• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umikino w’intoki ku isi FIBA ryamaze guhitamo umusifuzi w’umunyarwanda Ruhamiriza Jean Sauveur ko ari mu bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19.

Uyu musifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yatoranyijwe mu bandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi ko azayobora imwe mu mikino ya Basketball iteganyijwe muri Kanama 2021, ni imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abakobwa giteganyijwe kuzabera muri Hungary.

Ruhamiriza uri mubazasifura iyo mikino ya nyuma ni umwe mu basifuzi batatu b’umukino wa Basketball mu Rwanda babaye mpuzamahanga nyuma ya Gaga Didier ndetse na Shema Maboko Didier ubu wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Uyu musifuzi yatangiye gusifura mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga mamashuri yisumbuye, nyuma yaje gukomeza ndetse yinjira no mu ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umukino wa Basketball mu mwaka wa 2008, nyuma y’imyaka itatu gusa nibwo yatangiye gusifura shampiyona ubwo hari mu nwaka wa 2011.

Mu mwaka 2017, nyuma y’imyaka itandatu atangiye gusifura mu Rwanda, Ruhumuriza yabonye Licence ya FIBA, ndetse ahita atangira gusifura imikino mpuzamanga, icyo gihe akaba yarahereye ku mikino y’akarere ka Gatanu.

Mu marushanwa akomeye amaze gusifura harimo Afrobasket y’abagabo U18, gushaka tike y’imikino Olempike , Basketball Africa League y’abagabo ibyiciro bibanza byabaye muri 2019 i Yaoundé muri Cameroon na Kigali mu Rwanda ndetse n’ibyiciro bitatu byo gushaka tike ya Afro-Basket 2021 byabereye i Yaoundé no mu Rwanda

2021-04-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Ubwanditsi 30 Oct 2023
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Ubwanditsi 03 Sep 2024
Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Bidatunguranye, abayoboke b’umutwe w’iterabwoba, RNC, bivanze mu matora ya Uganda, banahundagaza amajwi kuri Yoweri K. Museveni.

Ubwanditsi 15 Jan 2021
Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Ubwanditsi 15 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yatsinze Rayon Sports, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe
IMIKINO

APR FC yatsinze Rayon Sports, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe

Ubwanditsi 16 Jun 2018
Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA
Mu Rwanda

Abapagani bagiye kwamburwa Business zihabwe Abarokore -Dr. APÔTRE GITWAZA

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Ubwanditsi 27 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru