• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zituma batandukana no kugendana amafaranga

Editorial 07 Aug 2018 IKORANABUHANGA

I&M bank, imwe muri banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda ikomeje gahunda yayo yo kwimakaza ikoranabuhanga, aho kuri ubu yahisemo kwegereza abakiliya bayo n’abandi bose bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda, serivisi zayo zituma batandukana burundu no kugendana amafaranga.

Expo ya 2018 iri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 26 Nyakanga ikazasozwa ku wa 15 Kanama 2018. Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abacuruzi baje kumurika ndetse n’ababa baje kwihahira.

Muri iri iyi Expo, I&M Bank iri gutanga serivisi zirimo kubikuza, kubitsa, kohereza amafaranga, gufungura konti n’izindi zose iyi banki isanzwe itanga.

By’umwihariko iyi banki ikomeje kumurikira abayigana serivisi zayo z’ikoranabuhanga zibarinda kugendana amafaranga mu ntoki, nk’amakarita atandukanye arimo Visa card ushobora gukoresha ugura ibicuruzwa bitandukanye haba ku bacuruzi basanzwe no kuri internet, cyangwa ukaba wakwishyura serivisi runaka.

I&M Bank kandi inafite serivisi yo guhuza konti yawe ya banki na Mobile Money, ku buryo woroherwa no gukura amafaranga hamwe uyashyira ahandi ndetse ukaba ushobora kuyabikuza cyangwa kuyakoresha mu bundi buryo.

Iyi banki kandi iri no kugeza ku bakiliya bayo uburyo buzwi nka ‘E-Banking’, butuma babasha kugenzura ibikorerwa kuri konti zabo aho baba bari hose ku Isi bifashishije Internet.

Abadafite konti muri I&M Bank kandi nabo ntibibagiranye, kuko bakomeje gusobanurirwa no kugezwaho ikoranabuhanga ryitwa ‘SPENN’ rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefone zigezweho (smartphone) nta mafaranga bakaswe.

Gukoresha iri koranabuhanga si ngombwa ko umuntu abanza gufunguza konti muri I&M Bank, bisaba kuba ufite Internet, ukajya kuri Play Store ukamanura porogaramu ya ‘SPENN’ ukayishyira muri telefone yawe ubundi ukiyandikisha wifashishije umwirondoro uri ku ndangamuntu na nimero ya telefone. Nyuma yo kwiyandikisha ushobora no gutumira abandi.

I&M Bank yashinzwe mu 1963 yitwa Banque Commerciale du Rwanda (BCR), icyo gihe yari iya Leta y’u Rwanda. Mu 2012 yahinduye izina ihabwa iryo ikoresha kugeza ubu, ni nyuma y’uko ishyirahamwe Actis Capital ryari ryaguzemo imigabane ingana na 80% mu 2004 riyigurishije n’ibigo birimo I&M Bank Group yo muri Kenya.

Muri Gashyantare 2017 Leta y’u Rwanda nayo yashyize ku isoko imigabane ihwanye na 19.81% yari ifite muri iyi banki.

I&M bank ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga ari nako irushaho gutera imbere, kugeza ku wa 31 Werurwe 2018 ikaba yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 286Frw.

Abakozi ba I&M Bank bafasha abayigana gusobanukirwa n’ikoranabuhanga rya SPENN ridasaba kuba ufite konti muri banki

I&M Bank iri gutanga serivisi zose zisanzwe zitangirwa mu mashami yayo

I&M Bank yegereje abagana Expo serivisi zayo z’ikoranabuhanga igamije gutuma umuco wo guhererekanya amafaranga mu ntoki ucika

I&M Bank iri no gusobanurira abantu ubwoko butandukanye bw’amakarita ya Visa abarinda kugendana amafaranga mu mufuka

2018-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga mu Buyapani bigiye kumurikira i Kigali ibyo bikora

Editorial 05 May 2018
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Editorial 08 Aug 2025
Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Editorial 29 Nov 2017
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga

Editorial 01 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 30 Nov 2018
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we
Amakuru

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Editorial 26 Aug 2023
Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 b’imfungwa bakoze ibizamini bya leta bagatsinda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yahaye imbabazi abana 18 b’imfungwa bakoze ibizamini bya leta bagatsinda

Editorial 20 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru