• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ubwanditsi 20 Nov 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gihe RDC yakomeza kwanga inzira y’ibiganiro hazashyirwa ingufu mu ntambara bakigarurira Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru.

Umutwe wa M23 watangaje ko ushyize imbere inzira y’ibiganiro byo gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Congo ariko ngo mu gihe Guverinoma ya Tshisekedi yaba ikomeje kwanga kuyoboka inzira y’ibiganiro hazakurikiraho gufata Kivu zombi.

Yagize ati “Kinshasa nikomeza kwibwira ko ikibazo kizakemurwa n’intwaro, tuzabatsinda mu rugamba rwa gisirikare. Nibakomeza kwanga ibiganiro na nyuma yo gutsindwa urugamba rwa gisirikare tuzakomereza ku bwigenge.”

Mu bihe bitandukanye M23 kimwe n’abahuza muri iyi ntambara ishyamiranyije uyu mutwe na FARDC basabye ibiganiro ariko RDC ivuga ko itazigera iganira n’umutwe yita uw’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu.
Bisimwa yavuze ko igihe cyose hafatwaga imyanzuro yo guhagarika intambara ngo hatangire ibiganiro, M23 yagiye ibyubahiriza ariko FARDC igakomeza kubagabaho ibitero igamije kuyobya amahanga ngo yumve ko ari uyu mutwe ushaka intambara.

Yahamije ko bagiye bava mu bice bari bigaruriye kubera ko bashaka amahoro arambye mu karere nyamara ngo iyo bashaka gukomeza intambara no gufata Goma byari gukorwa mu kanya gato kuko bagarukiye ku marembo yayo.

Inkuru dukesha Igihe.com ivuga ko; Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira, OIM, igaragaza ko abantu barenga miliyoni 6,9 bakuwe mu byabo bahungira mu bice bitandukanye bya RDC, ndetse batagerwaho n’ibikorwa by’ubutabazi uko bikwiye kubera iyi ntambara.

OIM igaragaza ko RDC ari cyo gihugu gifite abaturage benshi bavuye mu byabo bari imbere mu gihugu, mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu ari yo yahatiye abantu benshi kuva mu byabo mu gihe gito kurusha ibyigeze kubaho.

Abantu bane muri batanu bavanywe mu byabo n’intambara bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, muri Ituri na Tanganyika. Muri Kivu y’Amajyaruguru honyine ababarirwa muri miliyoni bavuye mu byabo.

2023-11-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Ubwanditsi 11 Sep 2016
Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Ubwanditsi 13 Jan 2025
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi  muri Gabon
Mu Rwanda

Perezida Kagame mu rugendo rw’akazi muri Gabon

Ubwanditsi 04 Dec 2016
IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza
Amakuru

Mu Burundi rurageretse hagati y’abaturage n’imbonerakure zibaka amaturo ku gatuza

Ubwanditsi 26 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru