• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.

Ni muri urwo rwego ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama, hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, iy’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere na Polisi  y’u Rwanda, ikaba yari yatumiwemo  abahagarariye amadini n’amatorero.
Intego y’iyi nama kwari ukurebera hamwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko urubyiruko rugomba kwitabwaho, rukarindwa ibiyobyabwenge.

Aha yavuze ati:” Tutitaye ku rubyiruko, ejo heza h’igihugu ntihagerwaho.  Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge kuko nirwo mizero y’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko igihugu cyacu cyakoze byinshi, ko dufatanyije ibiyobyabwenge bitatunanira.
Yagize ati:”Turabasaba ubufatanye mu guha urubyiruko indangagaciro nyarwanda, kuko umuntu uza mu rusengero ntawamutumiye aba yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo mumusaba. Mukomeze gukangurira abayoboke banyu gukomera ku ihame rivuga ko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.”

Minisitiri Mbabazi yavuze kandi ati:”Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, iyo turinze urubyiruko ibiyobyabwenge tuba dutegura abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano  n’iterambere birambye.”

Yavuze ko hari urubyiruko rumaze kumva ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko hari abasigaye bafata bamwe mu babicuruza bakabijyanira kuri Polisi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ibiyobyabwenge atari ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo ko binagira ingaruka ku iterambere ry’igiihugu no ku buzima bw’ababinyoye.
Yavuze ati:”Ibiyobyabwenge bitera indwara zitandukanye, haba ku  babinywa ndetse no ku bandi bantu  babegereye. Umubyeyi ukoresha ibiyobyabwenge aba yishyira mu kaga ko kuba yabyara abana bafite ubusembwa butandukanye. Tugomba rero guhuza imbaraga kugirango  tubikumire.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, anasaba  abitabiriye iyi nama kongera imbaraga muri  ubu bufatanye no kunoza  ingamba zo kubirwanya no kubikumira.

Yavuze ati:”Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije igihugu, ariko ndizera ko amadini n’amatorero mufite ubushake na gahunda yo guhangana nacyo, bikaba bisaba kongera imbaraga mu mikoranire n’ubufatanye, twibanda cyane cyane ku gukemura ibibazo bishamikiye ku muryango ujegejega, udaharanira guha uburere abana.”
Prof. Shyaka yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha inzego za Leta gukemura iki kibazo kuko muri buri kagari cyangwa Umurenge ntaho utasanga urusengero rwatangirwamo ubwo butumwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiye abanyamadini n’amatorero kubera umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha, anabasaba kongera imbaraga ngo n’ibiyobyabwenge bicike.

Yavuze ati:”Urugamba rwo guca ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ntirukwiye guharirwa inzego z’umutekano gusa, twese dukwiye kwiyemeza no gushyiraho ingamba zo guca ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko kuko bisubiza inyuma icyerekezo igihugu cyacu gifite.”
IGP Gasana yavuze ko ibiyobyabwenge biteza umutekano mucye kuko uwabinyoye bimutera kwishora mu bindi byaha birimo urugomo, ubujura, ndetse rimwe na rimwe bigatera kwigomeka.

Yasoje asaba abanyamadini n’amatorero kongera imbaraga mu gukangurira abayoboke babo ububi bw’ibiyobyabwenge. Aho yavuze ati:”Twese dukwiye kumva ko umutekano w’igihugu utureba, ni nayo mpamvu tubasaba kwigisha abo muyobora ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko abantu babatega amatwi kandi babafitiye icyizere ni benshi.”

Abanyamadini n’amatorero basabwe kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibareba, basabwa gukangurira abayoboke babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kwita ku burere bw’abana babo no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Abanyamadini n’amatorero batandukanye batanze ibitekerezo n’ingamba zafatwa ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo kurushaho kongera ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, insengero n’amahuriro y’urubyiruko, gukangurira ababyeyi kurushaho kunoza no kwita ku burere bw’abana babo. Urubyiruko rugashishikarizwa gukurikiza indangagaciro nyarwanda, bigakorwa bihereye hasi mu muryango, abanyamadini basabwe kudaha akato ababaye imbata z’ibiyobyabwenge, ahubwo bakabegera, bakabumva bakanabafasha mu rugendo rwo guhinduka, gukaza ibihano ku bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza, gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, n’ibindi.

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugande  Andrew Mwenda,  yemeza ko  Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

Ubwanditsi 01 Jul 2017
Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu

Addis Ababa : Perezida Kagame yagejeje raporo ku bakuru bibihugu

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko  rwe mu  Rwanda

Perezida El-Sisi yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Aug 2017
Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Guverinoma y’u Rwanda imaze guhagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, akaba yari afite agaciro kuva muw’2024 kugeza muw’2029

Ubwanditsi 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo
Amakuru

Sobanukirwa uburyo JMV Ndagijimana yibye amadorali 187.000 yagombaga gufasha amabasade y’u Rwanda muri Amerika gufungura ibikorwa byayo

Ubwanditsi 24 May 2023
Urukiko rwemeje ko Mutuyemariya Christinewari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR arekurwa
Mu Rwanda

Urukiko rwemeje ko Mutuyemariya Christinewari ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR arekurwa

Ubwanditsi 29 Sep 2017
Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless
SHOWBIZ

Ishimwe Clement yavuze ku burwayi bukekwa ku mwana we na Knowless

Ubwanditsi 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru