• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

[AMAFOTO]: Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda: Hafi ibihumbi ijana by’abanyeshuri bigishijwe uburyo bwemewe bwo kuwugendamo

Ubwanditsi 31 May 2017 Mu Rwanda

Kuva ku itariki 21 z’uku kwezi Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangiye ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda; rimaze kwigisha abanyeshuri bagera ku bihumbi ijana amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda no kuwukoresha.

Kuyigisha abanyamaguru no gukangurira abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza ni bimwe mu bikorwa n’iri shami mu kwezi kwa Polisi y’u Rwanda kwatangiye ku itariki ku 16 Gicurasi.

By’umwihariko; ku wa 29 Gicurasi iri shami ryigishije abanyeshuri basaga 41, 000 biga mu bigo 33 bibarizwa hirya no hino mu gihugu. Ishuri rya Fawe Girls School (riri mu karere ka Gasabo) ni hamwe mu habereye ubwo bukangurambaga.

Mu kiganiro yagiranye n’abaryigamo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yababwiye kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo; kandi bakanyura mu nzira iteganyirijwe abanyamaguru (aho iri).

Yongeyeho ko igihe bambuka umuhanda bagomba kunyura mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira; ariko mbere yo kwambuka bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka irimo guturuka muri ibyo byerekezo.

CIP Kabanda yabwiye abo banyeshuri ko bagomba kandi gutegereza imurika ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’itara rw’icyatsi kibisi; hanyuma bakabona kwambuka umuhanda.

Yagize ati,”N’iyo mwaba kandi mwambuka umuhanda mu gihe gikwiriye, ndetse munyuze ahabugenewe; mugomba kwihuta ntimuwutindemo muwukiniramo. Mufite kandi uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga bisatiriye imirongo mwambukiramo mukoresheje akaboko kugira ngo mwambuke nta nkomyi.”

Nyuma yo kwigishwa amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda; abo banyeshuri bagera ku bihumbi ijana bakoze imyitozo yo kuwukoresha babifashijwemo n’abapolisi babibigishije.

Mu biganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abo banyeshuri biga mu bigo 33, yabakanguriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gukangurira urundi rubyiruko ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo; batungira agatoki Polisi ababikora.

Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda by’Ukwezi kwa Polisi k’uyu mwaka bwabimburiwe n’ikiganiro nyunguranabitekerero (Kubaza bitera kumenya) cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi afatanyije n’Umuvugizi waryo, CIP Emmanuel Kabanda.

Icyo kiganiro cyabaye ku itariki 21 z’uku kwezi. Cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Wihutaza umunyantege nke ; na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda.”

-6738.jpg

-6737.jpg

-6736.jpg

-6735.jpg

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagiranye kandi ibiganiro n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa barimo abatwara abagenzi kuri moto n’amagare; rikaba ryarabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa gutweza impanuka.

Source : RNP

2017-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Ubwanditsi 26 Sep 2022
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Ubwanditsi 13 Apr 2022
APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

RUSHYASHYA 25 Aug 2026
Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Ubwanditsi 30 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera
Mu Rwanda

Umuyobozi wa Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo yasuye abapolisi b’u Rwanda bahakorera

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu
Mu Mahanga

Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Ubwanditsi 02 Feb 2017
RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Ubwanditsi 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru