• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ingabo z’u Rwanda ziri mu mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafrika  zikomeje kuvugwa imyato

Ubwanditsi 22 Mar 2021 Amakuru, Mu Mahanga

Kuwa gatanu tariki 19 Werurwe 2021 nibwo i Bangui mu murwa mukuru wa Santarafrika habereye umuhango ukomeye, wari ugamije gushima umurava , urukundo n’ubuhanga abasirikari bari muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza mu kugarura amahoro n’umutekano.

Muri uwo muhango waranzwe no gutanga imidari y’ishimwe ku basirikari b’u Rwanda bagize RwaBatt 7, Umugaba w’Ingabo za Loni ziri muri Santarafrika,Gen de Brig  Driss OKaddour,  yavuze ko ikinyabupfura, ubutwari n’ubushishozi biranga abasirikari b’uRwanda byatumye amahoro n’umutekano bigaruka mu bice byinshi by’icyo gihugu, none ubu abaturage bari mu bikorwa bibateza imbere mu mutuzo  baherukaga kera. Gen Okaddour, mu yagize ati:” Ubwo inyeshyamba zari zasizoye zishaka kuburizamo amatora y’Umuru w’Igihugu  yabaye mu mpera z’umwa ushize no kwigarurira umurwa mukuru Bangui, navuganye n’uyoboye ingabo z’u Rwanda muri Santrafrika, Lt Col JB Safari, maze ampa icyizere ko ibintu bitazatinda gusubira mu buryo. Niko byagenze kuko  amatora yagenze neza, kandi Bangui n’indi mijyi myinshi iratekanye kubera ubwitange bw’izi ngabo”.

Si kenshi ingabo z’amahanga zigera ku ntego iba yazijyanye aho zatabaye, kuko usanga zigerayo, aho guharanira amahoro n’umutekano, zikigira mu bikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bihabanye n’inshingano zazo. Urugero rwa hafi ni ingabo za Loni, MONUSCO zimaze imyaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko zikaba zarananiwe guhashya imitwe y’iterabwoba yagize icyo gihugu indiri, ahubwo Monusco ikaba idasiba kuvugwa mu bikorwa by’urukozasoni.

Aha niho havuye gutangarira no gushima ingabo z’uRwanda zikora kinyamwuga. Kuva abasirikari b’uRwanda bagera muri Santarafrika bakoze ibikorwa byinshi bigamije gukoma mu nkokora ibitero by’ineshyamba , ndetse zihabwa inshingano zitoroshye, z irimo no kurinda Umukuru w’Igihugu.

Amakuru ava muri iki gihugu cyazahajwe n’intambara , arahamya ko  inyeshyamba zishyize hamwe  ngo zihirike ubutegetsi  zitinya bikomeye abasirikari b’uRwanda, dore ko ngo iyo bumvise ko Rwambatt 7 ihagurutse  zihita ziyabangira ingata.

Bivugwa ko izo nyeshyamba ari iza François Bozizé wigeze kuba Perezida w’icyo gihugu, ndetse amakuru afitiwe gihamya akemeza ko   afashwa ku rugamba n’ingabo za Uganda, dore ko ngo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yijeje Bozizé kumusubiza ku butegetsi.

2021-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Azam FC kuri Rayon Day, yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 20 Jul 2024
Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

Ubumwe n’Ubudaherwa bw’abanyarwanda niyo soko y’Umubano uhoraho i Rwanda n’Imahanga

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Ubwanditsi 01 Aug 2021
Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukwivuguruza  no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.
Mu Mahanga

Ukwivuguruza no Kujijisha Rubanda k’Umukandida Mpayimana Philippe guhatse iki ?.

Ubwanditsi 06 Feb 2017
Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu
Amakuru

Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw’ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu

Ubwanditsi 14 Mar 2021
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru