• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Ubwanditsi 08 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ba rutahizamu babiri b’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bongereye amasezerano y’imyaka ine bakinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC nk’uko byemejwe n’iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Rwanda.

Binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC, batangaje ko igikorwa cyo gusinyisha aba bakinnyi cyabaye ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022, aha kandi bongeyeho ko aba bombi basinye amasezerano y’imyaka ine.

APR FC yagize iti “Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu APR F.C bwongereye amasezerano abakinnyi bayo babiri Byiringiro Lague ndetse na Ishimwe Anicet igihe cy’imyaka ine buri wese.”

Rutahizamu Ishimwe Anicet uri kuzuza imyaka 18 y’amavuko yongereye amasezerano y’imyaka ine nyuma yo kumara hafi indi myaka itatu akinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu, uyu musore kandi akaba yarakuriye no mu ikipe y’abato ya APR FC izwi nk’Intare FC.

Kuri Byiringiro Lague nawe amaze igihe muri iyi kipe y’ingabo yongerewe amasezerano y’imyaka ine akiri muri iyi kipe yagezemo avuye mu ikipe y’Intare FC, uyu mukinnyi akaba yarigaragaje mu mikino yakinnye cyane cyane mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

APR FC yongereye amasezerano aba bakinnyi yitegura gukomeza gukina umukino wa mbere w’imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda 2021-2022, iyi kipe ikaba izasura ikipe ya Gicumbi FC kuri iki cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2022.

2022-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1

Rayon Sports yitegura gukina na Police ya Kenya kuri Rayon Day yanganyije na Gorilla FC 1-1

Ubwanditsi 02 Aug 2023
Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Urban Boyz ntibazitabira ibirori bya Hipipo Awards muri Uganda

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Hakizimana Muhadjiri yagarutse muri Police FC, ni nyuma yo gutandukana na AlKholood FC yo muri Saudi Arabia

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Tariki 26 Gicurasi 1994 : Mobutu yashatse ko MINUAR igenzura Ikibuga cy’indege cya Kanombe

Ubwanditsi 26 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi
Mu Mahanga

Batatu bafunzwe bazira ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Ubwanditsi 01 Jul 2016
Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi
Mu Rwanda

Urubanza Rwa Kizito Mihigo Rwongeye Gusubikwa Rwimurirwa Mu Gihe Kitazwi

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Impamvu  Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye
ITOHOZA

Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Ubwanditsi 20 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru