• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Hari amakuru avuga ko umutwe wa All For Rwanda, ugizwe n’abakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bahuje imyumvire yo kuyihakana cyangwa kuyipfobya, uri gutegura igikorwa cyo kwibuka isenywa ry’inkambi z’impunzi zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo nkambi zari zarahindutse ibirindiro by’abahoze mu ngabo za FAR n’abari muri Interahamwe, bamwe muri bo bakaba barateguraga kongera gutera u Rwanda no gukomeza umugambi wo kurimbura Abatutsi nyuma yo kugerageza ibitero byo kwica abarokotse.

Nyuma ya Jenoside, hari impunzi nyinshi zari zaragiye muri Kongo ariko byagaragaye ko bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje izo mpunzi nk’uburyo bwo kwihisha no gushaka abayoboke, ndetse bakazikoreramo imyitozo ya gisirikare.

Ni muri urwo rwego, mu 1996, inkambi zarasenywe, bituma bamwe mu mpunzi batahuka mu Rwanda bari baragizwe ingwate. Abatari baragize uruhare muri Jenoside bagarutse mu gihugu maze batangira ubuzima bushya, mu gihe bamwe mu bari baragize uruhare muri Jenoside n’abari bagifite umugambi wo gukomeza urugomo bagumye muri Kongo binjira insira y’ishyamba.

Abo bahunze ni bamwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FDLR, umutwe urangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside no kurimbura umututsi aho ari hose ku isi.

Igikorwa All For Rwanda bivugwa ko iri gutegura cyo kwibuka isenywa ry’izo nkambi cyateje impaka, cyane cyane ku birebana n’ubutumwa kigamije gutanga.

Abayobozi n’abakurikirana ibikorwa by’imitwe ikomoka ku barwanyije ubutegetsi bw’u Rwanda bavuga ko ibikorwa nk’ibi biba bigamije kugoreka amateka no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi bihishe nyuma y’ibikorwa nkibi.

Kuvuga ko izi nkambi zasenywe hagamijwe gusa kwirukana impunzi, bityo ugasiga inyuma uruhare rw’abari barahinduriye izo nkambi ibirindiro bya gisirikare, bishobora gutuma amateka y’icyo gihe atangwa mu buryo butuzuye kandi nibyo All For Rwanda bashaka.

Mu bashinze All For Rwanda harimo Placide Kayumba wanashinze Jambo asbl ihuza abana b’interahamwe bafite umugambi wo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Placide Kayumba kandi ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe imyaka 25 n’urukiko rw’Arusha

Undi mu bashinze All For Rwanda ni Robert Mugabowindekwe nawe wayoboye Jambo asbl. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa.

Undi mu bashinze All For Rwanda ni Faustin Murego, wigeze kuba umuhuzabikorwa wa FDLR i Liege mu Bubiligi akaba yari n’umujyanama wa Ignace Murwanashyaka igihe yari Umukuru wa FDLR.

Yaba All For Rwanda, yaba Jambo asbl bose bahuriye mu mugambi umwe wo guhakana no gupfopya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu gutagatifuza ababyeyi babo

2026-09-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n’umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe

Usengimana Dany yatandukanye na Police FC, Manzi Thierry na Usengimana Faustin bahinduye amakipe

Ubwanditsi 22 Jul 2023
Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Ubwanditsi 28 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda
ITOHOZA

Bill Gates asanga amahanga akwiye kwigira ku buvuzi bw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2018
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.
Amakuru

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Ubwanditsi 20 May 2021
Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda
UBUKUNGU

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru