• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Ubwanditsi 20 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva mu cyumweru gishize, mu bigarasha n’abajenisideri haravugwa inkuru yamamaza umuyoboro mushya wa YouTube wa Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana, bakunze kwita” Mukaru”.

Byari bimenyererwe ko YouTube Channels nyinsgi ari iz’urubyiruko rwishakira imirimo, dore ko ari hamwe mu hantu umuntu ushishikaye ashobora gukura udufaranga atarengaho ngo yicwe n’inzara.

Biratangaje rero niba n’umuntu uri ku rwego rwa jenerali, wagize imyanya ikomeye mu butegetsi, irimo na Minisitiri w’Ingabo, ashakishiriza ibirayi ku mbuga nkoranyambaga.

Icyakora, hari abasesenguzi basanga ntawe bikwiye gutungura, kuko “jenerali” ukerakera mu mahanga ntaho ataniye n’izindi mpunzi, kuko buri kwezi bose bahurira ku murongo w’abafata imfashanyo, cyangwa bakabunza akebo ngo abagiraneza babanagiremo uduceri tubarenza umunsi.

Ubundi impunzi nko mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, usanga zishabika nko mu gukora amasuku, ubuzamu, gukora mu tubari, guterura amakarito mu nganda no muri supermarkets, n’utundi turimo duciriritse ariko dufasha gusunika iminsi.

Iyi mirimo isaba imbaraga, Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana we ntiyayibasha kubera n’izabukuru. Aho aba mu Busuwisi, atunzwe no gusebya uRwanda nk’ibindi bigarasha byose bibeshwaho n’ikinyoma, byiyita “abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda”!

Uyu mukambwe rero yararebye asanga udufaranga tw’ubuhunzi ahabwa tudahagije, ngo abashe no kuringanira na kontwari mu runywero, ajye no mu ishimishamubiri, dore ko akiri no mu Rwanda yari yihariye agahigo muri izo ngeso zombi.

Mu myumvire ye isekeje, gushakira amaramuko kuri YouTube Channel ntabifata nk’ibiciriritse ku muntu wo ku rwego rwa Jenerali BEM, ahubwo arumva aciye umuvuno:

– Umuzindaro wa YouTube uzamufasha gukomeza gukoronga, ba nyamwongerabibi barusheho kumufata nk’impirimbanyi ya demokarasi, bityo imfashanyo yiyongere.

– Uko azakaza umurego mu gusebanya kandi, ni nako inyangabirama zizayoboka YouTube Channel ye, abone agafaranga ko kwihina munsi y’igitanda.

Jenerali BEM Emmanuel Habyarimana alias Mukaru, yahoze mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR. Ubushishozi buke bwatumye ingabo yabaga ayoboye zicucumwa aho zacakiraniye hose n’iza FPR-INKOTANYI, bituma Mukaru yitwa icyitso kandi mu by’ukuri ari ubuswa mu kuyobora urugamba.

Aho urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rurangiriye, BEM Emmanuel Habyarimana wari ufite ipeti rya Colonel, ni umwe muri benshi binjijwe mu Ngabo z’Igihugu nshya, mu rwego rwo kunga Abanyarwanda. Yazamuwe mu ntera agirwa Jenerali, yewe anahabwa imyanya ikomeye irimo n’uwa Minisitiri w’Ingabo.

Nyakibi rero koko ntirara bushyitsi. Ubunebwe no kwiyandarika, ariko cyane cyane kugira indimi ebyiri, byatumye Jenerali Habyarimana atakarizwa icyizere, nuko ayabangira ingata, aboneza iy’ubuhungiro atyo.

Hari amakuru avuga ko yakomanze mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR, kugirango nawe arye ku bisahurano byo muri Kongo, ariko abamutanzemo bakamunenga kwikundira ubuzima bworoshye.

Jenerali urwanira intambara akanashakishiriza amaramuko kuri YouTube rero, ubanza ntaho aduhishe. Uwo muzindaro we se uje kurusha iki ibitabo by’amahomvu yanditse, abazi ukuri bakamuha urw’amenyo?

Amahirwe ya Jenerali Mukaru, igisebo ntikica( le ridicule ne tue pas)!

2024-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Rwanda irifuza yuko amasezerano ya Montreal yavugururwa

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Ubwanditsi 17 Nov 2024
FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

FIFA yahaye ikipe ya Rayon Sports iminsi 45 yo kuba yishyuye miliyoni zisaga 12 z’amanyarwanda umunyakameruni Philipe Artur Banen

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Ubwanditsi 20 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri w’ibidukikije wishwe
Mu Rwanda

Burundi: Iperereza ryataye muri yombi abantu barimo n’umugore wa Minisitiri w’ibidukikije wishwe

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga
POLITIKI

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi
ITOHOZA

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru