• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Ubwanditsi 29 May 2018 POLITIKI

Itariki u Rwanda rwari rwahawe ngo rugire icyo rutangaza ku busabe bw’abahamijwe ibyaha bya Jenoside; Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, bwo kurekura mbere y’uko barangiza ibihano, imaze kurengaho iminsi ibiri ntacyo rutangaje.

Aba uko ari batatu bandikiye Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT), mu bihe bitandukanye barusaba kurekurwa bitewe n’uko barangije 2/3 by’igihano bahawe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ku ikubitiro u Rwanda rwamaganye ubu busaba kubera ubukana bw’icyaha cya Jenoside aba bagabo bahamijwe, kuba nta kwicuza bagaragaje ndetse n’ingaruka kurekurwa kwabo kwagira ku barokotse Jenoside.

Umugambi wa Theodor Meron

Umucamanza, Theodor Meron, uyobora Urwego rw’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha harimo n’urureba u Rwanda, akomeje umugambi we wo kurekura no kugabanyiriza ibihano abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bari barahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Hashize imyaka ibiri afashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, abanyarwanda babiri bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali.

Uyu mucamanza w’Umunyamerika, yagize abere abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier.

Yanagabanyirije ibihano ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agahabwa imyaka 35.

Meron w’imyaka 88 usaba kongerwa manda, yanagabanyirije igihano Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildephonse Nizeyimana. Ubu Colonel Nsengiyumva na we yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi yari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Amananiza ku Rwanda

Nubwo u Rwanda rugomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa na MICT, ntirwari rwagasabwe kugira icyo ruvuga ku cyemezo uru rukiko rugiye gufata cyane cyane kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside batarangije ibihano. Urugero ni aho rwarekuye Ferdinand Nahimana, atarangije imyaka 30 yakatiwe.

Umucamanza Meron, akomeje gushyira amananiza ku Rwanda ngo arangize umugambi we wo kurekura Ngeze, Simba na Ntawukuriryayo, bituma abarekuwe n’uru rukiko batarangije ibihano byabo bagera kuri 17.

Aba uko ari batatu bamaze igihe kinini batanze ubusabe bwo kurekurwa batarangije ibihano, nka Simba yabutanze mu 2016, Ntawukuriryayo abutanga umwaka ushize naho Ngeze abutanga muri Weruwe uyu mwaka.

U Rwanda rukaba rwarahawe na MICT iminsi 14 gusa yo kugira icyo ruvuga ku busabe bwo kurekura aba bagabo bumaze igihe kinini bufitwe n’urukiko. Ibi byiyongeraho kuba rutarigeze rugaragarizwa ubwo busabe abahamijwe ibyaha bya Jenoside banditse.

Uretse n’ubusabe, nta yindi nyandiko batanze isaba kurekurwa yigeze ihabwa Guverinoma y’u Rwanda. Izi nyandiko zose zigomba kujya ahagaragara ariko nta na rumwe rugaragara no ku rubuga (Website) rw’uru rukiko.

U Rwanda kandi ntirwigeze rugira icyo rumenyeshwa n’ibihugu aba bafungiyemo ari byo Mali na Bénin, ku bijyanye n’ubusabe bwabo.

Mu nyandiko (Note Verbale) u Rwanda rwashyikirije MICT mu cyumweru gishize, rwavuze ko ‘Guverinoma y’u Rwanda ntibona impamvu y’ishingiro yatuma iterekwa izi nyandiko zatanzwe ngo izifateho icyemezo gikwiye.’

Umunyamategeko usobanukiwe ibijyanye n’ubutabera bwa Loni, yabwiye The New Times ko ‘ari ngombwa ko inyandiko zose zatanzwe n’abahamijwe ibyaha zisaba kurekurwa batararangiza ibihano zigomba kugaragarizwa impande zose bireba. Bityo u Rwanda rukaba rwaragombaga guhabwa inyandiko z’ubusabe kugira ngo rubone icyo rusubiza.’

U Rwanda rwamaganye ubusabe bwo kurekura aba bagabo, rugatanga impamvu nyinshi zirimo; ubukana bw’icyaha cya Jenoside bahamijwe, kuba nta kwicuza bagaragaje ndetse n’ingaruka kurekurwa kwabo kwagira ku barokotse Jenoside.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yari ku cyicaro cya MICT i Arusha, yasabye ko habaho gusuzuma mu ruhame ibivugwa na buri ruhande ku busabe bwa bariya bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

U Rwanda kandi ngo rukagaragaza ubukana bw’ibyaha bakoze, uko ubusabe bwabo buteye ikimwaro ndetse rugatanga ibimenyetso, abanyamategeko, abatangabuhamya n’abahanga mu by’imitekerereze bakagaragaza ingaruka byagira kubarekura.

Nta gushidikanya ko aya mananiza yose yashyizwe ku Rwanda agamije kurekura Ngeze na bagenzi nkuko umucamanza Theodor Meron, yabikoze no ku bandi barimo Nahimana yarekuye u Rwanda rudahawe umwanya nk’uko amategeko abiteganya.

Ngeze wari umunyamakuru yamenyekanye cyane ku nyandiko ze zirimo amategeko 10 y’Abahutu yasohoye mu kinyamakuru Kangura mu Ukwakira 1990, akubiyemo icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi.

Uretse kandi inyandiko yacishaga muri iki kinyamakuru, Ngeze, yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yavukagamo ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Kuri ubu afungiye muri Mali, aho arangiriza igihano cy’imyaka 35 yakatiwe nyuma yo kujuririra icya burundu yari yahanishijwe mbere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ntawukuriryayo wahoze ari Sous- préfet wa Gisagara, yasabye ko yarekurwa mbere yo kurangiza igihano cy’imyaka 20 yahawe mu bujurire bwo mu 2012. Uyu azwi ku kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

Col.Simba wakatiwe imyaka 25, ahamijwe ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishe Abatutsi mu yahoze ari Butare na Gikongoro.

2018-05-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Ubwanditsi 20 Feb 2025
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
P.Kagame arasubira i Paris ?

P.Kagame arasubira i Paris ?

Ubwanditsi 10 May 2018
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama
IMIKINO

Niba uribwa mu nda mu gihe cy’imihango? Dore inama

Ubwanditsi 02 Mar 2016
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC
POLITIKI

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe  inka n’inyana yayo
INKURU NYAMUKURU

Ethiopia: Perezida Kagame yagabiwe inka n’inyana yayo

Ubwanditsi 26 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru