• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Paul Kagame, ari nawe Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, yavuzwe ibigwi n’abatuye Nyamasheke bamushimiye byinshi by’iterambere yabagejejeho mu myaka amaze ayobora u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, wari umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame washimiye ab’i Nyamasheke uko bitaye ku mutekano w’igihugu mu 2019.

Akarere ka Nyamasheke ni aka cyenda uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo yiyamamaza, nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimiye abatuye aka Karere uburyo bagaragaje ko bakomeye ku gihugu cyabo ubwo hari abashakaga kubacengeramo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda mu myaka itanu ishize.

Yashimangiye ko FPR Inkotanyi iharanira ko Abanyarwanda bagira ubumwe, iterambere, ubumenyi n’ubuzima bwiza ndetse “hari byinshi tugishaka kubaka”.

Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwitinya, ahubwo rugomba kwiyumvamo ubushobozi kandi mu gihe bubaye buke bushobora kongererwa

Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yongeye gushimira abaturage ba Nyamasheke uburyo bafashije mu kwirindira umutekano mu 2019 ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero.

Yavuze ko abateye u Rwanda bari babeshywe ko muri Nyamasheke hari abaturage barambiwe ubutegetsi ku buryo bazabafasha, gusa agaragaza ko bari bibeshye.

Ati “Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya na bo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi. Bari bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo, murabizi uko byagenze.

Ni bake muri bo bazabara inkuru kandi ni uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri Abanyarwanda nk’abandi Banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababiyobora bagiye bumvikana bavuga ko bashaka gutera u Rwanda.

Ati “Bavuga ko bo bazabihindura bihagarariye iwabo, ko bafite ibikoresho bashobora kohereza […] Abantu nk’abo bibagirwa vuba. Barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda ‘u Rwanda ruratera Ntiruterwa’.

Nababwiye kenshi ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni na bo barugize ruto bamwe […] Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Byaba bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, ‘Oya’. Tuzabasanga aho igihugu ari kinini kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda, tukajya mu binini tukabirangirizayo.”

Yakomeje agira ati “Nabwiye n’abandi niba bumva, kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nabibutsa ngo ‘bashatse bacisha make’ tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Nibatabishaka ‘Ntibindeba’.”

Nyuma yo kurinda umutekano w’igihugu, Paul Kagame yavuze ko haba hakurikiyeho urugamba rwo kubaka ubukungu, Abanyarwanda bakabikora bashyize hamwe.

Ati “Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n’ubu ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda. Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w’abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Ni ho duhera twubaka ubukungu.

Hari ubuhinzi n’ubworozi bizamuka bikaba ibya kijyambere, hari ukwikorera abantu bakiteza imbere. Hari ukwiga, ukagira ubumenyi. Ubundi buri wese afite ubwenge ariko ntabwo buri wese afite ubumenyi. Ubumenyi burashakwa, twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugarukira hose.

Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z’ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.

Ibyangombwa by’iterambere ry’u Rwanda bikubiye muri ibyo. Tukubaka inganda za bya bindi bavugaga […] Tukagira inganda zikora n’ibindi byose. Hari ibintu muzi u Rwanda rukenera na Afurika, dufite ibyangombwa byose dukoze inganda zibitunganya twakwihaza ndetse tugahaza n’amahanga.

Uko bimeze, dufite ibyangombwa byose, nta nganda zo kubyongerera agaciro: Icyo dukora bijya hanze ku mafaranga make, bakazabitugarurira byatunganyijwe ku mafaranga menshi. Dukwiriye kugira inganda zibikora, aho kubivana hanze kandi byavuye hano, tukaba twahahira abo hanze byatunganyirijwe hano.

Guhitamo tariki 15 z’ukwezi gutaha, ni uguhitamo gukomeza iyo nzira yo kwiyubaka.”

2024-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Perezida Nkurunziza yaba yaragiye ku butegetsi ashaka amafaranga kurusha kunga Abarundi?

Perezida Nkurunziza yaba yaragiye ku butegetsi ashaka amafaranga kurusha kunga Abarundi?

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Oct 2022
Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Ubwanditsi 18 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yirukanwe n’ishyaka rye ku buyobozi bwaryo

Ubwanditsi 19 Nov 2017
Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Impamvu nyuma y’imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis

Ubwanditsi 21 Feb 2018
AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025
Amakuru

AMAFOTO- Amavubi anganyije na Libya 1-1, mu mukino uwa mbere wo gushaka itike ya AFCON 2025

Ubwanditsi 04 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru