• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere, yanahise kandi yuzuza imikino 50 idatsindwa


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 28 Mutarama 2022 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona na Police FC, ni umukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1.

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR F.C yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sacyenda (15h00) ibitego cya APR FC byatsinzwe na Nsabimana Aimable ku munota wa 57′ na Bizimana Yannick watsinze icya igitego cya kabiri ku munota wa 63′.

Ni ibitego byombi byabonetse mu gice cya kabiri cy’uyu mukino, nyuma yaho ikipe ya Police FC ariyo yinjiye neza mu mukino ibona igitego cya mbere cyitsinzwe na myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable, iki gitego kikaba cyabonetse ku munota wa 41.

Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byashimangiye ko yujuje imikino 50 idatsindwa ku butaka bw’u Rwanda mu marushanwa atandukanye kuva mu mwaka wa 2019 ubwo umutoza mukuru w’umunya Marocc Adil Erradi Muhammed ahawe gutoza iyi kipe.

Uyu mukino kandi ukaba watumye iyi kipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 31 mu mikino 13 imaze gukina kuko kugeza ubu ifite ibirarane bibir izakina mu cyumweru gitaha na Mukura VS ndetse na Rutsiro FC.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga kuwa Mbere tariki 31 Mutarama aho izakira ikipe ya Mukura VS mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 6 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo sa cyenda zuzuye.

Uko imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda yakinwe yarangiye:
Mukura VS&L 1-0 Etincelles FC
Etoile de l’Est FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
Rayon Sports 1-0 Gasogi United
Rutsiro FC 0-1 Musanze FC
Epoir FC 0-2 Gorilla FC
Marine 1-0 Kiyovu SC
APR FC 2-1 Police

2022-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Ubwanditsi 12 Oct 2021
Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Icyatumye Diamond Platnumz avuga imyato anashima Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Ubwanditsi 02 Jan 2016
Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens  niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Ubwanditsi 15 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye
Mu Rwanda

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Ubwanditsi 17 Apr 2017
Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura
Mu Mahanga

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere
Mu Rwanda

Gakenke: Nyuma ya siporo rusange, abaturage bakanguriwe kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 24 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru