• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Rurambikanye hagati Kayumba n’umugore we Rosette

Ubwanditsi 11 Aug 2016 ITOHOZA

Mu maso ya rubanda n’abanyafurika y’epfo bose, umugore wa Kayumba Nyamwasa Rosette Kayumba akomeje kwandagaza umugabo we akora ibikorwa biteye isoni birimo ubusambanyi, ubwambuzi ndetse no gukora ibikorwa bya magendu.

Byari bimaze igihe bihwihwiswa ariko noneho bigeye kumugaragaro. Amakuru dukura mu muryango wa hafi wa Kayumba n’umugore we aravuga ko uyu mugore amaze igihe atumvikana na Kayumba kubera ko ahabwa amafaranga atandukanye n’abasirikare bakuru muri Afurika y’epfo na Mozambike maze bagatwara uyu mugore bakajya kumusambanya.

Ibi bigaragazwa n’impano zitandukanye yagiye ahabwa n’abo basilikare bakuru mungabo Kayumba yamubaza aho yazikuye akamusuzugura, akavuga ko ari inshuti zazitanze atigeze na rimwe yereka umugabo we.

Ibi byatangiye buhoro buhoro none ngo bimaze gufata indi ntera, igiteye agahinda n’uko iyo atorotse umugabo we nijoro agiye muri ayo mahabara, iyo bucyeye akabibazwa avuga ko yari agiye gutabara umuntu wagize ibyago n’ibindi binyoma bitandukanye abeshya umugabo tutabashije kuvuga hano.

-3585.jpg

Kayumba Nyamwasa mu gihirahiro

Kayumba Nyamwasa ngo yaba ashaka gutandukana n’uyu mugore kuko inshuro nyinshi yashatse gutandukana nawe nyuma y’aho yumviye izi nkuru mbi ariko ntibyamushobokera kuko abo bajenerali bavuga ko bazasaba leta y’Afurika y’epfo kumwima ubuhungiro agahitamo kwicecekera kugira ngo adakurwa amata mu kanwa.

Rosette Kayumba, avugwaho ubucuti budasanzwe n’umujenerali wo muri Mozambike, uyu mujenerali akaba ari gupangira Rosette Kayumba ubwenegihugu bwa Mozambike kugira ngo atandukane n’umugabo ajye kwibanira na Jenerali.

Rosette ngo n’ubwo akorana na General nta cyizere gifatika afite cyo kuzagera ku byifuzo bye byose kubera ko umugabo we Kayumba Nyamwasa agifitanye ibibazo n’abantu na leta zitandukanye birimo kuba yarashinjwe ibyaha ndetse bikaza kumuhama akatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.

-3584.jpg

Rosette Kayumba

Ubu bwenegihugu uyu mugore ahiga bukware bukazatuma ashobora kwiberaho adakurikiranweho ibyaha umugabo we yakoze. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zituma uyu mugore akora ibikorwa n’ibidakorwa ngo abone ubu bwenegihugu.

Nyuma yo gukora ibi byose, Rosette Kayumba ubu arabasha kugenda uko ashatse muri Mozambike nta byangombwa asabwe kuko Jeneral yatanze uburenganzira bwo kumureka akinjira kuko hatanzwe code name ye yihariye.

Ibi bibaye mugihe Gen. Kayumba afite ibindi bibazo bikomeye mu ishyaka rye RNC, byo kutumvikana n’abo bafatanyije kurishinga barimo Rudasingwa na mukuruwe Gahima, kuri ubu bakaba bari gutukana bapfa imyanya n’utundi ducogocogo twinshi turimo imisanzu bagiye bahabwa nabo bashuka ko bagiye gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Mbere yo gutokora ijisho rya mugenzi wawe banza ukure umugogoro uri mu ryawe

Cyiza Davidson

2016-08-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Uburyo ASP Kirumira yishwe

Uburyo ASP Kirumira yishwe

Ubwanditsi 04 Oct 2018
Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Bombori bombori mu bigarasha byadogereye!

Ubwanditsi 12 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi
Mu Rwanda

Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.
Amakuru

Mahombi wamamaye mu ndirimbo “Coconut Tree” ari mu Rwanda aho aje kwitabira imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League BAL.

Ubwanditsi 15 May 2021
Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho
ITOHOZA

Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho

Ubwanditsi 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru