• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwanditsi 20 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Akigera i Luanda muri Angola kuri uyu wa kabiri tariki 20 Mata 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yahise agirana umubonano na Perezida w’icyo gihugu, Joao Lourenço, bagarira ku mubano w’ibihugu byombi, baniyemeza kurushaho kuwushimangira.

Amakuru afitiwe gihamya kandi aravuga ko Perezida Kagame na mugenzi we Lourenço banagarutse ku mutekano muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane ku mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu bihugu by’aka karere, dore ko Perezida Lourenço ari mu biyemeje gutanga inkunga mu kuyirandura.

Ababikurikiranira hafi kandi baravuga ko nta kuntu Abakuru b’Ibihugu byombi batanavuze ku mubano hagati y’uRwanda na Uganda, cyane cyane ko Perezida wa Angola kimwe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Tshissekedi bihaye inshingano yo gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo uRwanda na Uganda bifitanye.

Uretse uyu mubonano wihariye Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Angola, Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda aranitabira inama isuzuma ikibazo cy’intambara muri Repubulika ya Santrafrika. Abandi Bakuru b’Ibihugu bitabira iyi nama , ni Faustin Touadéra wa Santrafrika, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Gen Abdel Fatah Buhani wa Sudan na Joao Lourenço wa Angola, ari nawe watumije iyi nama. Ingingo nyamukuru zibandwaho ni ikibazo cy’abaturage ibihumbi 60 bavuye mu byabo, n’uburyo amahoro yagaruka ,intambara iyogoza icyo gihugu cya santrafrika igahosha.

U Rwanda rurebwa cyane n’ibibera muri Santrafrika, kuko rusanganywe amasezerano y’ubufatanye n’icyo gihugu, ndetse kubera ayo masezerano magingo aya muri Santrafrika hariyo abasirikari b’uRwanda babungabuga amahoro n’umutekano, bafatanyije n’ingabo za Loni zirimo n’iz’uRwanda.

Kuva Ingabo z’uRwanda zagerayo zimaze guhabwa imidari myinshi izishimira ubwitange, ubuhanga n’ubunyamwuga mu gukoma imbere ibitero by’inyeshyamba zari zarayogoje Santrafrika.

2021-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Ubwanditsi 26 Nov 2021
Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Indirimbo My Vow ya Meddy yaririmbiye umugore we Mimi, mu minsi ibiri gusa yujuje miliyoni imwe y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube

Ubwanditsi 25 Jul 2021
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero
UBUKUNGU

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu
Mu Mahanga

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Ubwanditsi 15 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru