• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Kenya: Raila Odinga yashimangiye ko atazemera intsinzi ya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 22 Oct 2017 Mu Mahanga

Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko atazigera yemera intsinzi ya Perezida Uhuru Kenyatta mu matora azasubirwamo kuwa Kane w’icyumweru gitaha, birushaho gutera impungenge z’umwuka mubi ushobora gufata indi ntera muri icyo gihugu.

Odinga uheruka kwivana mu bakandida, avuga ko nta matora azaba muri Kenya, igihe cyose hadakozwe impinduka mu mitegurire y’amatora yanatumye ayabaye ku wa 8 Kanama ateshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga. Icyo gihe Kenyatta yari yegukanye intsinzi.

Mu kigagiro yagiranye na Daily Nation, Odinga yaciye amarenga ko azasaba urukiko kongera gutesha agaciro ibizava mu matora.

Yagize ati “Twe uko tubibona aya ntabwo ari amatora. Bityo rero iki si igikorwa gikurikije amategeko ahubwo ni politiki nsa igomba gufatwa gutyo.”

Ibivugwa n’amashyaka yiyunze kuri Odinga biheruka gushimangirwa na Komisiyo y’amatora, ubwo umuyobozi wayo, Wafula Chebukati, yavugaga ko aho ibintu bigeze atakwizeza ko amatora azagenda neza, ubwo umwe mu bakomiseri yari amaze guhunga igihugu.

Odinga yakomeje agira ati “Mwiyumviye Chebukati avuga ko atakwizeza ko amatora azaba mu mucyo. Muri make ntabwo yakwizeza ko amatora azagenda neza. Mu bihe nk’ibyo, tunaretse ibibazo twazamuye mbere, ninde muntu utekereza neza wakwemera kujya mu matora nk’ayo?”

Yavuze ko ku wa 25 Ukwakira aribwo azatangaza icyo agomba gukora, ariko ko Perezida Kenyatta akwiye kumenya ko nta matora azabaho.

-8456.jpg

Raila Odinga

Yakomeje agira ati “Ndabahamiriza ko dukwiye kurangiza iki kibazo mu bucyo bw’ituze.’Gusa ntiyatangaje ubwo buryo ubwo aribwo, ariko mu mvugo yagiye akoresha interuro “ikindi cyiciro cy’urugamba”.

Yakomeje agira ati“Turi gukoresha uburyo butandukanye, ubw’igihe gito n’uburambye. Imyigaragambyo yo mu mihanda ifite aho igarukira. Mu gukomeza imbere ariko tuzahindura imikorere.”

Perezida Uhuru Kenyatta we akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, mu gihe amatora abura iminsi ine gusa ngo abe. Kuri iki Cyumweru muri Kenya hateguwe amasengesho yo gusabira igihugu, ngo Imana ibafashe hirindwa ko amatora yazatuma abaturage benshi babura ubuzima nk’uko byagenze mu 2007-2008.

2017-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi

Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025
Kwibuka24: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka24: Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 09 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka
Amakuru

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Ubwanditsi 18 Nov 2020
Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo
Amakuru

Iminsi y’umugome iba ibaze! Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukubitwa inshuro no gutakaza abarwanyi umusubirizo

Ubwanditsi 15 Oct 2020
Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi
ITOHOZA

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 14 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru