• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Aug 2016 ITOHOZA

Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko hari imibonano y’ibanga hagati ya Perezida Nkurunzi, Kayumba Nyamwasa na FDLR, uyu ukaba ari umugambi umaze igehe ucurirwa mu burundi wo gutera u Rwanda. Ibi ariko hari abavuga ko bitazahira Nkurunziza kuko uwo yiringiye ata muzi neza reka tu mumubwireho gato.

Igihe Kayumba yoherezwaga mu turere two mu majyaruguru ya Uganda twa Gulu na Kitgum kuba uwungirije umuyobozi w’ako karere, yibye insyo 50 zisya ibigoli, azishyira mu turere twa Cyazanga na Masaka muri Uganda hagati. Ibi byamenywe n’abantu bakoranaga na Kayumba.

Birazwi ko inzu Kayumba afite Bugorobi (agace kamwe ka Kampala Uganda) yayihawe na ODONGOKARA nka ruswa. ODONGOKARA uyu yari umuhezanguni w’ishyaka rya UPC.

Kayumba Nyamwasa yakoze amarorerwa wenyine. Kandi mwibuke ko aka ari akamanyu k’umutsima. Ibi nibyo tuvuga.

-3787.jpg

Perezida Kagame ntacyo atahaye Gen. Kayumba. Ariko ngo bazirunge zange zibe isogo

Yibye inka mu Rwanda azijyana mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana (1990-98) Hagati ya 1997-1998 igihe abacengezi bari mu bice by’Amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda, yagiye gukorera mu Ruhengeri, aho yahibye amashyo menshi ayajyana I Bugande mu majyepfo y’uburengerazuba mu bushyo bwitwa Banyankole kweterana (bivuga ngo- Abanyankorebifatanije).

Kurugamba rwa RPF Kayumba wari ushinzwe akanama k’imyitarire mu gisilikare yahanaga yihanukiriye kuburyo bivugwa ko abasilikare benshi bazize ubusa kubera we wabahondaga udufuni.

Amakuru y’iperereza Rushyashya yabonye ubwo Kayumba yari ayoboye DMI nyuma y’ibohorwa ry’iki gihugu, avuga ko Bayingana Victori yishwe arashwe na Sgt Rutagengwa Emile afatanyije na Rutagungira Laine, bari boherejwe na Kayumba Nyamwasa bamutsinda kumuryango kwa sebukwe yagiye gusura abana.

-3788.jpg

Kayumba na Bizimungu ntibifuzaga ko Paul Kagame yaba Perezida wa Repubulika

Nyuma iperereza rya Kayumba ryagaragaje ko ngo yishwe n’umugore we bari bafitanye ibibazo by’ubutane, mukuyobya uburari Kayumba yahise afata Sgt Rutagengwa Emile na Laine Rutagungira abafungira muri DMI, nyuma Gen. Kayumba yaje no kwica umugore wa Bayingana Victori ariwe Antoinette Kagaju, ngo bizitwe ko habayeho kwihorera kumuryango wa Bayingana, nyamara yari amayeri ya Kayumba yogutsemba uwo muryango ngo abone uko agaruza inyubako Prince House, Victori yari yamuhuguje .

Nyuma yigihe gito Sgt Rutagengwa na Laine bafunze baje gufungurwa , Laine ahungira muri Uganda bivugwa ko ubu yaba ari muri Afrika y’epfo ari naho ubu ari mubikorwa bya ba Gen. Kayumba Nyamwasa, naho Sgt Rutagengwa Emile nawe yaje guhungira muri Afrika yepfo ubu akaba ari inkoramutima ya Gen. Kayumba ari nawe akoresha mugupanga amakinamico amazemo iminsi abeshya abanyamahanga ngo u rwanda rwa murashe ngo rwibye ipad ye n’ibindi bikinwa na Emile,akaba ari nawe Kayumba yakoresheje mukuniga Col. Patrick Karegeya dore ko Karegeya atatanaga na Sgt Rutagengwa Emile ari nawe yizeraga cyane, Sgt Emile amaze kwica Karegeya ngo bahise bihutira gutangaza ko yishwe na Appolo Kiririsi.

Amakuru agahamya ko Sgt Rutagengwa yahawe iritubutse na Kayumba ngo aceceke kandi ashyire mubikorwa uyu mugambi wo kwica Karegeya babigereke ku Rwanda.

Kayumba yicishije n’umukecuru w’imyaka asaga 70 amuhoye amafaranga ya muramuwe, ibi byaviriyemo Turayishimye Jean Paul wari umusilikare, akaba n’inkoramutima ya kayumba guhunga akurikiye Kayumba kubera urupfu rwa nyirabukwe wa mushiki wa Nyamwasa bivugwa ko yishe abitumwe na Kayumba ubwe amuhora amafaranga ya EL-HADJI Murwanashyaka muramu we bari basangiye yari muri BACAR, uyu EL-HADJI Murwanashyaka yahise ahungira muri Canada nawe bashaka kumwica kuko bari bagikomeye mu Rwanda.

EL-Hadj Ibrahim Murwanashyaka mu gihe yahungaga yumvise ko nyina bamwishe,ariko n’umurambo we bawusanga mu modoka y’uwo Jean-Paul Turayishimye. Ibrahim yari yarahahamutse cyane ku buryo n’aho amenyeye ko Kayumba yamwiciye nyina,yahise abwira murumuna we ngo ave mu Rwanda bwangu. Ubu El-Hadj yahinduye idini,asigaye ar’umurokore ndetse na Pasteur muri Canada. Ariko,amaherezo,uwo J-Paul azashyikirizwa ubutabera.

-3790.jpg

Kayumba yishe benshi kandi ntabihakana

Ikindi cyaranze Gen. Kayumba Nyamwasa ni ukutita ku bintu (irresponsibility) no kutagira accountability. Byaje gutahurwa yuko yakoreraga intasi zo hanze (foreign agencies) mu bihe yari muri izo nshingano. Mu gihe yari Ambasaderi mu Buhinde, Kayumba yatangiye gukora umuyoboro w’abaterorisite (terrorist network) ufite inshingano zo guteza umutekano mucye mu karere ngo abeshyere Kagame ko ariwe ubikora, akoresheje bimwe mubinyamakuru byo mu Rwanda n’ibindi mpuzamahanga yahaga amakuru.

Muri politiki Kayumba yicishije Assiel Kabera wari umujyanama wa Bizimungu ari nawe Bizimungu yatumaga kwa Kayumba, muri iryo joro ryo gushyingura Kabera, kayumba yagiye kukiriyo bamuzaniye ikirahure ngo bamwakire yanga kukinyweramo aragihindura afata icy’umucuruzi wari inshutiye witwa Ruhamyambuga Paul bari bicaranye aba aricyo anyweramo atinya ko bamuroga iki n’ikimenyetso kigaragaza ibyo yari yakoze.

Kayumba yayoboye ibikorwa bya coup d’etat abishyiramo Joseph Sebarenzi umu PL, wari perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite bashakaga kwimika kubwa Perezida wa Repubulika by’agateganyo nyuma y’iyegura rya Bizimungu Pasteur, abonye ko byamenyekanye aramuhungisha akoresheje ba Ben Rutabana uyu uri muri RNC, nyuma akiyeguzwa Kampala ba Rutabana nabo baje guhunga bafatirwa Tanzania bagarurwa mu Rwanda n’ubu baracyamukorera.

Kayumba yashatse ubwa Perezida igihe kinini ari nako gucamo ibice ingabo n’abanyamuryango ba RPF yabeshyaga imyanya, nguwo umugambi wa Kayumba waburijwemo na perezida Kagame.

-3789.jpg

Kayumba azabazwe urupfu rwa Assiel Kabera

Nibyinshi twavuga kuri Kayumba ariko reka turekere aho tubwire Nkurunziza ngo urwishigishiye ararusoma.

Cyiza Davidson

2016-08-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Umugore wa Ishimwe Moses Rutare yasobanuye iyicarubozo ryakorewe umugabo we muri Uganda

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Ishyamirana riri  hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo

Ishyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 10 Dec 2018
Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Ubwanditsi 25 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore ibintu 3 byari byihishe inyuma y’urugendo rwa Safi Madiba i Dubai “INKURU IRAMBUYE”
IMIKINO

Dore ibintu 3 byari byihishe inyuma y’urugendo rwa Safi Madiba i Dubai “INKURU IRAMBUYE”

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien
Amakuru

Mugisha Bonheur yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al Masry yo mu Misiri avuye muri Stade Tunisien

Ubwanditsi 06 Aug 2025
Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa
ITOHOZA

Kigali: Umugabo washatse kwambura umupolisi imbunda yarashwe arapfa

Ubwanditsi 06 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru