• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya

RUSHYASHYA 09 Sep 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga, POLITIKI

Ijambo “inkota ya menge” cyangwa “inkota ya menje/menjye” rikoreshwa mu muco cyangwa mu migani y’imigenurano n’amateka yo mu Rwanda, aho nko muri Bibiliya (igitabo cya Yeremiya 46) havugwa ngo “urarye uri menge, inkota yabiciye impande zawe”, bisobanura kuba maso cyangwa kwitonda mu gihe cy’akaga n’ibyago.

Hari n’insigamugani yitwa “Murarye muri menge!” ifite inkomoko ku ngoma z’abami n’abagaragu babo aho bagenzuraga ibintu bihishe cyangwa bari maso, ndetse bikaba bifitanye isano n’ibiganiro cyangwa ibisigo by’amateka nyarwanda ariko rero hagati aho Umuryango wagaruye irage ry’ubwiru bw’u Rwanda rikuriwe na Col Rtd Nyirimanzi Gerard ndetse na Muzehe Nyirishema basobanura Menje/Menjye/Menge  nko kumenya cyangwa se Kumenjya nkuko tubisanga mu birari byahitiriwe ayo mazina nko mu Kamenjye/Agasozi ka Menjye, Umugaba w’ Inkotanyi n’ “Inkota ya Menge” isohora ry’ ibyari biteganijwe n’ Ubwiru bwugariwe na Gihanga ubwo yari i Buhanga. Ni muri ubu buryo nyine harimo ubwiru bwinshi ariko ikiruta byose Inkota isobanura Ijambo (Aka mukandike ahantu basomyi bacu)

 

 

Ubwo rero Nterahamwe namwe bigarasha uyu muburo ntubasige mutize ko uwagerageje guhirahira ashaka guhirika Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yemeye gusiga amoko inyuma yadutanyaga, uwo atamenye ikimukubise ntitubisubiramo ingero ni uruhuri kandi namwe murabizi ko Perezida Afande Kagame ari umuriro Hadui yotera kure, no mu kirere iz’amarere zirahari ku butaka ntimuzirushye

 

Reka twinjire mu nkuru rero ararekwa ntashira, Ubwo Sultan Haitham bin Tarik wa Oman yahaga Perezida Paul Kagame inkota gakondo yo muri Oman mu ruzinduko yagiriye i Salalah, iyo mpano yari ifite igisobanuro kirenze kuba urwibutso rusanzwe, kuko yisunze amateka amaze ibinyejana, imigenzo y’Ubwami bwa Oman n’umwihariko w’iki gihugu.

Iyo nkota yahawe Perezida Kagame mu musangiro yakiriwemo na Sultan Haitham mu Ngoro ya Al Hosn ku wa 7 Nzeri 2026, aho abayobozi bombi bahererekanyije impano z’urwibutso. Oman yatangaje ko uko guhererekanya impano kwagaragazaga “ubucuti bwimbitse n’umubano ukomeye” hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yahaye Sultan Haitham impano y’inkoni ya kinyarwanda iriho amasaro. Mugenzi we, yamuhaye inkota.

Nubwo ubuyobozi bwa Oman butigeze butangaza ku mugaragaro icyo inkota yahawe Perezida Kagame isobanura by’umwihariko, ifite umwanya ukomeye mu mateka y’icyo gihugu.

Ikirango cy’Igihugu cya Oman kigizwe n’inkota ebyiri zisobekeranye, hejuru yazo hari inkota ngufi igoramye izwi nka khanjar. Icyo kimenyetso gikomoka ku kirango cy’Ubwami bw’ingoma ya Al Bu Said, imaze kuyobora Oman kuva mu kinyejana cya 18, mbere y’uko gihinduka kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga igihugu.

Ingoma ya Al Bu Said yashinzwe mu 1744 na Ahmad bin Said Al Busaidi, wabaye Imam wa Oman, ashyiraho urufatiro rw’umuryango w’ubwami Sultan Haitham abarizwamo kugeza uyu munsi.

Muri ayo mateka, inkota ntiyabaye gusa ikimenyetso cy’intambara. Yagiye ihuzwa n’ububasha, icyubahiro, ubwigenge bw’igihugu n’indangagaciro z’Abanya-Oman. Inkota gakondo na khanjar byakomeje kugaragara mu mihango ikomeye, ku bimenyetso by’igihugu no mu buryo Oman igaragaza umurage wayo.

Ni muri urwo rwego inkota yahawe Perezida Kagame ishobora gusobanurwa mbere na mbere nk’ikimenyetso cy’icyubahiro, aho Oman yahaye umukuru w’igihugu wayisuye ikintu gifitanye isano ikomeye n’amateka n’indangamuntu byayo.

Perezida Paul Kagame n’itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda barikumwe, bakiriwe ku meza na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, mu musangiro wabereye mu Ngoro ya Al-Husn Al-Amir, i Salalah.

Uyu musangiro wateguwe mu guha icyubahiro Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman. Wabaye ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 2026.

Mbere y’uko utangira, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bahererekanyije impano z’urwibutso, nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Oman.

Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, yakirwa na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

Ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Oman. Rugamije gushimangira umubano w’amateka uri hagati y’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Uru ruzinduko rwatangijwe n’umuhango wo kwakira Perezida Kagame, ukurikirwa n’ibiganiro byihariye yagiranye na Sultan Haitham bin Tariq ndetse n’ibyahuje intumwa z’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, buvuga ko “abayobozi bombi bashimangiye umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Oman, amahirwe uru ruzinduko rutanga yo kubakira kuri uwo musingi, harimo ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi no kwihaza mu biribwa.”

Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano mu nzego zitandukanye, hagamijwe kurushaho kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura Museum of the Frankincense Land, iri muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.

Iyo nzu ndangamurage igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Heritage Hall igaragaza amateka y’ibisigaratongo, umurage w’akarere n’uruhare ubucuruzi bw’imibavu ya ‘frankincense’ bwagize ku mibereho n’ubukungu bw’akarere ka Dhofar.

Maritime Hall yo igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi bwo mu nyanja.

Perezida Kagame ateganyijwe kandi gusura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kinifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by’uburezi.

U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, aho ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi mu 1982.

 

Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, yakirwa na Sultan Haitham bin Tariq

 

 

Si ubwa mbere Sultan Haitham ahaye inkota umuyobozi ukomeye w’igihugu cy’amahanga.

Mu 2022, yahaye Umwami Philippe w’u Bubiligi inkota mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu. Muri uwo mwaka kandi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, na we yahawe inkota ya Oman na Sultan Haitham nyuma y’uko abayobozi bombi bahererekanyije imidali n’impano z’urwibutso.

 

2026-09-09
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

RDC: Bamwe mu bahoze muri FDLR bemeye kuva mu nkambi mbere y’uko zifungwa

Ubwanditsi 24 Jul 2018
Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Dore Amafoto Agaragaza Ubwiza bwa Habiba Umukobwa uhagarariye u Rwanda Muri Miss Supranational

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Ubwanditsi 09 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Mu Mahanga

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 17 May 2016
Rwanda: 25 Baregwa gushaka guhirika ubutegetsi, bamwe bemeye ko bambukije intwaro bazivanye muri DRC
INKURU NYAMUKURU

Rwanda: 25 Baregwa gushaka guhirika ubutegetsi, bamwe bemeye ko bambukije intwaro bazivanye muri DRC

Ubwanditsi 29 Jun 2018
Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene
ITOHOZA

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Ubwanditsi 14 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru