• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi

Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi

Ubwanditsi 11 Jan 2016 Mu Mahanga

Abavuga rikumvikana 100 bo mu mirenge ya Karama na Kayenzi mu karere ka Kamonyi barashimira Polisi y’u Rwanda muri ako karere, kubera ko yabaye hafi abaturage ikabafasha kwikemurira ibibazo bitandukanye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango.

Ibi ni ibyavuzwe na Nkurikiyinka Damien uhagarariye abavuga rikumvikana muri aka karere, ubwo bagiranaga inama na Polisi y’u Rwanda muri aka karere tariki ya 7 Mutarama. Yagize ati:” turashimira Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye twagiranye nayo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri uyu mwaka ushize wa 2015. Imikoranire yacu yabaye myiza cyane,polisi yafashije abaturage bacu mu kubigisha ibyiza byo kubana mu mahoro no kwikemurira amakimbirane”.

Umwe mu miryango yafashijwe kuva mu makimbirane ni uwa Munyemana François na Nyirantagorama Consolée bo mu murenge wa kayenzi, akagari ka Kayonza. Bashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda kuba yarabahuguye ndetse ikabagira inama Mu buhamya bwabo muri iyo nama, bavuze ko nabo basigaye bafasha bagenzi babo kwikemurira amakimbirane bakabafasha kubana neza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi Superintendent of Police (SP) Donat Kinani yongeye gushimira abo baturage uruhare rwabo bagira mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yagize ati:” mwaradufashije cyane musobanurira ndetse mwigisha bagenzi banyu koroherana, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abashakanye ndetse munadufasha gukumira ibyaha mutangira amakuru ku gihe ku buryo aribyo byabaye intandaro yo kugabanyuka kw’ibyaha muri aka karere.

Turabibashimiye cyane kandi turashaka ko ubu bufatanye mwatugaragarije bwakomeza kurushaho”.

SP Kinani yakomeje asaba abo bavuga rikumvikana bo mu karere ka Kamonyi gukomeza gukangurira abaturage gukora bakiteza imbere bakirinda icyo aricyo cyose cyabasubiza inyuma bakirinda umwiryane mu miryango kugira ngo bategurire abana babo ejo heza hazaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi Mbonigaba Emmanuel we mu ijambo rye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaregereye abaturage akomeza abashishikariza gukomeza imikoranire myiza nayo mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwiteza imbere.

RNP

2016-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Amafaranga yakusanyijwe mu kiriyo cya Mowzey Radio yibwe

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Ubwanditsi 04 Aug 2024
Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe

Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byibwe

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana
Mu Rwanda

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari,  anaganira n’abacuruzi
Mu Rwanda

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali
Mu Mahanga

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Ubwanditsi 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru