• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

RUSHYASHYA 09 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje amabwiriza mashya agomba kugenderwaho mu kwandikisha abakinnyi n’abatoza bazitabira umwaka w’imikino wa BK Pro League 2026-2027, risaba amakipe yose gukoresha uburyo bwa FIFA Connect Registration System mu bikorwa byose byo kwandikisha.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye, yavuze ko kwandikisha bizareba abakinnyi n’abatoza bashya, mu gihe abatagomba kongera kwandikishwa ari abagumye mu makipe yabo, abongereye amasezerano ndetse n’abahinduye amakipe mu buryo bwemewe.

Mu mafaranga yashyizweho, umukinnyi w’umunyamahanga azajya yishyurirwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw), mu gihe umukinnyi w’Umunyarwanda azajya yandikishwa ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Ku ruhande rw’abatoza, umunyamahanga azajya yandikishwa ku bihumbi 500 Frw, naho Umunyarwanda yishyurirwe ibihumbi 100 Frw.

FERWAFA yanashyizeho ibisabwa buri mukinnyi agomba kuba yujuje mbere yo kwandikishwa. Harimo kugira amasezerano yemewe yashyizweho umukono n’impande zombi kandi yemejwe na noteri, gutanga icyemezo cy’isuzuma ry’ubuzima (Medical Examination Report) ndetse n’icyemezo cy’ubwishingizi bw’ubuzima (Medical Insurance).

Aya mabwiriza kandi agaragaza ko buri kipe yemerewe gutiza abakinnyi batarenze batandatu (6), mu gihe ishobora kwakira abatijwe batarenze batatu (3). Nanone, amasezerano yo gutira no gutizwa ntarenza igihe cy’umwaka umwe.

Mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakiri bato, FERWAFA yasabye ko buri kipe izakina muri BK Pro League 2026/2027 izajya igira nibura abakinnyi batatu (3) bari munsi y’imyaka 21.

Ku bijyanye n’ibihe byo kwandikisha, FERWAFA yagaragaje ko kwandikisha bwa mbere ku makipe bireba bizatangira ku wa 10 Kamena 2026 bisozwe ku wa 30 Kanama 2026, mu gihe igice cya rya kabiri kizafungurwa kuva ku wa 3 Mutarama kugeza ku wa 31 Mutarama 2027.

FERWAFA yasabye amakipe yose kubahiriza aya mabwiriza no kurangiza ibikorwa byo kwandikisha mu bihe byagenwe kugira ngo shampiyona ya BK Pro League 2026/2027 itangire nta mbogamizi zishingiye ku iyandikwa ry’abakinnyi n’abatoza.

Image

2026-07-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Isengesho ryavuzwe na Nyampinga wo muri Kenya mbere y’uko apfa, ryashenguye benshi

Ubwanditsi 03 Feb 2017
Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Minisitiri Busingye yatashye amacumbi agezweho yubakiwe abapolisi 1500, atwaye asaga miliyari 2

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Ubwanditsi 17 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe
Mu Rwanda

Uganda: Amashusho agaragaza uko Sgt (Rtd) Rutagungira yashimuswe

Ubwanditsi 11 Aug 2017
Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yongeye kuremba bikomeye

Ubwanditsi 07 Jun 2016
Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi
ITOHOZA

Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi

Ubwanditsi 31 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru