• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Ubwanditsi 24 Feb 2020 POLITIKI

Umu-démocrate Bernie Sanders yakomeje gushimangira amahirwe ye yo kuzahagararira ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba mu Ugushyingo, akazahangana na Donald Trump w’umu-républicain.

Ibyavuye mu matora yo guhitamo umukandida w’aba-démocrates bigaragara ko Sanders ari we uza kwegukana intsinzi muri Leta ya Nevada, ndetse bikaza kuba kumajwi menshi cyane. Gusa haracyari urugendo rukomeye kugeza umukandida yemejwe mu buryo ntakuka.

Amajwi amaze kubarurwa kandi agaragaraza ko Joe Biden wabaye Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama, yazamuye amajwi ye muri Nevada kurusha muri leta ebyiri zabanje, Iowa na New Hampshire, nk’uko BBC yabitangaje.

Kugeza ubu nyuma yo kubarura amajwi 50% muri Nevada, Sanders w’imyaka 78 usanzwe ari senateri uhagarariye Vermont mu Nteko Ishinga amategeko, yari afite amajwi 47%, Biden afite 19%. Pete Buttigieg we yari afite amajwi 15% mu gihe Elizabeth Warren yari afite 10%.

Iyo umuntu agize hejuru y’amajwi 15% ahabwa abantu bazamutora mu nama nkuru y’ishyaka izaba muri Nyakanga. Mbere y’itora ryo kuri iki Cyumweru, Sanders yari agize abamushyigikiye 21, mu gihe agomba kuzuza 1,990 kugira ngo yemererwe guhagararira ishyaka.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kubona ko yanikiye bagenzi be, Sanders yabwiye abarwanashyaka be muri Texas ko ashimira abakomeje kumujya inyuma, ahita anibasira Perezida Trump.

Yakomeje ati “Abaturage ba Amerika barananiwe kandi barambiwe perezida ubeshya buri gihe.”

2020-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Ubwanditsi 28 May 2025
Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ngo “kirya abandi, bajya kukirya kikishaririza

Ubwanditsi 16 Dec 2023
Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Ubwanditsi 23 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero
UBUKUNGU

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Monaco Cosmetics na monaco Cafe bakomeje kubagezeho Product zabo zidasanzwe
HIRYA NO HINO

Monaco Cosmetics na monaco Cafe bakomeje kubagezeho Product zabo zidasanzwe

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru