• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

RUSHYASHYA 09 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje amabwiriza mashya agomba kugenderwaho mu kwandikisha abakinnyi n’abatoza bazitabira umwaka w’imikino wa BK Pro League 2026-2027, risaba amakipe yose gukoresha uburyo bwa FIFA Connect Registration System mu bikorwa byose byo kwandikisha.

Mu itangazo FERWAFA yasohoye, yavuze ko kwandikisha bizareba abakinnyi n’abatoza bashya, mu gihe abatagomba kongera kwandikishwa ari abagumye mu makipe yabo, abongereye amasezerano ndetse n’abahinduye amakipe mu buryo bwemewe.

Mu mafaranga yashyizweho, umukinnyi w’umunyamahanga azajya yishyurirwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2,000,000 Frw), mu gihe umukinnyi w’Umunyarwanda azajya yandikishwa ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Ku ruhande rw’abatoza, umunyamahanga azajya yandikishwa ku bihumbi 500 Frw, naho Umunyarwanda yishyurirwe ibihumbi 100 Frw.

FERWAFA yanashyizeho ibisabwa buri mukinnyi agomba kuba yujuje mbere yo kwandikishwa. Harimo kugira amasezerano yemewe yashyizweho umukono n’impande zombi kandi yemejwe na noteri, gutanga icyemezo cy’isuzuma ry’ubuzima (Medical Examination Report) ndetse n’icyemezo cy’ubwishingizi bw’ubuzima (Medical Insurance).

Aya mabwiriza kandi agaragaza ko buri kipe yemerewe gutiza abakinnyi batarenze batandatu (6), mu gihe ishobora kwakira abatijwe batarenze batatu (3). Nanone, amasezerano yo gutira no gutizwa ntarenza igihe cy’umwaka umwe.

Mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakiri bato, FERWAFA yasabye ko buri kipe izakina muri BK Pro League 2026/2027 izajya igira nibura abakinnyi batatu (3) bari munsi y’imyaka 21.

Ku bijyanye n’ibihe byo kwandikisha, FERWAFA yagaragaje ko kwandikisha bwa mbere ku makipe bireba bizatangira ku wa 10 Kamena 2026 bisozwe ku wa 30 Kanama 2026, mu gihe igice cya rya kabiri kizafungurwa kuva ku wa 3 Mutarama kugeza ku wa 31 Mutarama 2027.

FERWAFA yasabye amakipe yose kubahiriza aya mabwiriza no kurangiza ibikorwa byo kwandikisha mu bihe byagenwe kugira ngo shampiyona ya BK Pro League 2026/2027 itangire nta mbogamizi zishingiye ku iyandikwa ry’abakinnyi n’abatoza.

Image

2026-07-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ese Televiziyo ISHEMA  ya Niyonsenga Dieudonné alias  Cyuma yaba ifitanye isano n’ingirwashyaka ISHEMA rya Thomas  Nahimana?

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 15 Feb 2025
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Ubwanditsi 30 Nov 2022
Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

RUSHYASHYA 06 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?
IMIKINO

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda
POLITIKI

Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru