• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw azira gutesha agaciro umusifuzi no gusebya Perezida wa Kiyovu SC

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 yafatiye ibihano Ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo Ikipe ikaba ihanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) hamwe n’ihazabu y’ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana MVUKIYEHE Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC. Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United, bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana AHISHAKIYE Balthazar ku mukino Ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

2022-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Ubwanditsi 27 Sep 2021
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Hitabajwe penaliti ikipe ya Misiri na Equatorial Guinea ziyongereye kuyandi 6 kugera muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 27 Jan 2022
U Bwongereza bwinjiye mu batsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, Harry Kane aca kuri Cristiano

U Bwongereza bwinjiye mu batsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, Harry Kane aca kuri Cristiano

Ubwanditsi 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Brig Abel Kandiho Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uganda: Brig Abel Kandiho Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho

Ubwanditsi 02 Apr 2018
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose
Amakuru

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ubwanditsi 05 Oct 2023
Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?
Amakuru

Gushyira Julie d’Andurain, umugore wahagurukiye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Komisiyo isesengura uruhare rw’Ubufaransa muri iyo jenoside, si ugushakira amata ku kimasa?

Ubwanditsi 13 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru