• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Volleyball: Umunsi usoza imikino ibanza ya shampiyona uzarangwa n’ibihembo n’ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA   |   27 Nov 2026

  • Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwimuye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Teganya Jean Léonard   |   26 Nov 2026

  • Perezida Kagame yaburiye urubyiruko ko Nibadakemura ibibazo byarwo ko bazahora mu buzima bwo kwitotomba   |   25 Nov 2026

  • Perezida Ndayishimiye yiswe kirogorogo na bagenzi be muri CNDD FDD kubera kuvuga byinshi atatekerejeho   |   24 Nov 2026

  • BURUNDI: Urupfu rw’abarwanashyaka 31 ba CNDD-FDD i Busoni rwibajije byinshi ku mutekano w’abaturage n’inshingano z’ubuyobozi   |   18 Nov 2026

  • Perezida Paul Kagame yakurikiwe umukino ikipe y’igihugu ya Mali yatsindiyemo u Rwanda ibona itike ya CAN 2027   |   18 Nov 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

RUSHYASHYA 14 Sep 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva mu mwaka wa 2010, Thomas Nahimana nibwo yatangiye kuba impirimbanyi ya politiki y’ubuhezanguni atangiza ikinyamakuru Le Prophete, kuva uwo munsi yihishe mu mwambaro w’ubupadiri arya abantu amafaranga ngo barafasha intumwa ije kubacungura.

Byatangiye ubundi yaka amafaranga abantu ku giti cyabo nyuma akura agahu ku nnyo ashinga imishinga igamije kurya abantu amafaranga. Ikigarasha Mukankiko Sylvie cyabonye kare Nahimana ko ari umutekamutwe aramutamaza avuga ko Nahimana agenzwa n’igitsina n’amafaranga ku bagore. Ibyo ntibimara kabiri dore ko na Nadine Kansinge nawe nyuma umubano udasanzwe nawe bashwanye.

Muri i nkuru turagaruka ku mishinga ya baringa Nahimana yakoresheje kugirango arye amafranga indangazi z’ibigarasha.

Ku ikubitiro Nahimana yashyizeho igipapuro kimeze nk’igipande cy’umuganda wa kera ngo ni pasiporo izajya ikoreshwa ku isi yose. Hari abo Nahimana wagirango yaroze barayigura. Ubundi ashinga irimbi kuri internet aho buri wese ajya agura ikibanza ku madorali 100, iryo rimbi ryajyanye n’amafaranga Nahimana yakiriye bwa mbere.

Abantu batangiye kumenya Nahimana uwariwe maze bamushiraho nyuma yuko avuzeko azaza kwiyamamaza kuba Perezida muri 2017 maze bamuha amafaranga, amanukana na Nadine Kansige bibera muri Hotel Nairobi nyuma yo kwifata amafoto ku kibuga cy’indege. Bivugwa ko Nahimana yari afite impamba y’ibihumbi makumyabiri by’idorali yakusanyije. Icyo gihe umubano wa Nadine Kansige na Nahimana ntabwo wari wakajemo agatotsi. Bibereye Nairobi iminsi mike amafaranga bayaryamo firingi babeshya ko Leta y’u Rwanda yanze ko binjira mu ndege ijya mu Rwanda.

Nahimana ntarambirwa mu mishinga ye y’uburyabarezi, yashinze ngo kaminuza yigisha politiki ariko iyi yo yabuze abayoboke. Hadaciye Kabiri Nahimana yahimbye indi mishinga ibiri yise Kagoma n’igishura; Kagoma ngo ni ingabo ze zizabohoza u Rwanda mu gihe bitanze akuzuza ibihumbi ijana by’amadorali noneho agashaka izo ngabo zitwa Kagoma. Ayo mafaranga yakusanyijwe akaba mu kigega yise Igishura. Akabi gasekwa nk’akeza Nahimana ntarambirwa mu mishinga ye y’uburyabarezi.

Ubu nta muntu wamarana amezi atatu na Nahimana. Ibyo byose yabikoraga afite Youtube channel ennye; ibindi bigarasha bibona byaratanzwe nabyo bishinga Channels zabo aribo Chaste Gahunda Mukankiko, Ntagara n’abandi

Imicungire y’icyo “Gishura” yari ishinzwe Jean-Paul Ntagara, maze nawe yibutse ubuhemu Nahimana yagiye abakorera, utwo dufaranga Ntagara nawe adushyira ku ryinyo.Inkuru rero yaje kubona kibara, ubwo yagwaga mu gutwi kwa ya nkunguzi Sylvia Mukankiko, maze si ukubataranga yiva inyuma.

Mukankiko yemeza ko umuntu wakorana na Nahimana amezi atanu ari utagira ubwenge. Mukankiko uzi neza Padiri Nahimana amwita imbwa y’umujura, umutekamutwe, umutindi, n’andi magambo agaragaza”Perezida wa guverinoma yo mu buhungiro”. Twibutsa ko uyu Mukankiko nawe yahoze muri iyo “guverinoma” avuga ko yirukanwe na Nahimana kubera yamwinye igitsina yanga no kumuguriza amafaranga

Ubu Thomas Nahimana asigaranye muri “guverinoma“ n’ injijite nkeya, ari kubeshya dore ko na Nadine Claire Kansiinge, yabeshyaga ngo azamugira Perezida w’uRwanda kugirango biryamanire amusenyera urugo ubu bashwanye. Mukankiko avuga ko Nahimana akunda abagore kandi agenda atwaye igitsina cye mu ntoki. Abana Nahimana amaze kubyara ni benshi wakongeraho nabo yasize mu Rwanda bakaba Nahimana nawe ubwo atabazi. Nubwo arya amafaranga menshi nta ndezo atanga mu Rwanda.

Usibye guteka imitwe arya amafaranga, Nahimana azwiho gusenya ingo z’abandi ariko abagabo benshi baramuvumbuye. Ubu asigaye ahugiye ku nyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Facebook na Twitter yitwa Simon Pierre Gahamanyi avuga ko abajenosideri bose ko bari bafite abagore b’Abatutsikazi bityo batari gukora Jenoside.

2026-09-14
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye

Ubwanditsi 04 Apr 2021
Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Uko uBubiligi bwabaye indiri y’ibyihebe n’abicanyi bakoze Jenoside mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Nov 2019
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda
IMIKINO

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana
INKURU NYAMUKURU

Musenyeri Bimenyimana wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura
Mu Mahanga

Ange Kagame mu bayoboye tombola y’uko amakipe ya Basketball azahura

Ubwanditsi 22 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru