• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ngoma: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 17 May 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 15 Gicurasi, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda bagiranye inama n’abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 87 bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Iyi nama yabereye ku cyicaro cy’akarere ka Ngoma , mu murenge wa Kibungo.
Nambaje yabanje gushimira urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha byinshi ariko anabasaba no kurwanya ibindi byaha muri rusange.

Yagize ati:”Mwe mufite amahirwe ko mwamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha , mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, no kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababikora”.

Yababwiye kandi kujya bakangurira ingeri zose z’abantu kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize kandi ati:” u Rwanda ntirufite ikibazo cyane ku bakora ibyaha ahubwo rwagira ikibazo kuwabona abanyabyaha akabahishira, niyo mpamvu twizeye ko k’ubushake mufite, nta kabuza aka karere kazahashya ibyaha ku buryo bugaragara.”

SSP Mutaganda mu ijambo rye, yashimye ibikorwa uru rubyiruko rumaze kugeraho , aho yavuze ko ibikorwa byarwo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere ari inkunga ikomeye kuri Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

SSP Mutaganda yagize ati:” Igihugu n’akarere ka Ngoma by’umwihariko, bakeneye umusanzu wanyu ku mutekano kandi biragaragara ko hari intera mugezeho mu bikorwa byanyu, ndasaba gukomereza aho.”

Umuyobozi w’iri huriro mu karere ka Ngoma, Niyitugize David, yagize ati:”Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera, bityo, dukomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano.”

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.

Kugeza ubu, iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 20, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

RNP

2016-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Ubwanditsi 06 Feb 2016
Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Ubwanditsi 20 Feb 2017
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Ubwanditsi 23 Jan 2025
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Ubwanditsi 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko
Amakuru

Minisitiri Biruta yagaragaje uko ikibazo cya Kongo gihagaze imbere y’inteko ishinga amategeko

Ubwanditsi 26 Jan 2023
Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe
Mu Mahanga

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Ubwanditsi 11 Sep 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru