• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.

Ni muri urwo rwego ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama, hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, iy’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere na Polisi  y’u Rwanda, ikaba yari yatumiwemo  abahagarariye amadini n’amatorero.
Intego y’iyi nama kwari ukurebera hamwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu kurwanya ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi yavuze ko urubyiruko rugomba kwitabwaho, rukarindwa ibiyobyabwenge.

Aha yavuze ati:” Tutitaye ku rubyiruko, ejo heza h’igihugu ntihagerwaho.  Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge kuko nirwo mizero y’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko igihugu cyacu cyakoze byinshi, ko dufatanyije ibiyobyabwenge bitatunanira.
Yagize ati:”Turabasaba ubufatanye mu guha urubyiruko indangagaciro nyarwanda, kuko umuntu uza mu rusengero ntawamutumiye aba yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo mumusaba. Mukomeze gukangurira abayoboke banyu gukomera ku ihame rivuga ko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.”

Minisitiri Mbabazi yavuze kandi ati:”Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu, iyo turinze urubyiruko ibiyobyabwenge tuba dutegura abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano  n’iterambere birambye.”

Yavuze ko hari urubyiruko rumaze kumva ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko hari abasigaye bafata bamwe mu babicuruza bakabijyanira kuri Polisi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ibiyobyabwenge atari ikibazo cy’umutekano gusa, ahubwo ko binagira ingaruka ku iterambere ry’igiihugu no ku buzima bw’ababinyoye.
Yavuze ati:”Ibiyobyabwenge bitera indwara zitandukanye, haba ku  babinywa ndetse no ku bandi bantu  babegereye. Umubyeyi ukoresha ibiyobyabwenge aba yishyira mu kaga ko kuba yabyara abana bafite ubusembwa butandukanye. Tugomba rero guhuza imbaraga kugirango  tubikumire.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, yashimye ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, anasaba  abitabiriye iyi nama kongera imbaraga muri  ubu bufatanye no kunoza  ingamba zo kubirwanya no kubikumira.

Yavuze ati:”Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije igihugu, ariko ndizera ko amadini n’amatorero mufite ubushake na gahunda yo guhangana nacyo, bikaba bisaba kongera imbaraga mu mikoranire n’ubufatanye, twibanda cyane cyane ku gukemura ibibazo bishamikiye ku muryango ujegejega, udaharanira guha uburere abana.”
Prof. Shyaka yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha inzego za Leta gukemura iki kibazo kuko muri buri kagari cyangwa Umurenge ntaho utasanga urusengero rwatangirwamo ubwo butumwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana yashimiye abanyamadini n’amatorero kubera umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha, anabasaba kongera imbaraga ngo n’ibiyobyabwenge bicike.

Yavuze ati:”Urugamba rwo guca ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ntirukwiye guharirwa inzego z’umutekano gusa, twese dukwiye kwiyemeza no gushyiraho ingamba zo guca ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko kuko bisubiza inyuma icyerekezo igihugu cyacu gifite.”
IGP Gasana yavuze ko ibiyobyabwenge biteza umutekano mucye kuko uwabinyoye bimutera kwishora mu bindi byaha birimo urugomo, ubujura, ndetse rimwe na rimwe bigatera kwigomeka.

Yasoje asaba abanyamadini n’amatorero kongera imbaraga mu gukangurira abayoboke babo ububi bw’ibiyobyabwenge. Aho yavuze ati:”Twese dukwiye kumva ko umutekano w’igihugu utureba, ni nayo mpamvu tubasaba kwigisha abo muyobora ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko abantu babatega amatwi kandi babafitiye icyizere ni benshi.”

Abanyamadini n’amatorero basabwe kumva ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibareba, basabwa gukangurira abayoboke babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kwita ku burere bw’abana babo no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Abanyamadini n’amatorero batandukanye batanze ibitekerezo n’ingamba zafatwa ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo kurushaho kongera ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri, insengero n’amahuriro y’urubyiruko, gukangurira ababyeyi kurushaho kunoza no kwita ku burere bw’abana babo. Urubyiruko rugashishikarizwa gukurikiza indangagaciro nyarwanda, bigakorwa bihereye hasi mu muryango, abanyamadini basabwe kudaha akato ababaye imbata z’ibiyobyabwenge, ahubwo bakabegera, bakabumva bakanabafasha mu rugendo rwo guhinduka, gukaza ibihano ku bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza, gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, n’ibindi.

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Kirehe: Abana b’incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwanditsi 28 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali yatoye Paul Kagame nk’uzayihagararira mu matora ya Perezida
Mu Rwanda

FPR Inkotanyi mu mujyi wa Kigali yatoye Paul Kagame nk’uzayihagararira mu matora ya Perezida

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka
Mu Rwanda

Volkswagen izajya iteranyiriza mu Rwanda imodoka 1000 ku mwaka

Ubwanditsi 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru