihe bamwe mu bari baragize uruhare muri Jenoside n’abari bagifite umugambi wo gukomeza urugomo bagumye muri Kongo binjira insira y’ishyamba.

Abo bahunze ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FDLR, umutwe urangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kurimbura umututsi aho ari hose ku isi.

Igikorwa All For Rwanda bivugwa ko iri gutegura cyo kwibuka isenywa ry’izo nkambi cyateje impaka, cyane cyane ku birebana n’ubutumwa kigamije gutanga.

Abayobozi n’abakurikirana ibikorwa by’imitwe ikomoka ku barwanyije ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko ibikorwa nk’ibi biba bigamije kugoreka amateka no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bihishe nyuma y’ibikorwa nkibi.

Kuvuga ko izi nkambi zasenywe hagamijwe gusa kwirukana impunzi, bityo ugasiga inyuma uruhare rw’abari barahinduriye izo nkambi ibirindiro bya gisirikare, bishobora gutuma amateka y’icyo gihe atangwa mu buryo butuzuye kandi nibyo All For Rwanda bashaka.

Mu bashinze All For Rwanda harimo Placide Kayumba wanashinze Jambo asbl ihuza abana b’interahamwe bafite umugambi wo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Placide Kayumba kandi ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe imyaka 25 n’urukiko rw’Arusha

Undi mu bashinze All For Rwanda ni Robert Mugabowindekwe nawe wayoboye Jambo asbl. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa.

Undi mu bashinze All For Rwanda ni Faustin Murego, wigeze kuba umuhuzabikorwa wa FDLR i Liege mu Bubiligi akaba yari n’umujyanama wa Ignace Murwanashyaka igihe yari Umukuru wa FDLR.

Yaba All For Rwanda, yaba Jambo asbl bose bahuriye mu mugambi umwe wo guhakana no gupfopya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gutagatifuza ababyeyi babo

2026-09-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange

Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange

Ubwanditsi 28 Feb 2021
Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Judith Suminwa Tuluka, umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’intebe mu mateka ya Kongo-Kinshasa.

Ubwanditsi 01 Apr 2024
Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Perezida Kagame aratanga ikiganiro ku guha umutekano abatuye Isi

Ubwanditsi 18 Feb 2018
Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Ubwanditsi 08 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi
Mu Mahanga

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Ubwanditsi 22 Feb 2017
U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia
Amakuru

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 10 Jul 2022
Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo
HIRYA NO HINO

Uganda: Bobi Wine Yafunguwe By’agateganyo

Ubwanditsi 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru