• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Ubwanditsi 02 Aug 2018 IKORANABUHANGA

Ababyeyi n’abakiri bato baburiwe kwirinda umukino mushya wadutse kuri WhatsApp, uzwi nka ‘Momo’ kuko ukomeje gutuma abiganjemo ingimbi n’abangavu biyahura.

Uyu mukino mushya wibasira cyane abakiri bato, utera ubwoba abawukina iyo baramutse banze gukurikiza amabwiriza yawo kandi abemeye kuwuyoboka ukabategeka kwikorera ibikorwa bibi kugeza biyahuye.

Abawukina babanza gusabwa kohereza ubutumwa kuri nimero batazi nyuma bagasubizwa amashusho ateye ubwoba aherekejwe n’ubutumwa bukanganye.

Kuri ubu birakekwa ko ari wo waba waratumye umwana w’imyaka 12 wo muri Argentina, yiyahura ukaba ugereranywa na Blue Whale Challenge watumye abarenga 100 mu Burusiya biyahura umwaka ushize.

Kugeza kuri ubu inzego z’umutekano zo muri Argentine ziracyashakisha umuntu waba warashishikarije uriya mukobwa kwiyahura, kuko bigaragara ko mu kwiyahura kwe haba hari umuntu wabimushishikarije, bityo hakaba harimo hashakishwa umusore w’imyaka 18 bivugwa ko yakunze kugirana ibiganiro n’uyu mukobwa biciye kuri WhatsApp.

Uyu mukino ugereranywa na ‘Blue Whale’, aho abawukina bahabwa ibyo bakora birimo kwibabaza, kureba filime ziteye ubwoba, ndetse no kubyuka mu masaha adasanzwe. Iyi mikoro ngo ikomeza guhabwa ukina uyu mukino kugera ku munsi wa 50 aho asabwa kwiyahura.

Ingaruka z’iyi mikino idasanzwe ku bakiri bato, ni uko abanyabyaha bawifashisha mu kwiba amakuru y’ibanga ku muntu, gushishikariza abantu kwiyahura, kwishora mu bikorwa by’ihohoterwa, iterabwoba, guteza abantu umujajagararo wo ku mubiriri no mu mutwe, bagahorana impungenge, agahinda no kudasinzira.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bagiriwe inama yo kwirinda kwandikirana n’abantu batazi ndetse no kwirinda kujya mu kwandikirana ubutumwa budashira.

Uyu mukino wa Momo uravugwa mu bihugu bitandukanye birimo; u Bufaransa, u Budage, Argentine na Leta zunze Ubumwe za Amerika, ukaba uniganje cyane mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo.

Ntiharamenyekana neza inkomoko yawo. Amashusho akoreshwa nk’aranga uyu mukino ni ayakuwe kuri Instagram y’umunyabugeni wo mu Buyapani udafite aho ahuriye nawo.

2018-08-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Ubwanditsi 11 Oct 2018

2 Ibitekerezo

  1. niyogihozo
    August 7, 20183:26 pm -

    Akumiro ni amavunja, igitangaza ni ubuheri.Ngo iki? Umuntu se agapfa kwiyahura ngo ni uko undi muntu abimusabye atanamuzi? Ibyo ku bwanjye simbyumva.

    Subiza
    • Ugirayezu
      August 14, 20181:51 pm -

      Ibyobyo nanjye sinabyemera, ubusanzwe n’ubundi uwo muntu aba yisanganiwe ikibazocye.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe
ITOHOZA

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Ubwanditsi 28 Mar 2017
Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”
Amakuru

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru